Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


1

Indamutso

1Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu, uko Imana Umukiza wacu na Kristu Yezu amizero yacu babishatse, 2kuri Timote, umwana wanjye nyakuri nabyaye mu kwemera: nkwifurije ineza, impuhwe n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Kristu Yezu Umwami wacu.

Kwirinda abigishabinyoma

3Igihe nendaga kujya i Masedoniya, nagusabye kuguma Efezi, kugira ngo ubuze bamwe gukwiza inyigisho z’intarurano, 4no kwibanda ku migani y’amahomvu hamwe n’ibisokuruza by’urudaca1.4 ibisokuruza by’urudaca: dushobora gukeka ko ari ubushakashatsi butagira shinge na rugero, bwakorwaga na bamwe mu bigishamategeko b’Abayahudi ku byerekeye imibereho y’abakurambere b’Abayisraheli, n’abantu b’ibirangirire Bibiliya ivuga, kimwe n’imigani y’imihimbano ku biberekeyeho. Ibyo byose ntaho bihuriye n’ukwemera nyakuri n’urukundo dukunda Imana. Reba na Tito 1,14; 3,9., bigamije gusa gukurura impaka zidashobotse, aho gushyigikira umugambi w’Imana ushingiye ku kwemera. 5Ibyo mbivugiye guteza imbere urukundo rukomoka ku mutima usukuye, ku mutimanama ukeye no ku kwemera kutaryarya. 6Kubera ko bamwe bataye uwo murongo, byatumye barorongotana mu magambo atagira shinge na rugero. 7Bibwira ko ari abahanga mu by’Amategeko, kandi baba batazi n’icyo bavuga cyangwa barwanira ishyaka.

Amategeko abereyeho iki?

8Koko, birazwi, Amategeko ni meza, apfa gusa gukoreshwa mu rugero rukwiye, 9umuntu akamenya ko Itegeko ritabereyeho intungane1.9 ritabereyeho intungane: Pawulo arigisha ko umuntu w’intungane umurikiwe na Roho Mutagatifu, azakora ku bwende bwe ibikorwa byiza, abitewe n’umutimanama we. Ntakeneye rero itegeko ngo rimwibutse icyo agomba gukora n’ikibujijwe, ntanakeneye ibikangisho kugira ngo akore atyo abitewe n’ubwoba. Naho abagome bo, itegeko ribafitiye akamaro, ngo ribashinje, ribakangaranye, ribashishikarize guhindura imyifatire yabo., ahubwo ko ryashyiriweho abantu b’ibigande n’ibyigomeke, abananira Imana n’abanyabyaha, inkorashyano n’inkozi z’ibibi, abica ba se cyangwa ba nyina, n’abandi bicanyi, 10ibyomanzi, abiyandarika, abacuruza abantu1.10 abacuruza abantu: ni ababagurishaga, kugira ngo bahinduke abacakara b’ababaguze., ababeshyi n’abarahirabinyoma, n’abandi bose bakora ibitambamiye inyigisho zitunganye, 11za zindi zihuje n’Inkuru Nziza naragijwe n’Imana, Yo Nyir’ikuzo n’ihirwe.

Pawulo ashimira Kristu

12Ndashimira cyane Kristu Yezu Umwami wacu wampaye imbaraga, kuko yasanze nkwiye kwizerwa, maze akantorera kumukorera, 13jyewe wahoze ndi umuntu utuka Imana, ngatoteza abayo1.13 ngatoteza abayo: Pawulo aravuga uburyo yatoteje abakristu, reba Intu 9,4; 22,4; 26,11; Gal 1,13; 1 Kor 15,9; Fil 3,6., nkaba umunyarugomo. Ariko nagiriwe imbabazi, kuko ibyo nakoraga nabiterwaga n’ubujiji, ntaragira ukwemera. 14None ingabire y’Umwami wacu yambayemo igisagirane, nsenderezwa ukwemera n’urukundo ruri muri Kristu Yezu.

15Dore ijambo rigomba kwizerwa, kandi rikwiye kwakiranwa ubwuzu na bose: ni uko Kristu Yezu yaje ku isi kugira ngo akize abanyabyaha, muri bo jye nkaba uwa mbere. 16Kandi kuba naragiriwe imbabazi, ni ukugira ngo Kristu Yezu ahere kuri jye, maze yerekane ubuntu bwe bwose, bityo angire urugero rw’abagomba kuzamwemera bose bizeye ubugingo bw’iteka. 17Umwami w’ibihe byose, ari na We Mana imwe rukumbi, ihoraho kandi itagaragara, naharirwe icyubahiro n’ikuzo, uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Amen.

Pawulo ashishikariza Timote kurwana intambara y’ukuri

18Timote, mwana wanjye, ngiyo inyigisho nkuragije, ikaba ihuje n’ubuhanuzi bukwerekeye1.18 ubuhanuzi bukwerekeye: Pawulo aributsa Timote amasengesho abahanuzi bamuvugiyeho, igihe abakuru b’ikoraniro na Pawulo ubwe bamuramburiyeho ibiganza ku mutwe, bamushinga uwo murimo wo kuba umushumba w’abavandimwe be. Reba 1 Tim 4,14 na 2 Tim 1,6. bakuvugiyeho kera, kugira ngo numara kubucengeramo, ubashe kurwana intambara ikwiye, 19ufite ukwemera n’umutimanama mwiza. Hari ababiretse, maze ukwemera kwabo kurayoyoka. 20Abo ni nka ba Himene na Alegisanderi nashumurije Sekibi1.20 nashumurije Sekibi: abo bagabo bombi babujijwe kongera kujya mu makoraniro y’abakristu. Bakagomba rero kuba ukwabo kwa bonyine mu gihe gito, bagashumurizwa ibitero bya Sekibi ikaboneraho kubashuka bikomeye. Ariko rero Pawulo yizeraga ko icyo gihano kizabafasha kwisubiraho. Gereranya na 1 Kor 5,5., kugira ngo bamenyereho kutazongera gutuka Imana ukundi.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda