Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


9

Uhoraho yongera kubonekera Salomoni

(2 Matek 7.11–22)

1Igihe Salomoni yari yujuje Ingoro y’Uhoraho n’iy’umwami, kandi amaze no gukora ibimunogeye byose, 2Uhoraho yongeye kumubonekera nk’uko yari yamubonekeye ari i Gibewoni. 3Uhoraho aramubwira, ati «Numvise amasengesho yawe n’ugutakamba kwawe wangejejeho: iyi Ngoro wujuje nayeguriye izina ryanjye ubuziraherezo; nzahora nyireba kandi nyihozeho umutima wanjye iminsi yose. 4Naho wowe, nugenda imbere yanjye nka so Dawudi, ukagira umutima uzira amakemwa kandi utunganye, ugakora ibyo nagutegetse byose, ukitondera amategeko yanjye n’imigenzo yanjye, 5ni bwo nanjye nzakomeza ingoma yawe muri Israheli iteka ryose nk’uko nabisezeraniye so Dawudi, ngira nti ’Ntihazigera habura umuntu mu bawe uzategeka Israheli’. 6Ariko wowe n’abana bawe nimunyitarura, ntimwitondere amateka yanjye n’amategeko nabahaye, nimuyoboka izindi mana kandi mukaziramya, 7nanjye nzavana Israheli mu gihugu nayihaye; iyi nzu neguriye izina ryanjye nzayijugunya kure imve mu maso, kandi Abayisraheli bazabe iciro ry’imigani n’agashinyaguro mu mahanga yose. 8Iyi Nzu na yo izasenyuka, maze uzanyura aho yari iri azatangare, yibaza ati ’Ni iki cyatumye Uhoraho akorera ibi ngibi iki gihugu n’iyi Ngoro?’ 9Bazamusubiza bati ’Ni uko baretse Uhoraho, Imana yabo, yari yarakuye ba sekuruza babo mu gihugu cya Misiri, bakiha izindi mana, bakaziramya kandi bakazikorera: icyo ni cyo cyatumye Uhoraho abateza ibi byago byose.’»

Imirimo inyuranye ya Salomoni

(2 Matek 8.1–18)

10Imyaka makumyabiri ishize, ari na yo Salomoni yubatsemo amazu abiri, iy’Uhoraho n’iy’umwami, 11Hiramu, umwami wa Tiri yari yarahaye Salomoni ibiti by’amasederi n’imizonobari, ndetse na zahabu uko yayishakaga. Nuko Salomoni aha Hiramu imigi makumyabiri yo mu ntara ya Galileya. 12Hiramu ava i Tiri ajya kureba imigi yari yahawe na Salomoni, ariko ntiyamushimisha. 13Nuko aravuga ati «Mbese, muvandimwe, iriya ni migi ki wampaye?» Ubwo bayita igihugu cya Kabuli9.13 Kabuli: mu gihebureyi, iryo jambo ryasobanura ngo «nta kamaro»., na n’ubu aho hantu ni ko hacyitwa. 14Hiramu yoherereza umwami amatalenta ijana na makumyabiri ya zahabu.

15Dore uko Salomoni yabigenjeje atoranya abantu bo gukora imirimo y’agahato kugira ngo bubake Ingoro y’Uhoraho, inzu ye bwite, Milo9.15 Milo: Yeruzalemu yo mu gihe cy’Abayebuzi yari umugi muto wubatswe mu majyepfo y’umusozi wa Siyoni. Naho Salomoni yubatse Ingoro y’Imana n’iye bwite mu majyaruguru y’uwo musozi nyine. Hagati yabyo ariko hari agahaga maze Salomoni agatindishamo amabuye n’igitaka kugira ngo haringanire. Aho ni ho bita «Milo», ari byo kuvuga ngo «aharinganijwe». Reba ku ikarita ya 5., urukuta rw’amabuye rwa Yeruzalemu, Hasori, Megido na Gezeri. 16Farawo, umwami wa Misiri yari yaragabye ibitero, afata umusozi wa Gezeri arawutwika amaze kwica Abakanahani bari bawutuyemo, maze awugabira umukobwa we, muka Salomoni. 17Nuko Salomoni yongera kubaka Gezeri, yubaka na Betihoroni y’epfo, 18Balati, na Tamari yo mu butayu bwa Yuda, 19yubaka n’indi migi yashyinguragamo ibintu bye, ari na yo amagare ye y’intambara yatahagamo n’abagenderaga ku mafarasi bakayitahamo. Ubwo Salomoni yubaka ibyo ashatse byose muri Yeruzalemu, no muri Libani, mbese mu gihugu cyose yategekaga.

20Hari hasigaye abaturage benshi b’Abahemori, ab’Abaheti, ab’Abaperizi, ab’Abahivi, ab’Abayebuzi, batari Abayisraheli; 21nuko Salomoni atoranya abana babo bari bacitse ku icumu batarimbuwe n’Abayisraheli, abagenera gukora imirimo y’uburetwa kugeza n’ubu. 22Salomoni ntiyagira n’umwe mu Bayisraheli ashyira mu buhake9.22 mu buhake: mu by’ukuri, abanyamahanga ni bo bagombaga gukora imirimo y’uburetwa kurusha Abayisraheli, ariko na bo bagombaga gufatanyiriza hamwe mu mirimo yo kubakira umwami (5.27; 11,28); ni na cyo cyatumye nyuma Abayisraheli babyinuba (12.3)., ahubwo abagira abasirikare be, abagaragu be, abatware b’ingabo, ibyegera bye, abatware b’amagare ye n’abagendera ku mafarasi. 23Umubare w’abatware bakuru bari bashinzwe imirimo ya Salomoni ni magana atanu na mirongo itanu, bakoreshaga abakozi.

24Salomoni yubatse Milo igihe umukobwa wa Farawo avuye mu Murwa wa Dawudi, agataha mu nzu Salomoni yamwubakiye.

25Salomoni yaturaga gatatu mu mwaka ibitambo bitwikwa, n’ibitambo by’ubuhoro, akabiturira ku rutambiro yubakiye Uhoraho, kandi agatwikira imibavu ku rutambiro rwari imbere y’Inzu y’Uhoraho. Bityo, yabaga ahaye Ingoro y’Uhoraho agaciro yubakiwe.

26Umwami Salomoni yubaka n’amato kuri Esiyoni‐Geberi, hafi ya Eyilati ku nkombe y’Inyanja y’Urufunzo, mu gihugu cya Edomu. 27Maze Hiramu yohereza muri ayo mato abagaragu be bamenyereye inyanja; bajyana n’abagaragu ba Salomoni. 28Baragenda bagera i Ofiri9.28 Ofiri: ni igihugu gikungahaye kuri zahabu, mbese kimwe na Havila (Intg 2,11; 10,29); byombi kandi byashakirwa muri Arabiya., bakurayo zahabu ingana n’amatalenta magana ane na makumyabiri, bayizanira umwami Salomoni.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda