Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


4

Irindi rondora ry’abakomoka kuri Yuda

1Bene Yuda ni Pereshi, Hesironi, Karumi, Huri na Shobali. 2Rehaya mwene Shobali abyara Yahati; Yahati abyara Ahumayi na Lahadi: ni bo Abasoreya bakomokaho.

3Dore bene Huri, se wa Etamu: ni Yizireyeli, Yishuma na Yidubashi, mushiki wabo yitwaga Haseleluponi. 4Hakurikiraho Penuweli washinze Gedori, na Ezeri washinze Husha. Abo ni bo bari bene Huri, imfura ya Efurata, washinze Betelehemu.

5Ashehuri washinze Tekowa yatunze abagore babiri: Heleya na Nahara. 6Nahara amubyarira Ahuzamu, Heferi, Abatimina n’Abahashutari. Bari bene Nahara. 7Bene Heleya ni Sereti, Sohari na Etunani.

8Kosi abyara Anubi na Hasobeba n’ubwoko bwa Aharaheli mwene Harumi. 9Yabeshi yari afashwe neza kurusha abavandimwe be, kandi nyina yari yaramwise izina rya Yabeshi, agira ati «Nabyaranye ububabare.» 10Yabeshi yambaza Imana ya Israheli, avuga ati «Niba koko umpaye umugisha, uzagura igihugu cyanjye, uzampozeho ukuboko kwawe, kandi uzandinde ibyago kugira ngo ntazababara.» Nuko Imana imwuzuriza ibyo yari yasabye.

11Kelubu, umuvandimwe wa Shuha, abyara Mehiri wabaye se wa Eshitoni. 12Eshitoni abyara Betirafa, Paseya na Tehina washinze Irunahashi. Ni bo bantu b’i Rekabu.

13Bene Kenazi ni Otinyeli na Seraya. Bene Otinyeli ni Hatati na Mewonatayi. 14Mewonatayi abyara Ofura, naho Seraya abyara Yowabu washinze Geharashimu, kuko bari abanyabukorikori.

15Bene Kalebu umuhungu wa Yefune ni Iru, Ela na Nahamu. Mwene Ela ni Kenazi.

16Bene Yehaleleli ni Zifu, Zifa, Tiriya na Azareli.

17Bene Ezira ni Yeteri, Meredi, Eferi na Yaloni. Dore kandi abahungu ba Bitiya, umukobwa wa Farawo, wari warashakanye na Meredi: ni Miriyamu, Shamayi na Yishuba washinze Eshitemowa. 18Umugore we w’Umuyudakazi abyara Yeredi washinze Gedori, Heberi washinze Soko, na Yekutiyeli washinze Zanowa.

19Abahungu ba muka Hodiya, mushiki wa Nahamu, ni Umugarumi washinze Keyila, n’Umumahaka washinze Eshitemowa.

20Bene Shimoni ni Amunoni, Rina, Benihanani na Tiloni. Bene Yisheyi ni Zoheti na Benizoheti.

21Bene Shela, umuhungu wa Yuda, ni Eri washinze Leka, Layeda washinze Maresha, imiryango yose y’ababohera imyenda ya hariri i Betashebaya, 22Yokimu, abantu b’i Kozeba, Yowashi, na Sarafi, bategekaga i Mowabu bakagaruka i Betelehemu — ni ibintu bya kera — ; 23bari ababumbyi baturaga i Netayimu n’i Sedera; bari bahaturanye n’umwami bamukorera.

Abakomoka kuri Simewoni4.23 Abakomoka kuri Simewoni: umwanditsi amaze kutubwira abakomoka kuri Yuda, none arakomeza aturondorera abakomoka ku bandi bahungu cumi n’umwe ba Yakobo, ahereye kuri Simewoni (4.25) akageza kuri Benyamini (8.1).

24Bene Simewoni ni Nemweli, Yamini, Yaribi, Zera, Shawuli. 25Abakomoka kuri Shawuli ni Shalumi, Mibusamu, Mishuma. 26Bene Mishuma ni Hamweli, Zakuri na Shimeyi. 27Shimeyi yabyaye abahungu cumi na batandatu n’abakobwa batandatu; ariko abavandimwe be ntibabyaye abana benshi, imiryango yabo yose ntiyari myinshi nk’iy’Abayuda.

28Bari batuye i Berisheba, Molada, Hasari‐Shuwali, 29Biloha, Esemu, Toladi, 30Betuweli, Horima, Sikilage, 31Betimarukaboti, Hasari‐Susimu, Betibireyi, Sharayimu. Ni yo yari imigi yabo kugeza ku ngoma ya Dawudi, 32naho insisiro zabo zari Etamu, Ayini, Rimoni, Tokeni na Ashani: zari eshanu, 33kandi izo nsisiro zabo zose zari zikikije iyo migi kugeza i Balata. Ni zo zari inturo zabo kandi ni ryo rondora ry’ibisekuruza byabo bwite.

34Meshobabu, Yamuleki, Yosha mwene Amasiya, 35Yoweli, Yehu mwene Yoshibiya, Seraya mwene Asiyeli, 36Eliyonayi, Yakoba, Yeshohaya, Asaya, Adiyeli, Yesimiyeli, Benaya, 37Ziza mwene Shifeyi, mwene Aloni, mwene Yedaya, mwene Shimiri, mwene Shemaya: 38abo bamaze kurondorwa bari abatware b’imiryango yabo kandi imiryango yabo yariyongereye cyane. 39Barimutse bava i Gerari bagera mu burasirazuba bw’ikibaya bashaka ubwatsi bw’amatungo yabo; 40babona ubwatsi butoshye kandi bwiza n’igihugu cyari kigari, gifite ituze n’amahoro, kuko abari bahatuye kera bakomokaga kuri Kamu. 41Abo bantu bamaze kuvugwa, baraje mu gihe cya Hezekiya, umwami wa Yuda, nuko basenya amahema n’ubuhungiro bw’abo bari bahasanze, babakoresha ibibujijwe kugera na n’ubu. Babazungura rero mu gihugu cyabo kuko cyarimo ubwatsi bw’amatungo yabo magufi.

42Bamwe muri bene Simewoni bajya ku musozi wa Seyiri: bari abagabo magana atanu bari bayobowe na Pelatiya, Neyariya, Refaya na Uziyeli, ari bo bene Yisheyi. 43Bica Abameleki bari bacitse ku icumu, nuko batura aho kugeza uyu munsi.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda