Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote
IJAMBO RY’IBANZE
Amabaruwa yombi Pawulo yandikiye Timote, kimwe n’iyo yandikiye Tito, agize hamwe icyo bita «Amabaruwa ya gishumba», kuko yandikiwe abashumba ba Kiliziya, anababwiriza uburyo bwo kuyobora amakoraniro bashinzwe.
Uwo iyi baruwa yandikiwe n’igihe yamwohererejwe
Timote yavukiye i Lisitiri, muri Likawoniya, se yari umunyamahanga, naho nyina Ewunika na nyirakuru Loyida bari Abayahudikazi. Abo bagore bombi bari barahindutse, baba abakristu (Intu 16,1; 2 Tim 1,5). Timote yigishijwe Ibyanditswe bitagatifu akiri umwana, kandi we ntiyigeze agenywa (2 Tim 3,15). Pawulo anyuze i Lisitiri, mu rugendo rwe rwa kabiri rwa gitumwa, abona uwo musore washimwaga na bose (Intu 16,2); aramwiyegereza ngo amufashe mu butumwa bwe. Ubwo yari yarabyawe na nyina w’Umuyahudikazi, Pawulo aramugenyesha ngo hato Abayahudi batazagira icyo bamunengaho (Intu 16,3). Kuva ubwo Timote ahinduka umwana w’inkoramutima wa Pawulo (1 Kor 4,17; Fil 2,19–20), n’umufasha we w’indahemuka, atigeze ashaka ko batandukana. Timote yakoranye cyane na Pawulo Efezi no muri Masedoniya, kandi yagumanye na we imyaka ibiri yose Pawulo yamaze ari mu buroko i Roma (61–63). Nyuma se byaje kumugendekera bite? Mu by’ukuri nta cyo tubiziho neza. Nta gushidikanya ko Pawulo amaze kurekurwa, yakomeje umurimo we wa gitumwa. Biranashoboka ndetse ko yaba yaragiye muri Hispaniya akuzuza atyo umugambi yari afite kuva kera (Rom 15,24–28). Nyuma y’aho yaba yaragarutse agasura abakristu bo mu makoraniro yari yarashinze mbere. Ni muri icyo gihe yamamaje Inkuru Nziza mu kirwa cya Kireta (Tito 1,5), asize Timote Efezi (1 Tim 1,3) agakomeza ajya mu migi ya Masedoniya (Filipi na Tesaloniki). Haba ari aho yandikiye ibaruwa ya mbere ya Timote. Byari ngombwa ko akomeza gushyigikira uwo muntu mu buto bwe, no mu ntambara yarimo z’inyigisho ziyobya, kandi akanamufasha kuyobora neza ikoraniro yari ashinzwe. Pawulo yiyumvagamo ubusaza, maze agaharanira kubasigira amabwiriza ahamye.
Inyigisho z’ingenzi z’iyi baruwa
1) Hari ibitekerezo bikunda kugaruka kuva mu ntangiriro y’iyi baruwa kugeza irangira. Bityo Pawulo arashishikariza Timote gukomeza ukwemera mu ikoraniro rye, ukwemera kudashingiye ku manjwe y’impaka, ahubwo ku magambo meza y’Umwami wacu Yezu Kristu no ku nyigisho z’ubusabaniramana (6,6). Ukwemera, ukuri, isuku y’umutima, gukomera ku nyigisho ziboneye, ariko cyane cyane ubusabaniramana, ngayo amagambo agaruka kenshi na kenshi (1,3–5; 1,10; 1,19; 3,10; 3,16; 4,7–8; 6,3; 6,5–6).
Kumuburira ku bahanurabinyoma, na byo bikunze kugaruka hirya no hino (1,4–7; 1,19; 4,1–3; 6,3–10). Pawulo noneho akavuga ku buryo burambuye ukuntu imihango mitagatifu igomba gukurikizwa mu makoraniro, ukuntu bagomba gusabira bose, n’ukuntu abagabo n’abagore bagomba kwifata muri ayo makoraniro (2,1–5).
2) Ikindi kidushimishije ni ukubona ukuntu izi za Kiliziya ziyobowe, maze iyi baruwa ya mbere ya Timote (kimwe n’iyohererejwe Tito) ikaba itubwira uko byari bimeze. Ayo makoraniro atangiye kugira umubonezo ugaragara.
Umuyobozi nyirizina w’ayo makoraniro ni Pawulo, ufite abamuhagarariye nka Timote na Tito, batagenewe guhama burundu muri iri cyangwa ririya koraniro.
Urebye, Kiliziya y’akarere yari ishinzwe ibyiciro bibiri by’abayobozi. Mbere na mbere hari ABEPISKOPI, banitwa abakuru b’ikoraniro (1 Tim 3,1–7; 5,17–22, Tito 1,5–9), ari bo bayobora amasengesho mu ikoraniro, bakigisha, mbese bakamenya ubuyobozi rusange. Hari rero n’icyiciro cy’ABADIYAKONI (1 Tim 3,8–13) badafite imirimo isobanutse neza, ariko bagomba kuba ari abafasha bita cyane ku bakene, no ku bibazo byose birebana n’umutungo. Bose bagomba kuba indakemwa mu gutunganya ibyo bashinzwe; ikaba ari yo mpamvu Pawulo asobanura neza imico bagomba kugira mbere y’uko Timote abaramburiraho ibiganza.
3) Ahasigaye Pawulo arabwiriza Timote ukuntu agomba kubanira neza ingeri zose z’abakristu: abasaza, abasore, abakecuru, n’inkumi (5,1–2); arabasobanurira kandi bihagije ibyerekeye abapfakazi, abakuru b’ikoraniro (5,17–22) n’abacakara (6,1–2).
Iyi baruwa ntihishira urukundo Pawulo afitiye Timote, kandi iragaragaza byeruye ishyaka abo bagaragu bombi b’Imana bafitiye ubutumwa Nyagasani Yezu yabashinze.
mt1 Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote
