BSR2026-06-10T09:02:47+00:00
Kuwa 30 Mata 2026, ku biro bikuru by’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda habereye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Buri mwaka umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wibuka kandi ukunamira abari mu nama y’ubuyobozi y’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ndetse n’abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Umuhango wo Kwibuka wabereye ku biro bikuru by’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda tariki 30 Mata 2026, aho Umushyitsi Mukuru yari Umuvugizi wungirije w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Musenyeri KABAYIZA Louis Pasteur. Uyu muhango witabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze mu Karere ka Gasabo n’abahagarariye inzego z’umutekano, Uhagarariye Ibuka, Abavugizi b’amatorero atandukanye mu Rwanda, Abagize inama y’ubuyobozi ya BSR, Abarokotse bo mu miryango y’abari abakozi ba BSR bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, Abakozi n’abandi batumirwa barimo abahanzi n’amakorari nk Ambassador’s of Christ yo mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda.
Abayobozi n’abakozi b’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, hamwe n’abarokotse bo mu miryango y’abo BSR yibuka bari abakozi bayo, bunamiye kandi bashyira indabo ku mva ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe, bibera ku rwibutso rwa Kabusunzu n’urwa Kigali Genocide Memorial ruherereye mu murenge wa Gisozi.
Mu muhango wo kwibuka wakomereje ku biro bikuru by’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, umuhango wakurikiranwe kumurongo wa YouTube y’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo ikiganiro cyagarutse ku mateka y’igihugu mbere na nyuma y’abakoroni cyatanzwe na Retired Lt. Col.Gérard Nyirimanzi, yashishikarije urubyiruko kutaneshwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside, asaba ko batsindisha ikibi icyiza nk’uko biboneka mu gitabo cy’Abaroma12:21.
Mukayiza Patricia, warokokeye mu Murenge wa Kacyiru, yasangije abitabiriye urugendo rukomeye yanyuzemo muri jenoside yakorewe abatutsi, n’uburyo Imana yamurokoye kandi agaragaza ko akomeje urugendo rwo gukira no kwiyubaka. Yashimiye inkotanyi zahagaritse jenoside yibutsa ko inkotanyi ari ubuzima.
Abahanzi n’amakorari batambukije ubutumwa bw’isanamitima mu ndirimbo kandi bahamagarira abanyarwanda kubana mu bumwe n’amahoro, kwiyubaka no gutwaza mu rugendo rw’iterambere. Mubundi butumwa, Benjamin uhagarariye imiryango y’abo BSR yibuka bari abakozi bayo yashimiye BSR kuba ikomeza kuzirikana uruhare bagize no kurugaragariza abandi kuko bumva bisubiza agaciro abambuwe ubuzima bakagenda tukibakeneye. Uhagarariye umuryango ibuka, yibukije uruhare abanyamadini bagize muri jenoside yakorewe abatutsi, asaba ko intambwe ziterwa uyumunsi zikwiye gushingira k’ubunyarwanda n’ukuri kw’Ijambo ry’Imana mu kubaka umuryango nyarwanda uzira amacakubiri.
Muri uyu muhango hakomeje ibikorwa byo gucana urumuri rw’icyizere, kunamira no gushyira indabo ku kimenyetso cy’urwibutso cyubatswe ku biro by’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda.
Umushyitsi Mukuru Bishop KABAYIZA Louis Pasteur, Umuvugizi wungirije w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda witabiriye iki gikorwa ahagarariye Bishop Celestin HAKIZIMANA, nyuma yo gutangiza igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere no gushyira indabo kukimenyetso cy’urwibutso kuri BSR, yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akomeza ashimangira ko jenoside yateguwe mbere y’uko ikorwa kandi ikanashyirwa mubikorwa. Yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu ku miyoborere myiza, ndetse n’ubutwari bwaranze ingabo z’inkotanyi zahagaritse jenoside. Asoza, yibukije abateraniye mu muhango wo kwibuka ko igikorwa cyo kwibuka kijyana n’inshingano yo kurinda ubumwe bw’abanyarwanda biganisha ku kwihesha agaciro. Yashimiye abitabiriye ubutumire bw’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda kandi abahesha umugisha binyuze mu isengesho ryashoje umuhango wo Kwibuka.
Leave a Reply