Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


1

Kuva kuri Adamu kugera kuri Abrahamu1.1 kugera kuri Abrahamu: umwanditsi w’iki gitabo, ashingiye ku bivugwa mu Intg 5; 10; 11, araturondorera amazina y’abakomoka ku muntu wa mbere, ariko iyo ntondeke akayerekeza kuri Abrahamu, uvuka mu nzu ya Semu.

1Adamu, Seti, Enoshi, 2Kenani, Mahalaleli, Yeredi, 3Henoki, Matushalomu, Lameki, 4Nowa, Semu, Kamu na Yafeti.

5Bene Yafeti ni Gomeri, Magogi, Madayi, Yavani, Tubali, Mesheki na Tirasi. 6Bene Gomeri ni Ashikenazi, Rifati na Togarima.

7Bene Yavani ni Elisha, Tarishishi, Kitimu na Rodanimu.

8Bene Kamu ni Kushi, Misiri, Puti na Kanahani.

9Bene Kushi ni Seba, Havila, Sabuta, Rahema na Sabuteka; bene Rahema ni Sheba na Dedani. 10Kushi abyara Nemurodi, ari we ntwari ya mbere ku isi.

11Misiri abyara Abaludi, Abanamu, Abalehabu, Abanagutuwa, 12Abapaturusi, Abakasiluwa, n’Abakafutori, ari bo Abafilisiti bakomokaho.

13Kanahani abyara Sidoni ari we mfura ye, abyara na Heti, 14Umuyebuzi, Umuhemori, Umugirigashi, 15Umuhivi, Umwaruki, Umusini, 16Umwaruvadi, Umusemari, Umuhamati.

17Bene Semu ni Elamu, Ashuru, Arupagishadi, Ludi, Aramu. Bene Aramu ni Usi, Huli, Geteri, na Mesheki. 18Arupagishadi abyara Shelaki, naho Shelaki abyara Eberi. 19Kuri Eberi havuka abahungu babiri: uwa mbere yitwaga Pelegi, kuko mu gihe cye isi yagabanyijwemo imigabane, murumuna we yitwaga Yokitani.

20Yokitani abyara Alimodadi, Shelefi, Hasarimaweti, Yeraki, 21Hadoramu, Huza, Dikila, 22Ebali, Abimayeli, Saba, 23Ofiri, Havila, na Yobabu. Abo bose ni bene Yokutani.

24Semu abyara Arupagishadi, Arupagishadi abyara Shela, 25Shela abyara Eberi, Eberi abyara Pelegi, Pelegi abyara Rewu, 26Rewu abyara Serugu, Serugu abyara Nahori, Nahori abyara Tera, 27Tera abyara Abramu ari we Abrahamu.

Abakomoka kuri Abrahamu1.27 abakomoka kuri Abrahamu: ni Izaki na Isimaheli. Muri iyi mirongo 28–54, umwanditsi w’igitabo ntatinda cyane ku bakomoka kuri Isimaheli, ahubwo yibanda ku bahungu babiri ba Izaki, ari bo: Ezawu (= Edomu), na Israheli (ari we Yakobo).

28Bene Abrahamu ni Izaki na Ismaheli. 29Dore imiryango yabo:

Imfura ya Ismaheli ni Nebayoti, hagakurikiraho Kedari, Adibiyeli, Mibusamu, 30Mishuma, Duma, Masa, Hadadi, Tema, 31Yeturi, Nafishi na Kedima. Abo ni bo bene Ismaheli.

32Bene Ketura, inshoreke ya Abrahamu ni aba: yabyaye Zimurani, Yokishani, Medani, Madiyani, Yishibaki na Shuwa. Bene Yokishani ni Sheba na Dedani. 33Bene Madiyani ni Eyifa, Eferi, Hanoki, Abida na Elida. Abo bose ni bo bene Ketura.

34Abrahamu abyara Izaki. Bene Izaki ni Ezawu na Israheli.

35Bene Ezawu ni Elifazi, Rehuweli, Yehushi, Yelamu na Kora. 36Bene Elifazi ni Temani, Omari, Sefo, Gayetamu, Kenazi, Timuna na Amaleki. 37Bene Rehuweli ni Nahati, Zerahi, Shama na Miza.

38Bene Seyiri ni Lotani, Shobali, Sibewoni, Ana, Dishoni, Eseri na Dishani. 39Bene Lotani ni Hori na Homamu. Mushiki wa Lotani yitwaga Timina. 40Bene Shobali ni Aluwani, Manahati, Ebali, Shefo na Onamu. Bene Sibewoni ni Aya na Ana. 41Mwene Ana ni Dishoni. Bene Dishoni ni Hamurani, Eshibani, Yitirani na Kerani. 42Bene Eseri ni Bilihani, Zawani, na Akwani. Bene Dishoni ni Husi na Arani.

Abami n’abatware ba Edomu

43Dore abami bategetse igihugu cya Edomu mbere y’uko himikwa umwami w’Abayisraheli. Ni Bela mwene Bewori, kandi umurwa we witwaga Dinihaba. 44Bela yaratanze azungurwa na Yobabu mwene Zeraki w’i Bosira. 45Yobabu amaze gutanga azungurwa na Hushami wo mu gihugu cy’Abatemani. 46Hushami amaze gutanga azungurwa na Hadadi mwene Bedadi. Atsindira Madiyani mu ntambara y’i Mowabu. Umurwa we witwaga Awiti. 47Hadadi amaze gutanga azungurwa na Samula w’i Masireka. 48Samula amaze gutanga azungurwa na Shawuli w’i Rehoboti ku ruzi rwa Efurati. 49Shawuli amaze gutanga azungurwa na Behali‐Hanani mwene Akibori. 50Behali‐Hanani amaze gutanga azungurwa na Hadadi; umurwa we witwaga Pawu. Umugore we yitwaga Mehetabela, umukobwa wa Matiredi, mwene Mezahabu.

51Hadadi yamaze gutanga maze Edomu iyoborwa n’abatware, ari bo: Timuna, Aluwa, Yeteti, 52Oholibama, Ela, Pinoni, 53Kenazi, Temani, Mibisari, 54Magidiyeli, na Iramu. Abo ni bo batware ba Edomu.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda