Umuhanuzi Zakariya
IJAMBO RY’IBANZE
Igitabo cya Zakariya kigabanijemo ibice bibiri bitandukanye rwose: 1–8; 9–14.
1. Igice cya mbere cy’iki gitabo (1–8) kirimo impanuro zavuzwe na Zakariya ubwe, wa muhanuzi wabayeho mu gihe kimwe na Hagayi, muri 520–519 mb. K. Aravugamo ibyerekeye imbaga yari imaze gutahuka, ivuye aho bari barajyanywe bunyago, n’ibibazo bari bafite. Iki gice kigizwe n’amabonekerwa umunani; ibyo abonamo biratangaje, ariko agahita abisobanurirwa. Hari ahavugwa abanyamafarasi, amahembe, abacuzi, abapima imirima, n’ibindi bimenyetso . . . Ayo mabonekerwa ni yo agenda agaragaza ubutumwa bwe, ari bwo ubu: Uhoraho ahoranira Yeruzalemu urukundo n’impuhwe, kandi n’ubu yiteguye kuyitabara (1,7–15); amahanga arwanya Israheli agiye kurimburwa (2,1–4); Yeruzalemu izongere yubakwe itagira inkike ziyizengurutse, kuko inkike yayo ari Uhoraho ubwe (2,5–8). Abatware bayo bombi, Yozuwe na Zorobabeli, bazafatanya kuyobora umuryango, umwe ku by’iyobokamana, undi ku butegetsi busanzwe (3,1—4,14; 6,9–15); igihugu kizasukurwa, maze ubugome bucike (5,1–11); naho igihugu cyo mu majyaruguru, ari cyo Babiloni, kizahanwe (6,1–8).
Icyo gice cya mbere kirangirira ku isezerano ry’amahoro n’umugisha: Uhoraho azatura rwagati mu muryango we, abatuye Yeruzalemu bazagire ishya n’ihirwe; abajyanywe bunyago bose bazatahuka, ndetse n’andi mahanga azaze gushengerera Uhoraho i Yeruzalemu (8,1–23).
2. Igice cya kabiri cy’iki gitabo (9–14) cyanditswe nyuma bitinze n’abantu batamenyekanye neza. Ntihakivugwamo Zakariya, Yozuwe, cyangwa Zorobabeli, ntihakivugwamo kandi ibyo kubaka Ingoro, ahubwo haravugwamo intambara zizatuma Uhoraho atsinda, Yeruzalemu na yo ikavugururwa, igasesekazwaho ishema n’ikuzo. Ni ngombwa rero guhorana icyizere cy’ibyo bihe bishya, Uhoraho yasezeranyije abe.
Icyo gice cya kabiri cy’igitabo cya Zakariya gikwiye kwitabwaho kuko kirimo inyigisho ikomeye yerekeye Umukiza uzaza. Muri icyo gice baravugamo cyane ukuntu inzu ya Dawudi izasubirana (12,7–10), hakaba hategerejwe Umwami‐Mukiza, woroshya kandi w’amahoro, uzaza «yicaye ku ndogobe» (9,9–10). Havugwamo kandi umushumba uzakubitwa, maze umukumbi w’intama ugatatana (12,7), hakanabamo rya hanurwa ry’uwo bazaba bahinguranyije (12,10).
Izo nyigisho zose, Isezerano rishya rizazerekeza kuri Yezu, winjiye muri Yeruzalemu, ahabwa impundu nk’umwami (Mt 21,5); yamara gufatwa abigishwa be bagatatana (Mt 26,31), akaba yarahinguranijwe urubavu n’icumu ry’umusirikare (Yh 19,37).
x mt1 Igitabo cy’Umuhanuzi Zakariya
x mt2 IGICE CYA MBERE
