Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


10

Umwamikazi w’i Saba asura Salomoni

(2 Matek 9.1–12)

1Umwamikazi w’i Saba10.1 Saba: na ho ni muri Arabiya yo mu majyepfo. wari wumvise ubwamamare bwa Salomoni akesha izina ry’Uhoraho, azanwa no kumwinjisha ibibazo by’urusobekerane. 2Aza i Yeruzalemu ashagawe n’imbaga nyamwinshi, n’ingamiya zihetse imibavu, na zahabu nyinshi cyane, n’amabuye y’agaciro gakomeye. Ageze kwa Salomoni amubwira ibyo yari afite ku mutima byose. 3Salomoni asubiza ibibazo bye byose; ntihagira ikibazo na kimwe kimubera urujijo ku buryo yakiburira igisubizo.

4Umwamikazi w’i Saba abonye ubuhanga bwa Salomoni, n’inzu yari yarubatse, 5n’ibiribwa byo ku meza ye, n’amacumbi y’abagaragu be, imiherereze y’abahereza be n’imyambarire yabo, abahereza b’inzoga be, n’ibitambo bitwikwa yaturiraga mu Ngoro y’Uhoraho, arumirwa. 6Nuko abwira umwami ati «Ibyo numvise mu gihugu cyanjye bakuvugaho, iby’imivugire yawe n’ubuhanga bwawe, byari ukuri. 7Sinemeraga ibyavugwaga kugeza ubwo niyizira nkibonera n’amaso yanjye; none nsanze nta n’igice cyabyo bambwiye! Urengeje kure mu buhanga no mu mico ubwamamare nari narumvise. 8Hahirwa abantu bawe, hahirwa abagaragu bawe, bo bahora iteka imbere yawe bumva ubuhanga bwawe. 9Nihasingizwe Uhoraho, Imana yawe, yo yakwicaje ku ntebe y’ubwami ya Israheli; bitewe n’uko Uhoraho akunda Israheli ubuziraherezo, yakwimitseho umwami kugira ngo wubahirize amategeko n’ubutabera.» 10Nuko umwamikazi atura Salomoni amatalenta ijana na makumyabiri ya zahabu, imibavu myinshi cyane n’amabuye y’agaciro gakomeye. Nta bundi higeze haboneka imibavu inganya ubwinshi n’iyo ngiyo umwamikazi w’i Saba yatuye umwami Salomoni.

11Amato ya Hiramu yari yatwaye zahabu y’i Ofiri yari yazanye n’ibiti byinshi by’indobanurwa, n’amabuye y’agaciro gakomeye. 12Ibyo biti, umwami abikoresha mu Ngoro y’Uhoraho no mu ngoro ye bwite, kandi abibazamo inanga z’abaririmbyi. Nta biti nk’ibyo byongeye kuboneka kugeza kuri uyu munsi.

13Umwami Salomoni aha umwamikazi w’i Saba ibyo yashatse kumusaba byose, tutavuze ibindi byinshi yamuhereye ubuntu butangaje. Hanyuma umwamikazi w’i Saba aragenda, asubirana n’abagaragu be mu gihugu cye.

Ubukungu bwa Salomoni

(2 Matek 1.14–17; 9.13–28)

14Uburemere bwa zahabu yajyaga kwa Salomoni mu mwaka umwe gusa bwari ubw’amatalenta magana atandatu na mirongo itandatu, 15hatabariwemo amakoro y’abagenzi, imisoro y’abacuruzi n’iy’abami bose ba Arabiya n’abatware b’icyo gihugu.

16Umwami Salomoni acurisha ingabo nini magana abiri muri zahabu, ingabo imwe ikomekwaho amasikeli magana atandatu ya zahabu. 17Acurisha kandi ingabo nto magana atatu muri zahabu, ingabo imwe ikomekwaho mini10.17 mini: icyo gihe mini imwe yapimaga nk’amagarama 571 y’ubu. eshatu za zahabu. Umwami azishyira mu nzu y’ishyamba rya Libani.

18Umwami abajisha intebe y’ubwami mu mahembe y’inzovu, ayisiga zahabu inogereye. 19Iyo ntebe yari ifite amadarajya atandatu, ikagira ubwegamiro buhese n’imikondo yo kurambikaho inkokora kuri buri ruhande. Hari amashusho abiri y’intare ahagaze iruhande rw’imikondo, 20hakaba n’andi mashusho y’intare cumi n’abiri yari kuri buri ruhande ku madarajya atandatu. Nta wundi mwami wigeze abajisha intebe ihwanye n’iyo!

21Ibikombe byose umwami Salomoni yanyweragamo byari bisizwe zahabu, n’ibikoresho byose byo mu nzu y’ishyamba rya Libani byari bisizwe zahabu inogereye; nta na kimwe cyariho feza, kuko nta gaciro feza yagiraga mu gihe cy’ingoma y’umwami Salomoni. 22Umwami yari afite ku nyanja amato yagendanaga n’aya Hiramu kugera i Tarishishi, kandi buri myaka itatu amato y’i Tarishishi yahagarukaga yuzuye zahabu na feza, amahembe y’inzovu, inguge n’inyoni nziza.

23Umwami Salomoni arusha abami bose b’isi ubukungu n’ubuhanga. 24Amahanga yose yifuzaga kubona Salomoni, kugira ngo yumve ubuhanga Imana yashyize mu mutima we. 25Buri wese yazanaga ituro rye, ari ibintu bya feza cyangwa se zahabu, ari imyenda, intwaro, imibavu, amafarasi n’inyumbu, kandi bakabizana buri mwaka.

26Salomoni akoranya amagare n’amafarasi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane, n’amafarasi ibihumbi cumi na bibiri, ayashyira mu migi icyurwamo amagare no hafi ye i Yeruzalemu. 27Umwami atuma i Yeruzalemu hagwira feza inganya ubwinshi n’amabuye, n’ibiti by’amasederi binganya ubwinshi n’imivumu yo mu bibaya. 28Amafarasi ya Salomoni yaturukaga mu Musuri n’i Kuwe10.28 i Musuri n’i Kuwe: ni imigi ibiri yo muri Silisiya, iyo ntara ikaba mu majyepfo y’iburasirazuba bw’igihugu ubu twita Turukiya. Yombi yari yamamaye kubera ubworozi bwaho bw’amafarasi. Reba ku ikarita ya 1.; abacuruzi b’umwami bayaguraga i Kuwe. 29Barihaga amasikeli magana atandatu ya feza ku igare rimwe ryavaga mu Musuri, n’ijana na mirongo itanu ku ifarasi imwe. Ni na byo biciro byatangwaga n’abami bose b’Abaheti n’ab’Aramu babigura n’abacuruzi babibazaniye.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda