Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


5

Abakomoka kuri Rubeni

1Rubeni yari imfura ya Israheli, ariko amaze kuryamana na muka se, uburenganzira bwe bw’umwana w’imfura buhabwa bene Yozefu, mwene Israheli, nuko Rubeni abura atyo uburenganzira bw’umwana w’imfura. 2Naho Yuda we, yaruse abavandimwe be kandi kuri we havutse igikomangoma, nyamara uburenganzira bw’umwana w’imfura bwakomeje kuba ubwa Yozefu.

3Bene Rubeni, imfura ya Israheli, ni Hanoki, Palu, Hesironi na Karumi.

4Abakomoka kuri Yoweli uko bakurikiranye, ni Shemaya, Gogi, Shimeyi, 5Mika, Reyaya, Behali, 6Beyera wanyazwe na Tegalati‐Falazari, umwami w’Ashuru. Yoweli uwo yari igikomangoma muri bene Rubeni. 7Abavandimwe be, hakurikijwe imiryango yabo uko yanditswe mu irondora ry’ibisekuruza, ni Yeweli wari umutware, Zekariyahu, 8na Bela mwene Azazi, mwene Shema, mwene Yoweli.

Bene Rubeni bari batuye kuva i Aroweri kugera kuri Nebo na Behali‐Mewoni. 9Iburasirazuba, bari batuye kuva ku ruzi rwa Efurati kugera ku butayu, kuko amatungo yabo yari menshi mu gihugu cya Gilihadi. 10Mu gihe cya Sawuli barwana n’Abahaguri barabica, maze batura mu mahema yabo ku butaka bwose bw’iburasirazuba bwa Gilihadi.

Abakomoka kuri Gadi

11Bene Gadi batura babitegeye mu gihugu cya Bashani kugeza i Salika: 12umukuru yari Yoweli, uwa kabiri ari Shafamu, hakurikiraho Yenayi na Shafati i Bashani. 13Abavandimwe babo, hakurikijwe imiryango yabo, bari Mikayeli, Meshulamu, Sheba, Yorayi, Yakani, Ziya na Eberi: bari barindwi. 14Ngaba bene Abihayili, umuhungu wa Huri, mwene Yarowa, mwene Gilihadi, mwene Mikayeli, mwene Yeshishayi, mwene Yahudo, mwene Buzi. 15Ahi mwene Abudiyeli, mwene Guni, yari umutware w’imiryango yabo. 16Bari batuye muri Gilihadi, muri Bashani no mu nsisiro zaho, mu bwatsi bwose bw’i Sharoni kugera ku mipaka yayo.

17Bose babaruwe mu gihe cya Yotamu, umwami wa Yuda, no mu gihe cya Yerobowamu, umwami wa Israheli.

18Bene Rubeni, Abagadi n’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase, bari barimo abagabo b’intwari bitwaza ingabo n’inkota, barashisha imiheto kandi bazi iby’intambara — abashoboraga kujya ku rugamba bari abagabo ibihumbi mirongo ine na bine na magana arindwi na mirongo itandatu. 19Barwanyije Abahaguri i Yaturi, i Nafishi, i Nodabu. 20Baratabawe, maze Abahaguri batabwa mu maboko yabo hamwe n’abo bari kumwe bose, kuko mu gihe barwanaga batakambiye Imana irabumva kubera ko bari bayifitiye icyizere. 21Bafata amatungo yabo: yari ingamiya ibihumbi mirongo itanu, amatungo magufi ibihumbi magana abiri na mirongo itanu, indogobe ibihumbi bibiri, ndetse n’abantu ibihumbi ijana. 22Abantu benshi baratsindwa, baricwa, kuko Uhoraho yari yiyoboreye urwo rugamba. Babazungura mu byabo kugeza ubwo bajyanywe bunyago.

Abakomoka kuri Manase hakurya ya Yorudani

23Abantu b’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase bari batuye mu gihugu kiva kuri Bashani kikagera kuri Behali‐Herimoni, Seniri n’umusozi wa Herimoni: bari benshi rwose.

24Ngaba abatware b’amazu yabo: ni Eferi, Yisheyi, Eliyeli, Azuriyeli, Yirimeya, Hodaviya na Yahudiyeli. Bari abagabo b’intwari, bakaba n’ibirangirire, kandi ni bo batwaraga amazu yabo. 25Nyamara bahemukiye Imana y’abasekuruza babo, bararikira imana z’abanyamahanga Uhoraho yari yararimbuye imbere yabo. 26Nuko Imana y’Abayisraheli ibaterereza Pulu, umwami w’Abanyashuru, na Tegalati‐Falazari5.26 Pulu . . . Tegalati‐Falazazi: mu by’ukuri si abami babiri bavugwa hano, ahubwo ni umwe gusa. Koko rero, Tegalati‐Falazari, umwami w’Abanyashuru, amaze kwigarurira Babiloni yahise afata irindi zina, yiyita Pulu (729 mb. K.). Reba na 2 Bami 15,19 15,29., umwami w’Abanyashuru, banyaga Abarubeni, n’Abagadi, n’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase, babajyana i Hala, i Habori, no ku ruzi rwa Gozani, na n’ubu baracyariyo.

Abakomoka kuri Levi5.27 Levi: umwanditsi w’iki gitabo cy’Amateka aribanda cyane kuri wa muryango watoranyijwe ari wo wa Levi (5.27—6.66). Araturondorera abaherezabitambo bakuru ashishikaye, hamwe n’abaririmbyi n’Abalevi bandi, ndetse n’imigi yose bahaweho umunani.: Abaherezabitambo bakuru

27Bene Levi ni Gerishomu, Kehati na Merari. 28Bene Kehati ni Amuramu, Yishari, Heburoni na Uziyeli. 29Bene Amuramu ni Aroni, Musa na Miriyamu. Bene Aroni ni Nadabu, Abihu, Eleyazari na Itamari.

30Eleyazari abyara Pinehasi; Pinehasi abyara Abishuwa; 31Abishuwa abyara Buki; Buki abyara Uzi; 32Uzi abyara Zerahiya; Zerahiya abyara Merayoti; 33Merayoti abyara Amariya; Amariya abyara Ahitubi; 34Ahitubi abyara Sadoki; Sadoki abyara Ahimasi; 35Ahimasi abyara Azariya; Azariya abyara Yohanani; 36Yohanani abyara Azariya. Ni we wabaye umuherezabitambo mu Ngoro Salomoni yubatse i Yeruzalemu. 37Azariya abyara Amariya; Amariya abyara Ahitubi; 38Ahitubi abyara Sadoki; Sadoki abyara Shalumi; 39Shalumi abyara Hilikiya; Hilikiya abyara Azariya; 40Azariya abyara Seraya; Seraya abyara Yehosadaki; 41Yehosadaki yagiye igihe Uhoraho abateje Nebukadinetsari, akanajyana bunyago Yuda na Yeruzalemu.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda