Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito
IJAMBO RY’IBANZE
Pawulo na Tito
Tito, wari Umugereki, yaba yarahinduwe na Pawulo ubwe (1,4), ariko ntituzi neza igihe ndetse n’aho byabereye. Yaherekeje Pawulo mu rugendo rwe rwa kabiri ubwo yajyaga i Yeruzalemu (Gal 2,1), hanyuma Pawulo amushinga gutunganya ibibazo bitoroshye byadutse i Korinti, kandi abigeraho koko (reba 2 Kor 2,13). Nyuma y’imyaka myinshi, turongera kumubona mu kirwa cya Kireta, ayobora amakoraniro Pawulo yahashinze nyuma y’ifungwa rye rya mbere i Roma. Nanone hashize igihe gito, ahagana mu mwaka wa 65, birashoboka ko Pawulo yari muri Masedoniya, ni bwo yandikiye Tito iyi baruwa; ari na cyo gihe yandikiye Timote ibaruwa ye ya mbere. Tito agomba kuba yari umugabo ugira umwete kandi w’umunyamurava.
Ingingo z’ingenzi ziri muri iyi baruwa
Inama n’amabwiriza Pawulo aha Tito, birasa rwose n’ibyo yoherereje Timote (reba ijambo ry’ibanze ry’ayo mabaruwa ye yombi).
Pawulo aramusaba mbere na mbere gutunganya Kiliziya y’i Kireta, ashyiraho muri buri mugi abakuru b’ikoraniro, ari na bo bitwaga «abepiskopi» (1,5–9), ariko abahabwa uwo murimo bakagomba kuba abantu babikwiriye koko.
Tito agomba kwirinda abigishabinyoma (1,10–16). Agomba kandi gushishikariza abakristu b’inzego zose (abasaza, abakecuru, urubyiruko, abacakara) kubaho bakora ibyiza bakurikije amahame y’ukuri (2,1–10), kuko bose hamwe baremye umuryango umwe wakoranyijwe n’Umukiza wacu Yezu Kristu, ari We dutegereje ukwigaragaza kwe mu ikuzo (2,11–15).
Ni ngombwa kumvira abanyacyubahiro n’abategetsi (3,1) no guharanira buri gihe ibikorwa byiza, dusezerera burundu imigenzo ya kera twakijijwe igihe Umukiza wacu Yezu Kristu adusenderejemo Roho Mutagatifu we (3,2–8); bikaba ngombwa kandi kwirinda amatiku y’amoko yose n’impaka zitagira ishingiro (3,9–11). Ngizo inama ziri muri iyi baruwa Pawulo agira amakoraniro yose abinyujije kuri Tito. Gukurikiza aya mabwiriza, n’ubwo ari asanzwe, si ibintu by’impfabusa: ni uguha igisubizo cyacu ingabire y’Imana, idutumirira kubaho mu butungane no mu busabaniramana (2,11).
