Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


42

1Naho ibi bikurikira byo, ntibizagutere isoni,

cyangwa ngo ubikurizeho impamvu yo gucumura.

2Birimo: gukurikiza itegeko ry’Umusumbabyose n’Isezerano rye,

kurenganura umuntu n’iyo yaba ari umugomeramana,

3gufatanya na bagenzi bawe kwishyura ibyo mwaguze ku rugendo,

kuraga ibyawe incuti zawe,

4gukoresha umunzani n’ibipimo bitiba,

kuronka byinshi cyangwa bike,

5kunguka uguze n’abacuruzi,

guhana abana bawe wihanukiriye,

no gukubita umugaragu mubi,

kugeza ubwo imbavu ziva amaraso.

6Umugore gito ashoborwa n’ingufuri,

ahanyurwa na benshi, naho ujye ukinga.

7Jya ubara kandi upime ibyo ubikije,

ibyo ugabye cyangwa ugabiwe, byose ubyandike.

8Ntugatinye guhana umupfayongo n’igicucu,

cyangwa umusaza washegeshwe n’iminsi, uregwa ubusambanyi.

Gutunganya ibyo byose bizaguha kumenya isoni nyazo,

kandi bikuviremo gushimwa n’abantu bose.

Impungenge umwari atera se

9Buri gihe umwari atera se impungenge,

igishyika amugirira ntigituma agoheka:

iyo akiri inkumi, ashobora kugumirwa,

iyo arongowe, ashobora gusendwa.

10Akiri isugi, ashobora guhumanywa,

agatwarira inda kwa se;

iyo afite umugabo, ashobora guhemuka agasambana,

cyangwa yashyingirwa akagumbaha.

11Umwari ushamadutse, jya umugenzura ukomeje,

hato atazavaho agusekesha mu banzi,

ukaba iciro ry’imigani mu mugi, imbaga yose ikaguhururira,

kandi akagukoza isoni mu ikoraniro ry’imbaga.

Kwitondera abagore

12Umuntu uwo ari we wese ntukamukundire uburanga,

kandi ntuzicare mu nteko y’abagore,

13kuko uko mu myambaro havamo inda,

mu bagore naho havamo ubugome bubaranga.

14Ubugome bw’umugabo busumba ineza y’umugore42.14 ineza y’umugore: ntibyumvikana ukuntu Mwene Siraki yaba yaranditse atya, kandi muri 40,19 avuga ko gutunga umugore w’umuziranenge biruta kugira abana cyangwa gushinga umugi, (reba na 7,26; 25,1; 25,8; 26,1–3; 26,14–16; 36,24). Birashoboka ko yashatse kumvisha ukuntu inseko nziza y’umugore ishobora kuba ihishiriye ubugome, bene ubwo buryarya bukaba busumbya kure ububi urwango rweruye rw’umugabo.;

umugore akoza isoni, agateza ikimwaro.

II. IKUZO RY’IMANA

A. UBUHANGANGE BW’IMANA MU BIREMWA BYAYO42.14 MU BIREMWA BYAYO: igice cya mbere, ari na cyo kinini cy’iki gitabo, cyari gikubiyemo imigani n’inyigisho z’ubuhanga byafasha umuntu kugira imyifatire myiza mu mibereho ye ya buri munsi, kirarangiye. Ubu rero hatangiye igice kigizwe n’ibisigo birata ubuhanga n’ubuhangange bw’Imana, bigaragarira mbere na mbere mu byo yaremye byose (42.15—43.33); hanyuma bikanigaragariza mu mateka y’umuryango wa Israheli, Imana yakomeje kuyobora ku buryo bw’agatangaza ikoresheje abantu yabaga yihitiyemo (44.1—50.24).

15Reka mbibutse ibikorwa by’Uhoraho,

ibyo nabonye mbibatekerereze.

Ijambo ry’Uhoraho ni ryo ibiriho byose bikesha kubaho.

16Izuba riramurika rikareba ibintu byose,

n’ibikorwa by’Uhoraho byuzuye ikuzo rye.

17Ndetse n’intungane nta bwo zahawe

kwamamaza ibitangaza bye byose,

bya bindi Uhoraho Umushoborabyose yagennye,

kugira ngo isi n’ijuru biganze mu ikuzo rye.

18Acengera inyenga n’imitima,

akamenya imigambi yayo yihishe,

kuko Umusumbabyose afite ubumenyi bwose,

ahanze amaso ibimenyetso bigenga ibihe.

19Ni we utangaza ibyahise n’ibizaza,

akanahishura ibyahishwe.

20Nta gitekerezo cy’umuntu kimucaho,

nta n’ijambo na rimwe rimwihisha.

21Ibiriho byose yabitunganyishije ubuhanga butangaje,

kuko nta ntangiriro agira, habe n’iherezo;

nta cyo yigeze yiyongeraho, nta n’icyo yagabanutseho,

nta mujyanama yigeze akenera.

22Mbega ukuntu ibikorwa bye byose biteye ubwuzu!

Agace kabyo umuntu areba, kangana n’igishashi cy’umuriro.

23Ibyo byose biriho kandi bizahoraho iteka ryose,

bifite icyo byagenewe kandi bikumvira Uwabiremye.

24Ibintu byose bigenda ari bibiri bibiri,

kimwe giteganye n’ikindi;

nta cyo yaremye kituzuye,

25kandi kimwe gishyigikiye ikindi!

Ese ni nde uzahaga kureba ikuzo rye?

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda