Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


15

1Utinya Uhoraho ni ko agenza,

kandi ukurikiza amategeko yigarurira ubuhanga.

2Bumusanganira nk’umubyeyi,

bukamwakira nk’umugeni w’isugi,

3bukamugaburira umugati w’ubwenge,

kandi bukamuhembuza amazi y’ubumenyi.

4Arabwishingikiriza, ntadandabirane,

abutsimbararaho ntashwarwe.

5Buramuzamura agasumba bagenzi be,

kandi yagera mu ikoraniro, bukamubumbura umunwa.

6Aronka ibyishimo, agasendera umunezero,

kandi agahabwa izina ry’ikirangirire ho umurage.

7Ibicucu ntibizigera bibutunga,

kandi abanyabyaha ntibazabubona na rimwe.

8Ubuhanga butura kure y’ubwirasi,

kandi abanyabinyoma ntibabutekereza.

9Umunyabyaha ntakwiriye kubusingiza,

kuko atabugabiwe n’Uhoraho.

10Koko rero, ibisingizo biberanye n’umunyabuhanga,

kandi Uhoraho ni we abikesha.

Umuntu arigenga15.10 Umuntu arigenga: ariko se ingeso mbi n’ubugome bituruka he? Ku bibaza batyo, Mwene Siraki arabasubiza yeruye ko bidaturuka ku Mana, kuko yanga icyaha, ikaba nta nyungu igifiteho. Umuntu ubwe, na none atumviye umutimanama we, ni we wihitiramo gukora ikidakwiye; uwo Imana ntimushima, ariko kandi ntinamubuza. Ubwigenge bw’umuntu bufite agaciro gakomeye mu maso y’Imana, kuko butuma asenga Umuremyi we akanamwumvira nta gahato. Byongeye kandi, rimwe na rimwe ikibi Imana ishobora kugikuramo icyiza rwose (reba Intg 6,1–7).

11Ntukavuge ngo «Uhoraho ni we wanteye gucumura»,

kuko icyo yanga atagikora.

12Ntuzavuge ngo «Ni we wanyobeje»,

kuko umunyabyaha nta cyo yamumarira.

13Uhoraho yamagana ibiterashozi byose,

kandi nta na kimwe muri byo gikundwa n’abamutinya.

14Mu ntangiriro, ni we waremye muntu,

amwegurira umutimanama we.

15Nubishaka, uzakurikiza amategeko,

ukorane umurava ikimushimisha.

16Yagushyize imbere umuriro n’amazi,

aho uzahitamo, ni ho uzerekeza ikiganza.

17Imbere y’abantu hari ubuzima n’urupfu,

kandi buri wese azahabwa ikimunyuze.

18Koko rero, ubuhanga bw’Uhoraho ni bwinshi,

ni Umushoborabyose kandi abona byose.

19Amaso ye ayahoza ku bamwubaha,

kandi we ubwe azi ibyo abantu bakora byose.

20Nta we yigeze ategeka kuba umuhakanyi,

kandi nta n’uwo yahaye uburenganzira bwo gucumura.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda