Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


13

Indirimbo ya Tobiti13.1 Indirimbo ya Tobiti: kugira ngo asoze neza iyi nkuru ya Tobiti adutekerereza, umwanditsi w’iki gitabo yahimbye indirimbo, ayitirira Tobiti uwo nyine. Mbere na mbere ni igisingizo gishimira Imana yo ihana umuryango wayo kubera ibyaha byawo, ariko nyuma ikawubabarira (13.2–9). Ubundi kandi ni nk’igisigo gihanurira Yeruzalemu ko izongera ikubakwa, maze igahinduka isangano ry’amahanga yose (13.10–18). Nyamara umwanditsi yirengagije ko uwo mukambwe Tobiti yabayeho mu gihe cy’Abanyashuru, akaba atarigeze amenya iby’isenywa rya Yeruzalemu n’ijyanwabunyago ry’i Babiloni!

1Nuko Tobiti aravuga ati

2«Nihasingizwe Imana ihoraho iteka!

Ingoma yayo nisugire isagambe!

Ni yo ihana kandi ikababarira,

ijyana ikuzimu kandi ikazanzamura,

nta n’umwe wakwigobotora ikiganza cyayo.

3Bana ba Israheli, nimuyihimbaze n’amahanga abyumve,

kuko ari yo yadutatanyirijemo.

4Nimuhamamarize ubuhangange bwayo,

muyisingirize imbere y’icyitwa ikinyabuzima cyose,

kuko ari Nyagasani, Imana yacu,

akaba n’umubyeyi wacu ubuziraherezo.

5Yaraduhannye kubera ibibi twakoze,

ariko izatugarurira agatima itugirire impuhwe,

yongere idukoranye idukuye mu mahanga twatataniyemo.

6Nimuyigarukira n’umutima wanyu wose, n’amagara yanyu yose,

mukiyemereza imbere yayo gukurikirana ukuri,

na Yo izabagarukira,

kandi n’uruhanga rwayo ntizongera kurubahisha.

7Ubu namwe nimuzirikane ibyo yabakoreye,

maze murangurure amajwi muhimbaze Nyagasani uzira kubera,

mukuze Umwami w’ibihe byose.

8Jyewe ndamuhimbariza mu gihugu najyanywemo bunyago,

imbaraga ze n’ubuhangange bwe

nkabiratira igihugu cy’abanyabyaha.

Banyabyaha, nimwisubireho mukurikirane ubutabera;

ni nde wahamya ko atazabagarukira, akabagirira impuhwe?

9Ndarata Imana yanjye,

na roho yanjye igashimagiza Umwami Nyir’ijuru,

igasabagizwa n’ibyishimo kubera ubuhangange bwayo.

10Abantu bose nibamusingirize muri Yeruzalemu!

Yeruzalemu, wowe mugi mutagatifu,

Imana yaraguhannye kubera ibibi abana bawe bakoze,

ariko izongera igirire impuhwe abavutse ku ntungane.

11Himbaza Nyagasani uko bimukwiye,

usingize Umwami w’ibihe byose,

kugira ngo iwawe bazongere bahashinge Ihema13.11 Ihema rye: aha ngaha ni Ingoro y’i Yeruzalemu ivugwa, ariko mu gihe cya kera iryo jambo ryibutsaga Ihema ritagatifu, Musa yubakishije igihe bari mu butayu (Iyim 26; 36). rye,

babigiranye ibyishimo,

12maze abajyanywe bunyago bazakwishimiremo,

bagukundiremo abanyabyago,

uko amasekuruza azahora asimburana iteka.

13Amahanga atabarika azaturuka iyo gihera,

azanywe n’izina rya Nyagasani Imana,

azaza azanye amaturo yo gushengerera Umwami Nyir’ijuru,

maze bose bazagusabagirizwemo ibyishimo,

uko amasekuruza azahora asimburana.

14Harakavumwa abakwanga bose,

naho abagukunda bose bahorane umugisha!

15Ishime unezerwe kubera abana bavutse ku ntungane,

kuko bazakorana bagahimbaza Nyagasani Nyir’ubutungane.

Ni koko kandi, abagukunda bagira amahirwe,

bazanahora bishimiye kubaho mu mahoro yawe.

16Hahirwa abababajwe n’ibyago byawe,

kuko uzabanezereza iteka,

bakazasenderezwa ibyishimo byo kubona ikuzo ryawe.

Roho yanjye nisingize Imana, Umwami w’igihangange,

17kuko Yeruzalemu izongera ikubakwa,

maze inkuta zayo zigatakishwa amabuye y’agaciro,

ay’ubururu n’ay’icyatsi kibisi;

iminara y’abarinzi ikubakishwa zahabu iyunguruye,

n’imihanda ya Yeruzalemu ikazasaswamo

amabuye y’amabara yose, ay’umukara abengerana,

n’andi menshi azaturuka i Ofiri.

18Maze iyo mihanda izavuge iti ’Alleluya!’

isingize Imana, igira iti ’Nihasingizwe Imana,

Yo ihesheje Yeruzalemu icyubahiro,

uko ibihe bizahora bisimburana!’»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda