Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


4

UMUKWE:

1Mbega ukuntu uri mwiza, ncuti yanjye4.1 ncuti yanjye: igice cyose cy’umutwe wa 4,1–7 kirata uburanga bw’umugeni; icyo gihozo kizongera gisubirwemo no muri 6,5–7, cyane cyane ariko muri 7,2–10. Umugeni na we agira icye gihe cyo kurata uburanga bw’umusore we muri 5,10–16. Aha ho tuhasanga igisigo nya gisigo, usanga kibuze mu gisingizo cy’umugore w’umutima wo mu Migani 31,10–31.,

mbega ukuntu uri mwiza!

Amaso yawe ni nk’ay’inuma,

aragaragara inyuma y’umwenda witwikiriye.

Imisatsi yawe imeze nk’umukumbi w’ihene

zimanuka imanga ya Gilihadi.

2Amenyo yawe arera nk’umukumbi w’intama zogoshwe,

iyo zikutse umugezi zimaze kwiyuhagira;

buri ryinyo rijyana n’iryaryo nk’impanga,

kandi nta gihanga kiyabamo.

3Iminwa yawe imeze nk’agashumi k’umuhemba,

mu kanwa uteye ubwuzu.

Imisaya yawe mu mwenda witwikiriye,

ni nk’akabuto k’itunda basatuyemo kabiri.

4Ijosi ryawe ni nk’umunara wa Dawudi,

wubakiwe kubika intwaro,

na ryo ritendetseho ingabo igihumbi,

nk’ingabo intwari zikinga ku rugamba.

5Amabere yawe yombi ni nk’inyagazi ebyiri

zavutse ku isha ari impanga,

zikarisha mu ndabo z’amalisi.

6Mbere y’agasusuruko,

mbere y’uko umwijima utamuruka,

ndajya mu mpinga ibyara imibavu,

ku musozi wera ububani.

7Koko uri mwiza wese, ncuti yanjye,

nta nenge ikurangwaho!

8Turajyana tuva muri Libani, mugeni wanjye.

Urava muri Libani tujyane,

urava mu mpinga ya Amana,

mu mpinga ya Seniri na Herimoni

mu buvumo intare zihishamo,

mu misozi ituwe n’ingwe4.8 ituwe n’ingwe: kumva uwo murongo birakomeye; ahari waba usobanura ko umuhungu abwira umugeni we kuva mu gihugu cya kure kandi kibi kubera imisozi ihanamye n’inyamaswa z’inkazi, ngo aze kwiturira mu busitani bwe (6.2)..

9Uwanjye umbereye umugeni, erega wantwaye umutima4.9 wantwaye umutima: ako gace k’umutwe wa 4,9–15 kavuga urukundo rutitangira rutwara umuhungu iyo arabutswe uburanga bw’umukobwa we, akishimira ko umugore mwiza nk’uwo aba uwe; uwo mugore azamubera nk’ubusitani bw’imbuto ziryohereye (reba na 5,1).,

wandoye rimwe gusa,

mbonye n’isaro rimwe ry’urunigi rwawe,

ni bwo wantwaye wese!

10Mbega ukuntu urukundo rwawe ari rwiza,

uwanjye umbereye umugeni!

Mbega ukuntu urukundo rwawe rundutira divayi,

n’impumuro y’imibavu yawe ikandutira ibihumura byose!

11Iminwa yawe, mugeni wanjye, iratemba ubuki,

ururimi rwawe rutwikiriye amata n’ubuki.

Imyenda yawe irahumura nka Libani.

12Uri umurima uzitiwe, uwanjye umbereye umugeni,

uri isoko igipfundikiye n’iriba nagenewe.

13Ikimero cyawe ni agashyamba

kera amatunda aryohereye,

14kakera n’ibiti bibyara imibavu y’indobanure,

n’amavuta y’impumuro zinyuranye.

15Uri iriba rivomera imirima,

uri isoko y’amazi afutse,

uri umugezi uturuka muri Libani!

UMUGENI:

16Haguruka, muyaga wa ruguru,

banguka, muyaga w’epfo!

Huhera mu busitani bwanjye,

maze imibavu yabwo itame.

Uwo nkunda niyinjire ubusitani,

yirire imbuto zabwo ziryoha ukwazo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda