Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


34

Amahomvu y’inzozi

1Umuntu w’igicucu yizera ibinyoma n’ibintu bitazabaho,

kandi inzozi zitera abapfayongo kwiyemera.

2Kwiringira inzozi, ni nko gushaka gufata igicu,

cyangwa kwiruka inyuma y’umuyaga.

3Indorerwamo n’inzozi bifite icyo bihuriraho:

uruhanga ubonamo ni ishusho, si umuntu nyakuri.

4Mu kintu cyanduye havamo igisukuye gute,

cyangwa se ikinyoma cyabyara ukuri gite?

5Kuragura, gucuragura n’inzozi, ni ibintu by’amahomvu,

bimeze nk’ibitekerezo by’umugore uri ku nda.

6Keretse Umusumbabyose naramuka agusuye mu nzozi34.6 agusuye mu nzozi: Mwene Siraki azi neza ko mu mateka avugwa muri Bibiliya, Imana yagiye ibonekera abantu mu nzozi (urugero: Intg 20,3–7; 28,10–17; 37,5–11; Abac 17,13 . . . ), ariko kandi ntanayobewe ko inzozi zishobora gutuma abantu bibeshya. Icyo umuntu yakwiringira, ni ugukurikiza amategeko y’Uhoraho ubutayateshukaho (34.8).,

naho ubundi ntukaziteho,

7kuko inzozi zaroshye benshi,

baragwa kubera kuziringira.

8Itegeko rigomba gukurikizwa nta kinyoma,

kandi ubuhanga bwuzuye buba mu budahemuka.

Akamaro k’ingendo

9Umuntu wagenze aba yarize byinshi,

kandi inararibonye ivuga ibyo izi.

10Utarageragezwa aba azi ibintu bike,

ariko uwagenze aba yuzuye ubushobozi.

11Nabonye byinshi mu ngendo zanjye,

nsobanukirwa n’ibiruta ibyo nshobora kuvuga.

12Kenshi naguye mu makuba yampitana,

ngakizwa n’uko nzi ibintu n’ibindi.

Uhoraho arinda abamutinya bakamukunda

13Abatinya Uhoraho bazaramba,

kuko amizero yabo aba ashingiye ku Ubakiza.

14Utinya Uhoraho nta cyo yikanga,

ntahinda umushyitsi, kuko Imana ari yo mizero ye.

15Hahirwa umutima w’umuntu utinya Uhoraho!

None se si we uba wishingikirijeho akawushyigikira?

16Amaso y’Uhoraho ahora ayahanze abamukunda,

akababera umurinzi ukomeye n’inkingi itajegajega;

ahosha inkubi y’umuyaga n’izuba ry’amanywa y’ihangu,

abakiza imitego, akanababuza guhanuka.

17Ni we ukangura umutima, akamurikira amaso,

aravura, agatanga ubuzima n’umugisha.

Ibikorwa binyura Umusumbabyose

18Utuye igitambo cy’ibyibano

aba atanze ituro ritakirwa,

kandi amaturo y’indakoreka ntashimisha.

19Umusumbabyose ntanyurwa n’amaturo y’abamwanga,

kandi ntababarira ibyaha akurikije umubare w’ibyishwe.

20Utuye igitambo yanyaze mu mukumbi w’abakene,

aba yiciye umwana mu maso ya se34.20 mu maso ya se: Imana ni umubyeyi wa bose, cyane cyane uw’abanyabyago; yakwihanganira ite rero ko abana bayo bakwicwa batyo ibareba?.

21Akagati k’abakene ni ko kabatunze,

ukabanyaze aba ari umwicanyi.

22Unyaze mugenzi we ikimutunga, aba amwishe,

naho uwima umukozi igihembo cye, aba amennye amaraso.

23Umwe arubaka undi agasenya,

ariko se bombi baba bungutse iki uretse umuruho?

24Umwe arasenga, undi akavuma,

ubwo se Umutegetsi azumva ijwi rya nde34.24 ijwi rya nde?: aho gutega amatwi isengesho ryuzuye uburyarya ry’umukire, Imana yumva ijwi ry’umukene uvuma uwamucuje utwe.?

25Uwiyuhagira amaze gukora intumbi, akongera akayikora,

ubwo aba yiyuhagiriye iki?

26Ni kimwe n’umuntu usiba kurya kubera ibyaha bye,

hanyuma akongera agacumura,

ubwo se ni nde uzumva isengesho rye?

Kuba yaricishije bugufi se, byamwunguye iki?

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda