Mwene Siraki
IJAMBO RY’IBANZE
Izina nyaryo ry’iki gitabo ni «Ubuhanga bwa Yezu, mwene Siraki», wari umunyabuhanga w’i Yeruzalemu (50,27; 51,30). Iki gitabo rero, cyanditswe mu gihebureyi, ariko ntibyatinze gihindurwa mu kigereki, maze Abayahudi bari batuye i Alegisandiriya bavuga ikigereki, barusha abo muri Palesitina kucyemera, bigeza aho badashidikanya kucyakira nk’Ijambo ry’Imana, ndetse bagishyira mu rwego rw’Ibitabo bitagatifu. Abakristu ba mbere bakurikije urugero rw’abo Bayahudi b’Abagereki, kandi ni na ko Kliziya Gatolika yakomeje kubyemera.
Mu kajambo kagizwe n’imirongo 34 kabanziriza umutwe wa mbere, umwuzukuru wa Mwene Siraki aradutekerereza ukuntu ari we wahinduye icyo gitabo cya sekuru mu kigereki. Uwo murimo utoroshye yawukoze amaze kugera mu Misiri mu mwaka wa 38 umwami Everigeti ari ku ngoma (hakaba muri 132 mb. K.); tukaba rero twakurizaho kuvuga ko Mwene Siraki yabayeho nko mu myaka 60 mbere ye (190–180 mb. K.?)
1. Uko iki gitabo giteye
Kigizwe n’ibi bice bibiri by’ingenzi.
1. Inyigisho zinyuranye zerekeye ubuhanga (1,1—42,14)
Iki gice gikusanyirijemo imigani, amabwiriza n’inyigisho ngufiya bikurikiranye ku buryo buvangavanze, mbese nk’uko bimeze no mu gitabo cy’Imigani, no mu cy’Umubwiriza. Wagisangamo ibyerekeye kubaha Imana, kwiyumanganya mu byago, uko tugomba kugenzereza ababyeyi, kwirinda ubwirasi, incuti nyazo n’izitari zo, n’ibindi byinshi nk’ibyo.
2. Gukuza Imana kubera ibikorwa byayo by’agatangaza (42,15—51,30).
a) Ubuhangange bw’Imana bwigaragariza mu biremwa byayo (42,15—43,33) — Umwanditsi yitegereza ijuru n’isi, izuba, ukwezi n’inyenyeri, imvura n’umuyaga, imisozi n’ubutayu, inyanja n’inyamaswa z’amoko yose, agatangazwa n’ubwiza bwabyo n’ukuntu binyuranye, maze bikamutera kuririmbira Uhoraho wabiremye byose.
b) Ubuhangange bw’Imana mu mateka ya Israheli (44–51) — Umwanditsi arakomeza akitegereza, akazirikana abantu bose babaye ibirangirire mu bakurambere b’umuryango we, kuva kuri Henoki, Nowa na Abrahamu, akanyura kuri Musa, Aroni, abacamanza, abami n’abahanuzi, akagera kuri Simoni, umuherezabitambo mukuru, wabayeho mu gihe cye. Uko arondora ibigwi byabo rero, ni na ko aba asingiza Imana. Nuko nyuma y’ibyo byose iki gitabo kigasozwa n’indirimbo ihanitse yo gushimira (51,1–12), hamwe n’inama za nyuma zo gushyigikira ubuhanga (51,13–30).
2. Inyigisho z’ingenzi ziri muri iki gitabo
Mwene Siraki nta bindi bishya byinshi atwigisha uretse ibyavuzwe n’abandi banditsi b’ibitabo by’ubuhanga bamubanjirije. Umunyabuhanga ni umuntu wubaha Uhoraho, akamusenga kandi akamukunda; ari na byo rimwe na rimwe bita gutinya Uhoraho. Icyo gitinyiro cy’Uhoraho ni cyo urubyiruko rukuraho uburere bwiza kandi kikaruhesha ihirwe. Ariko se Imana ihana ite abagome ? Intungane se zo izihemba ite? Mwene Siraki na we, kimwe na Yobu cyangwa Umubwiriza, nta bwo yabisobanukiweho. Gusa yiringira Imana, yo izagenzereza buri muntu ikurikije ibikorwa bye, ariko nta kindi arenzaho.
Mwene Siraki aterwa ishema n’amateka y’umuryango we wagiranye Isezerano n’Imana, ariko akagira inkeke kubera abanyamahanga bawushikamira, bakanawuhatira gutora umuco n’idini byabo. Mwene Siraki yabayeho hasigaye igihe gito ngo umwami Antiyokusi atoteze Abayahudi kubera iyo mpamvu, ari na bwo Abamakabe bivumbagatanyije. Mwene Siraki rero, arashishikariza abavandimwe be kurushaho gukurikiza Amategeko n’Isezerano, kuko ari byo byonyine bishobora kubarokora.
N’ubwo batari babizi, uko kwiyumanganya mu bigeragezo n’uko kudahemuka byateguriraga umuryango w’Abayahudi kuzakira Umukiza Imana yabageneye, ari we Yezu Kristu Umwana wayo bwite.
