Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


7

Izindi nama zinyuranye

1Ntukagire nabi, nawe inabi itazakugwirira.

2Uzamaganire kure akarengane, na ko kazaguhunga.

3Mwana wanjye, ntugatere imbuto mu mabimba y’akarengane,

kuko wazagasarura incuro ndwi.

4Ntugasabe Uhoraho ngo akugire igikomerezwa,

n’umwami ntukamushakeho intebe y’icyubahiro.

5Ntukigire intungane imbere y’Uhoraho,

cyangwa ngo wigire umunyabuhanga imbere y’umwami.

6Uzirinde kuba umucamanza,

hato utazananirwa guhashya akarengane,

maze ukabura umurava kubera gutinya abakomeye.

7Ntuzahemukire ikoraniro ry’umugi,

cyangwa ngo witeshe agaciro imbere ya rubanda.

8Ntukongere icyaha mu kindi,

kuko nta na kimwe utazaherwa igihano.

9Ntuzibwire ngo «Ubwinshi bw’ibitambo byanjye

bizanyura Uhoraho Umusumbabyose, bimwurure.»

10Ntukabe ikigwari mu masengesho yawe,

kandi ntukiyibagize gufasha abakene.

11Ntugaseke umuntu washavuye ku mutima,

kuko gucisha bugufi abantu no kubakuza bifite Nyirabyo.

12Ntuzaremere ibinyoma umuvandimwe wawe,

kandi uzirinde no kubeshyera incuti.

13Uzirinde ikinyoma cyaguturukaho,

nta kamaro kigira na busa.

14Ntugasakuze mu ikoraniro ry’abasheshe akanguhe,

kandi nusenga, ntugasukiranye amagambo.

15Ntukange imirimo inaniza7.15 imirimo inaniza: Mwene Siraki aremeza ko imirimo y’amaboko ari ngombwa rwose ku muntu uharanira gucengera amategeko, agashakashaka Ubuhanga. Cyakora ariko, ibi ntibivuguruza ibyo muri 38,24–34, aho avuga ko umuntu ukora ataruhuka kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, adashobora kuba umunyabuhanga n’ubwo imirimo ye yagirira benshi akamaro.,

habe n’uwo guhinga imirima, wagenwe n’Umusumbabyose.

16Ntukishyire mu rugaga rw’abanyabyaha,

ujye wibuka ko uburakari bw’Uhoraho budaheranwa.

17Jya wicisha bugufi ukomeje,

kuko umuriro n’inyo ari byo gihano cy’utemera.

18Ntuzagurane incuti feza,

cyangwa ngo umuvandimwe w’ukuri umugurane zahabu ya Ofiri.

19Ntugahunge umugore mwiza kandi w’umunyamwete,

kuko ubugwaneza bwe buruta zahabu.

20Ntugatoteze umugaragu ukorana umurava,

cyangwa umucancuro witanga wese.

21Uzakunde umucakara w’umunyabwenge,

woye kumwima uburenganzira afite bwo kwicungura.

Ababyeyi n’abana

22Niba ufite amatungo, ujye uyaragira,

kandi agufitiye akamaro, uyakomereho.

23Niba ufite abana, jya ubahana,

kandi kuva mu buto bwabo, ubatoze kutarega ijosi.

24Niba ufite abakobwa, ujye wita ku mubiri wabo,

kandi wirinde kujya uhora ubasekera7.24 uhora ubasekera: Mwene Siraki aragira inama ababyeyi ko bakwiye gukunda abana babo, ariko bakanabashyiraho igitsure. Koko kandi, gutetesha umwana umwemerera ibyo ashaka byose, ni ukumwica umutima..

25Nushyingira umukobwa wawe, uzaba ugeze ku gikorwa nyacyo,

ariko uzamuhe umugabo uzi ubwenge.

26Niba ufite umugore ukunyura umutima, ntuzamusende,

ariko niba wumva umwishisha, ntuzamwizere.

27Uzahimbaze so n’umutima wawe wose,

kandi ntuzibagirwe ibise bya nyoko.

28Ujye wibuka ko bakubyaye,

ubwo se wagenza ute ngo ubiture ibyo bagukoreye?

Kubaha abaherezabitambo

29Jya utinya Uhoraho n’umutima wawe wose,

wubahe n’abaherezabitambo7.29 wubahe n’abaherezabitambo: Mwene Siraki arubahiriza cyane imihango y’iyobokamana kimwe n’abayiyobora (reba umutwe wa 50); agaha icyubahiro abaherezabitambo, bityo akizera ko kigera no kuri Uhoraho ubwe. be.

30Uzakunde Uwakuremye n’imbaraga zawe zose,

kandi woye gutererana ibyegera bye.

31Uzatinye Uhoraho, kandi uhe icyubahiro umuherezabitambo,

maze umuhe umugabane we nk’uko byategetswe,

ari byo umuganura ku byo wejeje,

ibyatuweho igitambo cyo kwigorora,

ituro ry’inkoro, ibyatuweho igitambo cy’ubutungane,

n’ibindi byose bigerurwa ku maturo matagatifu.

Abakene n’abatishoboye

32No ku bakene, jya utanga utitangiriye itama,

kugira ngo usenderezwe imigisha.

33Ubuntu bwawe bujye bugera ku bazima bose,

abapfuye7.33 abapfuye na bo: mbere na mbere, abapfuye bagomba guhambwa uko bikwiye (reba 2 Sam 21,10–14; Yer 22,19; Tobi 1,17–18; 12,12). Cyakora nyuma bitinze, bagiye babavugira amasengesho, bakabaturira n’ibitambo (2 Mak 12,38–46). na bo ntukabime ineza yawe.

34Ntugatererane abarira,

kandi ujye ushyigikira abashavuye.

35Ntugatinye gusura umuntu urwaye,

ibikorwa nk’ibyo bizaguhesha igikundiro.

36Mu migenzereze yawe yose ujye uzirikana amaherezo yawe7.36 uzirikana amaherezo yawe: aha ngaha Mwene Siraki arashaka kuvuga igihe cy’urupfu, kuko kuri we ari cyo asanga gikomeye (reba na 11,26–28); ni bwo Uhoraho azashima imibereho y’umuntu cyangwa akayigaya. Mu gihe iki gitabo cyandikwaga, Abayahudi bamwe na bamwe bagendaga barushaho kwemera ko nyuma y’urupfu abantu bazahembwa cyangwa bagahanwa; na Mwene Siraki n’ubwo atabyerura, ni ko abitekereza.,

bityo nta bwo uzigera ucumura.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda