Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


18

Ububasha n’impuhwe z’Imana

1Iyakare yaremye byose mu buryo bumwe.

2Uhoraho wenyine ni we uzitwa intungane.

4Nta muntu yigeze ashinga kwamamaza ibikorwa bye,

ni nde wacengera ubuhangange bwe?

5Imbaraga n’icyubahiro bye ni nde wabibara?

Ni nde washobora kurondora impuhwe ze?

6Nta cyo umuntu yagabanyaho, nta n’icyo yakongeraho;

ntibishoboka gusobanukirwa n’ibitangaza by’Uhoraho.

7Iyo umuntu yibwira ko abirangije, ni ho aba akibitangira,

kandi iyo ahagaze gato, yibaza aho yari ageze.

8Umuntu ni iki? Ese amaze iki?

Mbese icyamubera cyiza cyangwa kibi, ni ikihe?

9Umubare w’iminsi umuntu abaho nturenga imyaka ijana.

10Utwaka twe duke mu bihe by’iteka,

twagereranywa n’agatonyanga k’amazi mu nyanja,

cyangwa n’akabuye k’umusenyi.

11Ni yo mpamvu Uhoraho abihanganira,

akabasenderezaho impuhwe ze.

12Aritegereza, kandi azi ko amaherezo yabo ari amakuba,

na we akongera impuhwe ze.

13Impuhwe za muntu zigaragarira kuri mugenzi we,

naho iz’Uhoraho zigaragarira ku kinyamubiri cyose.

Aracyaha, agahana, akigisha,

maze agacyamura ubushyo bwe nk’umushumba.

14Agirira impuhwe abakira inyigisho,

hamwe n’abitabira amategeko ye.

Kumenya gutanga

15Mwana wanjye, ineza yawe ntukayigerekeho incyuro,

kandi ibyo utanze ntukabyongereho gucunaguza.

16Ese urume ntirucubya umuyaga wumisha imyaka?

Ni na ko ijambo ryiza riruta icyo utanze.

17Ntubona se ko ijambo ryiza riruta amaturo yose?

Kandi byombi biranga umugiraneza.

18Umupfayongo yamagana umukene nta cyo amuhaye,

kandi umunyerari ariza uwo yagabiye.

Guteganya no kwitonda

19Mbere yo kuvuga jya ubanza usobanuze,

kandi ujye kwivuza indwara itarakurembya.

20Mbere y’uko bagucira urubanza, jya ubanza wisuzume,

bityo igihe bazakugenderera, uzababarirwa.

21Jya wicisha bugufi mbere y’uko urwara18.21 mbere y’uko urwara: Abayahudi bakundaga kwibwira ko indwara ari ingaruka y’icyaha; nyamara Yezu we azigisha ko akenshi atari ko bimeze (reba Yh 9,1–3).,

kandi nugwa mu cyaha, wicuze!

22Icyo warahiriye jya ugikorera igihe,

kandi ntugategereze urupfu kugira ngo witunganye.

23Mbere yo gutangaza umuhigo, jya ubanza witegure,

ntukabe nk’umuntu ushuka Uhoraho.

24Ujye wibuka uburakari bw’iminsi y’imperuka18.24 iminsi y’imperuka: aha ngaha Mwene Siraki ntavuga iby’ishira ry’isi, ahubwo ibyerekeye amaherezo y’ubuzima bw’umuntu. Koko, akunda kenshi gutekereza ku rupfu rwa buri muntu ku giti cye.,

wibuke n’igihano urindiriye, Uhoraho naguhunza amaso.

25Mu gihe cy’umwijuto ujye wibuka inzara,

maze mu minsi y’ubukire, uzirikane ubukene n’ubutindi.

26Kuva mu museso kugeza nimugoroba, igihe kirahindagurika,

ibintu byose biyoyoka vuba imbere y’Uhoraho.

27Umunyabwenge ahora akenga,

iminsi y’ibyaha18.27 iminsi y’ibyaha: ni ukuvuga mu gihe abo bana bazaba bungikanya ibyaha, na we ubwe agashukwa kugenza nka bo. yagera, akirinda gucumura.

28Umuntu uzi ubwenge aba asobanukiwe n’ubuhanga,

akamenya no gushima ababuronse bose.

29Abavugana ubwenge, ubwabo ni abahanga,

ni bo baca imigani y’inshoberamahanga.

Kwirinda irari ry’ibintu

30Ntukishinge irari ry’ibintu rikurimo,

ujye wikuramo umururumba.

31Niwemera umutima wawe ukicwa n’irari ry’ibintu,

rizaguha amenyo y’abasetsi.

32Ntukishimire kurohama mu maraha,

maze ngo wizirike ku bayaharanira.

33Ntukikeneshe uguza ngo ukunde ujye mu birori,

kandi mu bubiko bwawe nta na mba ufite.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda