Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


27

Dawudi ahungira mu Bufilisiti27.1 mu Bufilisiti: Sawuli yakurikiranye Dawudi kugeza ubwo abura aho yamwihisha, nuko aza guhungira mu Bafilisiti kandi ari abanzi; yigira nk’umugaragu w’umwami wabo. Nyamara ariko, kuhaba byaramugoye cyane, kuko yagombaga kwikingiranya, kugira ngo abemeze ko arwanya imigi ya Israheli kandi ayicaho agatera ahandi (27.8–12). Nk’uko tubibona, abantu b’icyo gihe bari batariyumvisha ko Imana yanga urunuka iyo mico yuzuye ubugome n’ubwicanyi, kandi n’ubu nta wayishyigikira.

1Hanyuma Dawudi aza kwibwira ati «Ibyo ari byo byose, umunsi umwe Sawuli azanyica nta kabuza. Nta kindi nakora, atari uko nahungira mu gihugu cy’Abafilisiti. Bityo, Sawuli ntazongera kunshaka mu gihugu cyose cya Israheli kandi nzaboneraho kurokoka ikiganza cye.» 2Dawudi ahera ko aragenda n’abantu magana atandatu bari kumwe na we, anyura kwa Akishi mwene Mawoki, umwami w’i Gati. 3Dawudi n’abantu be batura kwa Akishi, buri wese hamwe n’umuryango we; Dawudi na we akabana n’abagore be bombi, Ahinowamu Umunyeyizireyeli na Abigayila muka Nabali w’i Karumeli. 4Nuko babwira Sawuli ko Dawudi yahungiye i Gati, maze aherukira aho kumushakashaka.

5Dawudi abwira Akishi, ati «Niba ungiriye ubuntu, tegeka ko bankebera igikingi mu cyaro, maze nzabe ariho ntura. Ni iki se cyatuma umugaragu wawe agumya gutura mu murwa w’umwami?» 6Uwo munsi Akishi amugabira Sikilage. Ni yo mpamvu kugeza na n’ubu, Sikilage ikiri umugi w’abami ba Yuda. 7Aho mu gihugu cy’Abafilisiti, Dawudi ahamara umwaka n’amezi ane.

8Hanyuma Dawudi n’ingabo ze barazamuka batera ab’i Geshuri, ab’i Girizi n’Abamaleki, kuko ari bo bari bahatuye kuva kera, ahateganye na Shuru kugeza ku gihugu cya Misiri. 9Dawudi yatsembaga abantu mu gihugu cyose, ntiharokoke n’umwe yaba umugabo cyangwa umugore, akanyaga amatungo, amagufi n’amaremare, indogobe, ingamiya n’imyambaro. Iyo yatabarukaga, yasubiraga kwa Akishi. 10Akishi yamubaza ati «Uyu munsi wateye he?» Dawudi akamusubiza ati «Nateye Negevu ya Yuda», cyangwa «Negevu y’Abayerahimeli», cyangwa ati «Nateye Negevu y’Abakeniti.» 11Yaba umugabo cyangwa se umugore, Dawudi yirindaga kugira uwo azana i Gati ari muzima, kubera ubwoba. Yaribwiraga ati «Baramutse baganiriye, bamenyana bakadutamaza.» Nuko akomeza kugenza atyo, iminsi yose yamaze mu gihugu cy’Abafilisiti. 12Akishi yizeraga cyane Dawudi, akibwira ati «Ubwo Dawudi yigize akadakoreka muri Israheli umuryango we, bizatuma akomeza kumbera umugaragu iteka ryose.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda