Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


2

Ibonekerwa rya kabiri: amahembe n’abacuzi2.1 amahembe n’abacuzi: ayo mahembe uko ari ane, arashushanya imbaraga n’ubugome bw’amahanga yatatanyije Yuda. Nyamara Uhoraho agiye kohereza abacuzi bane (ari bo abamalayika?) kugira ngo ayo mahanga acishwe bugufi.

1Ngo nubure amaso ndabonekerwa: mbona amahembe ane. 2Ni ko kubaza umumalayika twavuganaga nti «Ariya mahembe arasobanura iki?» Aransubiza ati «Ariya ni amahembe yatatanyije Yuda, na Yeruzalemu.»

3Hanyuma Uhoraho anyereka abacuzi bane. 4Nuko ndabaza nti «Aba se bo baje kumara iki?» Aransubiza ati «Amahembe wabonye ni yo yatatanyije Yuda ntihagira n’ubyutsa umutwe. None aba bacuzi baje kujegeza no gukura amahembe y’ayo mahanga, yahagurukiye gutatanya igihugu cya Yuda.»

Ibonekerwa rya gatatu: inago yo gupimisha2.4 inago yo gupimisha: upima Yeruzalemu ni umumalayika, kugira ngo uwo mugi wongere wubakwe, bawagure kandi ube mwiza kurusha mbere (gereranya na Ezk 41,13). Ndetse kuwuzengurutsa inkike ntibizaba bikiri ngombwa, kuko Imana ubwayo izawuturamo, ikawurinda.

5Ngo nubure amaso ndabonekerwa: mbona umuntu ufashe mu kiganza inago yo gupimisha. 6Ndamubaza nti «Uragana he?» Aransubiza ati «Ngiye gupima Yeruzalemu, kugira ngo menye ubugari n’uburebure bwayo.» 7Nuko wa mumalayika twavuganaga aratambuka, undi mumalayika aza amusanganiye. 8Aramubwira ati «Irukanka ubwire uriya musore uri hariya, uti ’Yeruzalemu igomba kuba umugi utagira inkike, kubera ubwinshi bw’abantu n’amatungo bizawubamo. 9Ubwo nanjye nzaba nywurwanaho, uwo ni Uhoraho ubivuze, nzawubere inkike y’umuriro kandi mbe n’ikuzo ryawo muri wo nyirizina.’»

Uhoraho ahamagara abajyanywe bunyago2.9 abajyanywe bunyago: mu gihe cya Zakariya, hari hashize imyaka 18 yose Abayahudi bemerewe gusubira iwabo, nyamara mu bajyanywe bunyago i Babiloni, benshi bari batariyemeza gutahuka. Umuhanuzi rero, arabashishikariza kugaruka mu gihugu cyabo badatindiganyije.

10Ngaho, vuba na vuba! Nimuve mu gihugu cy’amajyaruguru

— uwo ni Uhoraho ubivuze —

kuko nari narabatatanyirije mu byerekezo bine by’ikirere!

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

11Siyoni2.11 Siyoni: n’ubwo Siyoni ari izina ry’umusozi Yeruzalemu yari yubatsweho, hano barashaka kuvuga abaturage baho bajyanywe bunyago, bakiri i Babiloni., ngaho hunga, wowe utuye i Babiloni!

12Uhoraho, Umugaba w’ingabo, we wanyohereje n’ububasha,

abwiye atya amahanga yabanyaze:

Ni koko, ubakozeho ni jyewe ubwanjye aba akoze mu jisho.

13Dore abo banyamahanga,

ngiye kubacyamuriraho ikiganza cyanjye,

kugira ngo bahinduke umunyago w’abacakara babo,

maze mumenyereho ko ari Uhoraho, Umugaba w’ingabo, wantumye.

14Sabagizwa n’ibyishimo, uhimbarwe, mwari w’i Siyoni,

kuko nje kuguturamo rwagati, uwo ni Uhoraho ubivuze.

15Uwo munsi, amahanga menshi azayoboka Uhoraho:

ahinduke umuryango wanjye bwite ntuyemo nyirizina,

maze uzamenyereho ko ari Uhoraho,

Umugaba w’ingabo, wakuntumyeho.

16Uhoraho azigarurira Yuda

nk’umurage we uzatura mu gihugu gitagatifu,

yitorere bundi bushya Yeruzalemu.

17Buri kinyamubiri cyose nigiceceke imbere y’Uhoraho,

kuko abadutse, akaba asohotse mu Ngoro ye ntagatifu.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda