Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


21

Guhunga icyaha

1Mwana wanjye se, waba waracumuye? Ntuzongere,

ahubwo usabe imbabazi z’ibyaha wakoze.

2Jya uhunga icyaha nk’uko uhunga inzoka,

kuko nucyegera, kizakuruma;

amenyo yacyo ni nk’ay’intare

acuza abantu ubuzima.

3Ubuhemu bwose, ni nk’inkota ityaye impande zombi,

kandi igikomere cyabwo nticyomorwa.

4Ubwirasi no kwikuza bihombya umutungo,

bityo rero inzu y’umwirasi izarimbuka.

5Isengesho riva mu kanwa k’umukene, Uhoraho araryumva,

na we akamuha igisubizo bwangu.

6Uwanga guhanwa agenda mu nzira z’umunyabyaha,

ariko utinya Uhoraho yisubiraho mu mutima we.

7Indondogozi yigaragariza kure,

ariko umunyabwenge amenya ko yayobye.

8Uwubakisha inzu ye feza z’abandi,

asa n’urunda amabuye ateganyiriza imva ye21.8 ateganyiriza imva ye: bene uwo muntu azagomba kwishyura umwenda we; kandi ushobora no kumutera umutima uhagaze ku buryo yapfa akenyutse..

9Ikoraniro ry’ibyigenge riba ari nk’inkwi zumye,

bose bazakongokera mu kibatsi cy’umuriro.

10Inzira y’abanyabyaha iratengeneje, nta buye ririmo,

ariko amaherezo yayo ni mu nyenga y’ikuzimu21.10 mu nyenga y’ikuzimu: Mwene Siraki se, yaba ashaka kutwumvisha ko umunyabyaha azapfa akenyutse, cyangwa ko hari igihano kimutegereje amaze gupfa? Muri ibyo byombi, icyo ashaka kuvuga aha nticyumvikana neza..

Umunyabuhanga n’igicucu

11Ukurikiza itegeko, arwanya irari rye ribi,

kandi gutinya Uhoraho bivamo ubuhanga.

12Umuntu utazi ubwenge ntashobora kwigishwa,

ariko hariho n’ubwenge bugusha mu gahinda.

13Ubumenyi bw’umunyabuhanga ni nk’amasumo adakama,

kandi inama ze ni isoko y’ubuzima.

14Umutima w’igicucu ni nk’ikibindi cyamenetse,

nta bumenyi na buke buwugumamo.

15Iyo umunyabwenge yumvise ijambo ryuje ubuhanga,

ararishima kandi akongeraho irye;

nyamara iyo icyohe kiryumvise, kirarizinukwa,

kikarijugunya inyuma yacyo.

16Amagambo y’igicucu araremera nk’umuzigo w’umugenzi,

ariko umunwa w’umunyabwenge urangwa n’ineza.

17Imvugo y’umunyabwenge iba ikenewe mu ikoraniro,

n’amagambo ye, buri wese ayazirikana mu mutima we.

18Ubuhanga bw’igicucu ni nk’inzu yasenyutse,

n’ubumenyi bw’imburabwenge bukaba amahomvu.

19Igicucu cyibwira ko kwitonda ari ukwihambira amaguru,

cyangwa kwizirika ikiganza cy’iburyo.

20Igicucu iyo giseka, cyatura ijwi,

ariko umunyabwenge akamwenyura yihoreye.

21Umuntu uteganya, ubwitonzi bumubera nk’umutako wa zahabu

akabwambara nk’igitare ku kaboko k’iburyo.

22Igicucu cyihutira kwiroha mu nzu,

naho umuntu wiyubashye avunyishiriza kure.

23Umupfayongo ahengeza mu nzu akiri ku muryango,

naho umuntu wiyubashye aba agumye hanze.

24Kumviriza ku muryango ni uburere buke,

kandi umuntu uzi ubwenge bimutera isoni.

25Umunwa w’indondogozi usukagura amagambo adahwitse,

ariko abanyabwenge babanza kuyatekereza bitonze.

26Umutima w’ibicucu uba mu kanwa kabo,

naho umunwa w’abanyabuhanga ukaba mu mutima wabo.

27Iyo umugome avuma Sekibi,

ni we ubwe uba yivuma21.27 uba yivuma: iyo umugome avuma Sekibi avuga ko ari we umutera gucumura, ni we ubwe uba yirega; kuko mu by’ukuri icyaha gituruka ku mutima we mubi..

28Inzimuzi irisebya ubwayo,

ikiyangisha mu baturanyi.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda