Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


10

III. AKAMARO K’UBUHANGA MU MATEKA Y’ABANTU

Kuva kuri Adamu kugera kuri Musa

1Ni bwo bwakomeje umuntu wabumbwe10.1 umuntu wabumbwe mbere: umwanditsi agiye kutunyuriramo amateka ya Israheli, ahereye ku bakurambere babayeho kera cyane. Azi ko abo yandikira, ayo mateka basanzwe bayazi, ni na cyo gituma abo bakurambere atabavuga mu mazina yabo bwite, ahubwo mu marenga. Abavuga ku buryo bw’inshoberamahanga, bikaba ngombwa rero ko twe twifindurira uwo yashatse kuvuga! Nta gushidikanya kandi ko uwo muntu wa mbere uvugwa aha ari Adamu ubwe. mbere,

umubyeyi w’isi wari waremwe wenyine;

hanyuma bumugobotora mu cyaha yigushijemo,

2maze bumuha ubushobozi bwo kugenga ibyaremwe.

3Nyamara, wa muhemu10.3 wa muhemu: ni Kayini, wa wundi uvugwa muri Intg 4,1–16. witandukanije na bwo kubera uburakari bwe,

yararimbutse, azize ko yishe umuvandimwe we.

4Igihe isi irengewe n’umwuzure kubera we10.4 kubera we: ntitwibwire ko aha ngaha Kayini ari we ukomeza kuvugwa, kuko igihe cy’umwuzure yari yarapfuye kera. Uwo muhemu rero, arashushanya imbaga y’abantu bari batuye ku isi.,

Ubuhanga ni bwo bwongeye kuyikiza,

buyobora intungane10.4 intungane: ni Nowa, wa wundi uvugwa muri Intg 6–9. mu bwato bw’igiti ubu busanzwe.

5Igihe amahanga yose yoramye mu bukozi bw’ibibi

agatandukanywa no kutavuga rumwe,

Ubuhanga ni bwo bwarobanuye10.5 bwarobanuye intungane: aha ngaha umwanditsi aravuga iby’ihamagarwa rya Abrahamu, Imana yari imaze kubonaho ubutungane (Intg 15,6), kandi akaba atarashidikanyije kuyitura umwana we Izaki ho igitambo (Intg 22). intungane,

buyigira indakemwa imbere y’Imana,

buyiha imbaraga zirenze urukundo

umubyeyi yari afitiye umwana we.

6Ndetse n’igihe abagome barimbutse,

ni bwo bwagobotoye intungane yahungaga umuriro10.6 yahungaga umuriro: ibivugwa aha biratwibutsa inkuru y’uwitwa Loti, warokotse igihe imigi ya Sodoma na Gomora ishenywe (Intg 19).

wamanukiraga ku migi itanu.

7Ingaruka z’ubwo bugome zatumye iyo ntara

ikomeza kumagara no gucumbeka,

imbuto z’ibiti ntizigera zihisha;

hahinguka igishyinga cy’umunyu10.7 igishyinga cy’umunyu: ni wa mugore wa Loti, uvugwa muri Intg 19,26.

cyabaye urwibutso rw’umutima utemera.

8Abahinyuye Ubuhanga, usibye ko batashoboye kumenya ikiri cyiza,

banasigiye inkomoko yabo urwibutso rw’ubusazi bwabo,

ku buryo batashoboye no guhishira amafuti yabo.

9Ariko Ubuhanga bwagobotoye abagaragu babwo mu magorwa yabo.

10Umuntu w’intungane wahungaga uburakari10.10 wahungaga uburakari: uvugwa aha ngaha, ni Yakobo igihe yahungaga Ezawu (Intg 27,43). Imirongo ikurikiraho iradutekerereza uko Yakobo yabaye kwa Nyirarume Labani (Intg 29–31), n’ukuntu yakiraniye n’Imana ku mugezi wa Yaboki (Intg 32,23–33). bw’umuvandimwe we,

bumuyobora butyo mu nzira zitunganye,

bumwereka ubwami bw’Imana, bunamuha kumenya ibintu bitagatifu,

butuma ajya mbere n’ubwo yari mu miruho,

kandi imirimo ye bukayiha kurumbuka.

11Bwamukomeyeho igihe cy’umururumba w’abamushikamiraga,

kandi bumugira umukungu,

12bumukiza abanzi bunamurinda abamushandikiraga imitego,

bumurwanirira intambara ikomeye kugira ngo amenye

ko ubusabaniramana busumbya byose ububasha.

13Ntibwatereranye intungane yagurishijwe10.13 intungane yagurishijwe: ni Yozefu, wa wundi wagurishijwe n’abavandimwe be, uvugwa muri Intg 37–39.,

ahubwo bwayirinze kugwa mu cyaha.

14Bwamanukanye na yo mu rwobo,

ntibwayirekera ku ngoyi mbere y’uko buyiha

inkoni ya cyami n’ubutegetsi ku bayicishaga agahato;

butsinda butyo ibinyoma by’abayibeshyeraga,

maze buyiha ikuzo rihoraho iteka.

Iyimukamisiri10.14 Iyimukamisiri: kuva kuri uyu murongo kugeza kuri 12,27, umwanditsi agiye kuturondorera iby’ukuntu Abayisraheli bavuye mu Misiri, n’ibimenyetso bitangaje byahabereye icyo gihe. Cyakora kuba Imana yarateje Abanyamisiri ibyago nk’ibyo, byari ukugira ngo bisubireho. Naho mu gace ka 12,3–11, aratubwira ibyerekeye igihano cyahawe abari batuye muri Kanahani icyo gihe.

15Ni bwo bwavanye umuryango mutagatifu

n’ubwoko butagira amakemwa, mu gihugu cyabicishaga agahato.

16Bwinjira mu mutima w’umugaragu wa Nyagasani,

ahangana n’abami b’abanyamaboko,

abikoresheje ibitangaza n’ibimenyetso.

17Intungane bwazihaye igihembo cy’imiruho yazo,

buziyobora mu nzira y’agatangaza,

buzibera ubwikingo ku manywa,

n’urumuri rw’inyenyeri mu ijoro.

18Bwabambukije Inyanja y’umutuku,

maze bubanyuza mu mazi magari,

19ariko abanzi babo buraboreka,

maze bubazikuza umuvumba w’ikuzimu.

20Bityo intungane zicuza abo bagome ibyabo,

bahanikira icyarimwe basingiza izina ryawe ritagatifu, Nyagasani,

barata ububasha bwawe bwabakijije;

21koko rero, ubuhanga bubumbura umunwa w’ikiragi,

bukumvikanisha imvugo y’ibitambambuga.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda