Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


12

Yeruzalemu igobotorwa, ikanavugururwa

1Iteka ryaciwe. Ijambo ry’Uhoraho ryabwiwe Israheli. Uhoraho warambuye ijuru, agahanga isi, we waremye umutima w’umuntu mu bantu, avuze atya:

2Yeruzalemu ngiye kuyigira inkongoro izengereza amahanga yose ayikikije. Yuda na yo bizayigendekera bityo, igihe Yeruzalemu izaba yafashwe. 3Koko rero, uwo munsi Yeruzalemu nzayigira nk’ibuye rinini amahanga adashobora guterura. Uzashaka kuriterura wese azarikomerekeraho, amahanga yose y’isi azakoranire kuyirwanya. 4Uwo munsi kandi, uwo ni Uhoraho ubivuze, amafarasi nzayatera ubwoba n’abayagenderaho mbatere ibisazi, ariko inzu ya Yuda nzayihanga amaso, amafarasi yose y’amahanga nyahindure impumyi. 5Nuko abatware ba Yuda bazibwire bati «Imbaraga z’abatuye Yeruzalemu ziri muri Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana yabo.» 6Uwo munsi, abatware ba Yuda bazahinduka nk’ikara ryakira mu nsi y’inkwi, cyangwa nk’ifumba imurika mu nsi y’umushandiko w’ingano. Bazatsemba impande zose amahanga abakikije, ariko Yeruzalemu yo ikazaguma mu kibanza cyayo.

7Uhoraho azarwana mbere na mbere ku mahema ya Yuda, kugira ngo ishema ry’inzu ya Dawudi n’iry’umuturage w’i Yeruzalemu, ritamamara kuruta irya Yuda. 8Uwo munsi, Uhoraho azarinda abaturage ba Yeruzalemu: udandabiranye kurusha abandi muri bo, uwo munsi azamere nka Dawudi, n’inzu ya Dawudi izamere nk’Imana cyangwa nk’umumalayika w’Uhoraho, ubarangaje imbere.

Icyunamo mu gihugu cyose

9Uwo munsi, nzahagurukira gutsemba amahanga yose azatera Yeruzalemu. 10Nzasendereza ku nzu ya Dawudi no ku muturage w’i Yeruzalemu, Umwuka mwiza kandi wiyoroshya, bityo bazandangamire. Naho uwo bahinguranyije12.10 uwo bahinguranyije: kimwe no mu ndirimbo z’umugaragu w’Imana (cyane cyane muri Izayi 53,5) n’aha baravuga umuntu wuzuye ubupfura kandi witangira umuryango wa Israheli; abe baje kumugirira ishyari baramwica, ariko nyuma baricuza. Uwo muntu, abo mu gihe cya Zakariya bari bamuzi neza, naho twebwe ubu ngubu, nta cyo tukimumenyaho. Mu Isezerano rishya, abakristu ba mbere bamubonyemo ushushanya Kristu wabambwe ku musaraba, agatikurwa icumu n’umusirikare (Yh 19,34–37 na Hish 1,7)., bazamugira mu cyunamo nk’umwana w’ikinege, bazamuririre cyane nk’abaririra umwana w’uburiza. 11Uwo munsi, icyunamo kizaba ari cyose muri Yeruzalemu, mbese nk’icyo bagirira Hadadi‐Rimoni mu kibaya cy’i Megido.

12Igihugu kizajya mu cyunamo, buri muryango ukwawo: umuryango wa Dawudi ukwawo, n’abagore ukwabo; umuryango wa Natani ukwawo, n’abagore ukwabo;

13umuryango wa Levi ukwawo, n’abagore ukwabo; umuryango wa Shimeyi ukwawo, n’abagore ukwabo;

14n’indi miryango yose ukwayo, n’abagore ukwabo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda