Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


16

Abahungu ba Simoni batsinda Kendebe

1Bukeye, Yohani azamuka ava i Gazara, aje kubwira se, Simoni, ibyo Kendebe yakoraga byose. 2Simoni ni ko guhamagara abahungu be bakuru bombi, ari bo Yuda na Yohani16.2 Yohani: uwo mugabo bakunda no kumwita Hirikani, kandi ni we wasimbuye se Simoni (134–104 mb. K.). Nyamara ariko iki gitabo cy’Abamakabe kidutekerereza gusa ibyo yakoze agitangira., arababwira ati «Jyewe n’abavandimwe banjye n’inzu ya data, twarwanyije abanzi ba Israheli kuva mu buto bwacu kugeza uyu munsi, turengera Israheli incuro nyinshi. 3Dore ubu jye ndashaje, naho mwebwe, na none ku bw’impuhwe za Nyir’ijuru, mugejeje ku myaka ihagije. Ngaho rero nimudusimbure, jyewe n’umuvandimwe wanjye, muhaguruke murwanire igihugu cyacu kandi inkunga ya Nyir’ijuru izaba kumwe namwe.» 4Hanyuma atoranya mu gihugu ingabo ibihumbi makumyabiri n’abanyamafarasi, barahaguruka bajya gutera Kendebe, baca ingando i Modini. 5Bazinduka mu gitondo cya kare bagenda berekeje mu kibaya, nuko babona igitero kinini kigizwe n’ingabo z’abanyamaguru n’abanyamafarasi kiza kibagana, ariko hagati yabo hakaba umugezi. 6Yohani n’abantu be bashinga ibirindiro ahateganye n’abanzi, abonye ko abantu be batinye kwambuka umugezi, arababimburira. Abantu be babibonye batyo na bo baramukurikira. 7Ingabo ze azigabanyamo kabiri, n’abanyamafarasi abashyira hagati y’abanyamaguru kuko amafarasi y’abanzi yari menshi cyane. 8Uturumbeti ngo tuvuge, Kendebe ahungana n’igitero cye ariko abenshi mu ngabo ze barahagwa; abarokotse bahungira mu kigo. 9Ariko Yuda, umuvandimwe wa Yohani arahakomerekera, na ho Yohani arabakurikirana kugeza ko Kendebe agera i Kedironi, umugi yari yarongeye kubaka. 10Bahungira mu minara yari mu busitani bw’umugi wa Azoto, Yohani arayitwika hapfamo abantu bagera ku bihumbi bibiri. Nuko Yohani yisubirira muri Yudeya amahoro.

Urupfu rwa Simoni: umuhungu we Yohani amuzungura

11Putolemeyi mwene Abubo, yari yaragizwe umutware16.11 yari yaragize umutware: ubwo butegetsi yari yarabuhawe na sebukwe Simoni, ariko nyuma Putolemeyi uwo azamwicisha, ndetse agambanire n’umuryango wose. w’ikibaya cya Yeriko; akagira zahabu nyinshi na feza, 12kuko yari umukwe w’umuherezabitambo mukuru. 13Agira ubwirasi mu mutima we, ashaka kwigarurira igihugu, maze ahimbahimba imigambi mibi yo kurimbura Simoni n’abahungu be. 14Icyo gihe, Simoni yazengurukaga igihugu asura imigi, ashishikajwe no kureba iby’imitegekere yayo, amanuka i Yeriko ari kumwe n’abahungu be Matatiyasi na Yuda. Ubwo hari mu mwaka w’ijana na mirongo irindwi n’irindwi, ku munsi wa cumi n’umwe w’ukwezi kwa Shebati. 15Umuhungu wa Abubo abakirira mu kigo gito cyitwa Doki16.15 cyitwa Doki: icyo kigo cyari cyubatse mu mpinga y’umusozi, hafi ya Yeriko. yari yarubatse ariko yikingije ibyubi. Abazimanira neza, ariko ahisha abantu mu nzu yo hasi. 16Simoni n’abahungu be ngo bamare gusinda, Putolemeyi n’abantu be bahera ko bahagurukana intwaro biroha kuri Simoni mu nzu y’ibirori, baramwica we n’abahungu be bombi hamwe na bamwe mu bagaragu be. 17Putolemeyi abagambanira atyo kandi yitura inabi ku neza.

18Putolemeyi abikorera inyandikomvugo ayoherereza umwami, anamusaba ingabo zo kumutera inkunga no kumwegurira igihugu n’imigi yacyo. 19Yohereza n’izindi ntumwa i Gazara kwica Yohani, yandikira n’ibaruwa abagaba b’ingabo abasaba kumusanga, akazabaha feza na zahabu n’andi maturo. 20Yohereza bwangu abandi bantu gufata Yeruzalemu n’umusozi wubatseho Ingoro, 21ariko umuntu wari wabatanze imbere yari yamenyesheje Yohani wari i Gazara ko se n’abavandimwe be bapfuye. Yungamo ati «Yohereje n’umuntu wo kukwica nawe.» 22Yohani ngo yumve iyo nkuru akuka umutima, afata abantu bari baje kumukuraho arabica, kuko yari yamenye hakiri kare ko bazanywe no kumwica.

23Naho ibisigaye mu bikorwa bya Yohani, intambara yarwanye n’ibyo yakoze, inkike yubatse kimwe n’ibindi byose yakoze, 24ibyo byanditswe mu gitabo cy’amateka16.24 mu gitabo cy’amateka: icyo gitabo ubu ntikikibaho, ariko umwanditsi w’icya 1 Makabe we yashoboye kugisoma. Ni ukuvuga rero ko icyo gitabo cy’Abamakabe cyarangije kwandikwa nyuma y’urupfu rwa Yohani Hirikani, muri 104 mb. K. y’ubuherezabitambo bwe, kuva ku munsi abereyeho umuherezabitambo mukuru mu kigwi cya se.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda