Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


28

Sawuli ashikisha ku mushitsikazi w’i Enidori

1Muri iyo minsi, Abafilisiti bakoranya ingabo zabo ngo batere Israheli. Akishi abwira Dawudi, ati «Urabe uzi ko wowe n’ingabo zawe tugomba kujyana ku rugamba.» 2Dawudi aramusubiza ati «Ni byiza rwose! Ni na ho uzamenyera icyo jyewe umugaragu wawe nzakora.» Ubwo Akishi abwira Dawudi, ati «Ni byiza; nanjye nzakugira n’umurinzi wanjye bwite iminsi yose.»

3Icyo gihe rero, Samweli yari yarapfuye, Abayisraheli bose bari baramuririye, baranamuhambye mu mugi we i Rama. Naho Sawuli yari yaraciye ubupfumu n’ibyerekeye gushikisha byose mu gihugu cyose.

4Abafilisiti ngo bamare gukorana, baca ingando i Shunemu. Nuko Sawuli na we akoranya Abayisraheli bose, baca ingando i Gilibowa28.4 Shunemu . . . Gilibowa: umwe ni umugi, undi ukaba umusozi, ariko yombi iri ahagana mu majyaruguru y’igihugu (reba ku ikarita ya 4). Icyo gitero cyari giteye inkeke, kuko Abafilisiti bari bagiye kwigarurira igihugu cyose, Abayisraheli bakagwa batyo mu bucakara batazikuramo.. 5Sawuli abonye ingabo z’Abafilisiti ariheba, akuka umutima cyane. 6Nuko atakambira Uhoraho, ariko haba mu nzozi, haba mu bufindo, haba se mu buhanuzi, Uhoraho ntiyagira icyo amusubiza. 7Sawuli abwira abagaragu be, ati «Nimunshakire umushitsikazi, kugira ngo njye iwe gushikisha28.7 ngo njye iwe gushikisha: kwitabaza abazimu, amategeko ya Musa yarabibuzaga cyane (Lev 19,31; 20,6 na 27. Ivug 18,11). Babibonagamo ibinyoma no kubeshyabeshya by’abapfumu, cyangwa se amayeri ya Sekibi. Icyakora twakeka ko icyo gihe cyonyine Samweli yiyeretse Sawuli koko..» Abagaragu be baramusubiza bati «Keretse ahantu hitwa Enidori ni ho hari umushitsikazi.» 8Nuko Sawuli ahindura imyambaro ye, ariyoberanya maze aragenda, aherekejwe n’abagabo babiri; bagera kwa wa mugore nijoro. Sawuli aramubwira ati «Ndagusabye ngo ukoreshe ubushobozi bwawe, maze unshikire uwo nza kukubwira.» 9Umugore aramubaza ati «Mbese nta bwo uzi icyo umwami Sawuli yakoze: ko yatsembye ubushitsi mu gihugu cyose? Ni kuki ushaka kuntega umutego, kugira ngo unyicishe?» 10Sawuli aramurahira ati «Nkurahiye Uhoraho ko ibi utazabihanirwa.» 11Umugore aramubaza ati «Uwo ushaka ko ngushikira ni nde?» Sawuli aramusubiza ati «Nshikira Samweli.» 12Umugore ngo arabukwe Samweli, atera hejuru abaza Sawuli, ati «Ni iki cyatumye umbeshya? Ni wowe Sawuli28.12 Ni wowe Sawuli: uwo mugore yari asanzwe azi ukuntu Sawuli na Samweli babanye. Ni cyo cyatumye abona Samweli agakukwa, agahita amenyeraho ko uwo waje gushikisha ari umwami wa Israheli ubwe. Ni uko uwo mugore akurwa umutima n’uko ibyo yakoze bimukorera ishyano.!» 13Umwami aramubwira ati «Humura wigira ubwoba! Ariko se ye, icyo ubona ni iki?» Umugore arasubiza ati «Ndabona ikintu gisa n’imana izamuka iva ikuzimu.» 14Sawuli aramubaza ati «Urabona iyo mana isa ite?» Umugore aramusubiza ati «Ni umusaza uzamuka, yifubitse igishura.» Sawuli amenyeraho ko ari Samweli; aramwunamira, yubika uruhanga ku butaka.

15Nuko Samweli abaza Sawuli, ati «Ni iki cyaguteye kumbuza uburyo, ugatuma ngomba kuzamuka?» Sawuli aramusubiza ati «Ubu ndi mu kaga gakomeye, Abafilisiti barampagurukiye kandi Imana yaranyitaruye ntikinsubiza, ndetse habe no mu bahanuzi cyangwa se mu nzozi. Naguhamagaye rero kugira ngo umenyeshe icyo ngomba gukora.» 16Samweli aramubaza ati «None se niba Uhoraho yarakwitaruye, icyo umbaza ni iki kandi ko wabaye ikirumbo? 17Uhoraho yakugenjereje uko yigeze kukuntumaho: yakunyaze ubwami, abuha undi ari we Dawudi. 18Kubera ko utumviye ijwi ry’Uhoraho kandi ntucubye uburakari bwe igihe uteye Amaleki, ni yo mpamvu yakugenjereje atyo uyu munsi. 19Ndetse ari wowe, ari n’Abayisraheli, mwese Uhoraho azabagabiza ikiganza cy’Abafilisiti. Ejo wowe n’abahungu bawe muzansanga, naho Israheli, Uhoraho azayigabize ibiganza by’Abafilisiti.»

20Ako kanya Sawuli yikubita hasi arambaraye, akuwe umutima n’ibyo Samweli amubwiye. Nta n’imbaraga yari agifite, kuko yari yiriwe ubusa akanaburara. 21Hanyuma wa mugore asanga Sawuli, abonye ko yazahaye cyane, aramubwira ati «Dore jyewe umuja wawe nakumviye, nemera no guhara amagara yanjye, ariko numvira amategeko yawe. 22None ndakwinginze, umva ijwi ry’umuja wawe, unyemerere nguhe nibura agace k’umugati urye, bityo ubone agatege ko gutaha.» 23Sawuli aramuhakanira, ati «Sinshaka kurya.» Ariko abagaragu be hamwe n’uwo mugore baramuhata, arabumvira, arabyuka maze yicara ku ntebe. 24Uwo mugore yari afite inyana y’umushishe, aherako arayibaga, afata n’ifu maze ayitekamo imigati idasembuye. 25Nuko agaburira Sawuli n’abagaragu be bararya; barangije barahaguruka, bataha muri iryo joro.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda