Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


38

Kwivuza bigomba kujyana no gusenga

1Ujye wubahira muganga38.1 wubahira muganga: Abayahudi bamwe bibwiraga ko kwirukira muganga ari ukutemera Imana (2 Mak 16,12); Mwene Siraki we arashaka kubumvisha ko baba bibeshya, kuko n’ubwo ari muganga upfuka igikomere cy’umuntu akamuha n’umuti, Imana ni yo imukiza. ibyo yagukoreye,

kuko na we Uhoraho yaramuremye.

2Muganga akiza indwara abihawe n’Umusumbayose,

maze umwami akamugabira ibintu.

3Ubumenyi bwa muganga buramugaragaza,

maze abakomeye bakamutangarira.

4Uhoraho ni we waremye ibyatsi bivamo imiti ku butaka,

umuntu uzi ubwenge ntayisuzugura.

5Ese nta bwo ari igiti cyatumye amazi aryohera38.5 amazi aryohera: reba Iyim 15,23–25.,

kikamenyekanya gityo ububasha bukirimo?

6Uhoraho kandi ni we wahaye abantu ubumenyi,

kugira ngo bishimire ibyo yaremye bitangaje;

7ni byo bifasha muganga kuvura no gukiza ububabare,

uzi imiti arabivangavanga.

8Bityo ibikorwa bye ntibigira iherezo,

kandi amahoro amuturutseho agasakara ku isi.

9Mwana wanjye, nurwara, ntuzirangareho,

ahubwo uzasenge Uhoraho, ni we uzagukiza.

10Irinde icyaha, ibiganza byawe bibe ibiziranenge,

umutima wawe uwusukureho ibyaha byose.

11Uzature ububani, n’ifu y’ingano ho urwibutso,

umurike ituro ritubutse, utitangiriye itama,

12hanyuma uhe umwanya muganga kuko Uhoraho yamuremye,

kandi ntuzamuhunge kuko umukeneye.

13Hari ubwo koroherwa ari bo uzabikesha,

14kuko na bo basenga Uhoraho,

kugira ngo abahe ubushobozi bwo kuvura no gukiza,

maze bakurokorere ubuzima.

15Naho ucumura ku Uwamuremye,

arakagwa mu maboko ya muganga38.15 mu maboko ya muganga: aha ngaha si ugutuka muganga ahubwo ni icyifuzo: n’ubwo muganga yamwitaho uko ashoboye kose, umunyabyaha akwiye gupfa.!

Kwiraburira uwapfuye38.15 kwiraburira uwapfuye: Mwene Siraki ni umuntu ukomeye ku muco w’igihugu cye; aha ngaha arararikira abazasoma iki gitabo ko bagomba kubahiriza imihango yose yo guhamba yakorwaga icyo gihe, ariko akabasaba kwirinda kuyikabiriza.

16Mwana wanjye, ujye uririra uwo wapfushije,

utere indirimbo y’ishavu nk’umuntu washegeshwe.

Uzashyingure umurambo we uko bikwiye,

kandi uzakomeze kubahiriza imva ye.

17Uzarire uhogore, wihondagure mu gatuza,

umwiraburire nk’uko abikwiye,

uzamare umunsi umwe cyangwa ibiri hato batazagusebya,

hanyuma wihanagure amarira.

18Koko rero guhorana agahinda bikurura urupfu,

kandi umutima ushavuye ucika intege.

19Icyago ntigitana n’agahinda,

nyamara nta wakwihanganira ishavu ridashira.

20Ntugatere umutima wawe agahinda,

ujye ukirinda, wibuke ko byose bifite iherezo.

21Ntuzabyibagirwe, nta garuriro!

Nyakwigendera uwo nta cyo waba umumariye,

kandi nawe ubwawe waba wigiriye nabi.

22Sobanukirwa n’icyo akubwira kuko nawe bikureba:

«Ejo yari jyewe38.22 ejo yari jyewe: ni nk’aho uwapfuye yabwiye bene wabo n’incuti ze ati «ejo nari muzima none dore napfuye; ubu namwe muri bazima ariko ejo muzaba mwapfuye». Mu kinyarwanda twebwe twavuga tuti «ururiye abandi ntirukwibagiwe»., uyu munsi ni wowe!»

23Uwapfuye yabonye ikiruhuko, ntugakomeze kumwibuka,

akuka nigahera, jya wemera ko agiye.

Abanyabukorikori38.23 Abanyabukorikori: muri iki gice cyose, Mwene Siraki ararondora imyuga inyuranye (ubuhinzi, ububaji, ubucuzi n’ububumbyi), akemeza ko ifite akamaro. Nyamara nta n’umwe muri yo utuma umuntu ahumeka, ngo agire akanya ko gucengera ubuhanga. Nuko Mwene Siraki agasanga kuba yaratorewe kwiga amategeko ari umurimo usumba iyindi (39,1–11). Gereranya n’ibivugwa muri 7,15.

24Ubuhanga bw’umunyamategeko bwiyongera igihe adahuze,

kandi udahihibikana mu mirimo azaba umunyabuhanga.

25Uwirirwa ayoboye icyuma gihinga yaba ate umunyabuhanga?

Aterwa ishema no gufata inkoni,

akayobora ibimasa ari na byo bahorana,

nta kindi avuga kitari amatungo!

26Umutima we wibanda ku guca imingoti,

na we akarara ashaka ubwatsi bw’inyana ze.

27Ni na ko bigendekera abubatsi n’ababaji bose,

bakora amanywa n’ijoro,

kimwe n’abashushanya ku makashe,

bagashishikazwa no kunyuranya ibishushanyo biyariho;

buri wese yibanda kwigana igishushanyo mbonera,

akarara amajoro atengeneza akazi ke.

28Ni kimwe n’umucuzi wicaye iruhande rw’ibuye acuriraho,

akitegereza icyuma kimaze gushya;

indimi z’umuriro zikamwotsa,

akarwana n’ubushyuhe bwo mu ziko,

urusaku rw’inyundo rukamumena amatwi,

kandi agahanga amaso ku rugero rw’icyo acura;

umutima we ushishikarira gutunganya ibyo akora,

akarara amajoro abinonosora neza.

29Ni kimwe n’umubumbyi wicaye imbere y’ikibindi cye,

akakizengurutsa impande zose,

agahora azirikana icyo gikorwa cye,

kugira ngo akirangize mu gihe cyagenwe.

30Akaragisha ibumba amaboko ye,

akarikatisha ibirenge ngo rinoge,

umutima we wibanda mu kukinogereza,

akarara amajoro asukura icyocyezo.

31Abo bose bizera amaboko yabo,

kandi buri wese aba ashoboye umwuga we.

32Batariho, nta mugi wakubakwa,

nta wahatura, nta n’uwahagenda.

33Ariko ntibatumirwa mu nama y’umuryango,

mu ikoraniro ntibahagaragara,

ntibicara ku ntebe y’umucamanza,

kandi ntibasobanukiwe n’amategeko.

34Si bo barangwaho ubumenyi n’ubuhanga buhanitse,

ntunabasanga mu bahimbye imigani.

Nyamara ni bo bakomeza umurimo uzahoraho w’Umuremyi,

kandi n’isengesho ryabo riberanye n’umwuga bakora.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda