Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


9

Uko Israheli yatowe n’uko yacumuye

1Ndavuga ukuri muri Kristu rwose simbeshya: icyemezo ndagitangana9.1 icyemezo ndagitangana: amategeko y’Abayahudi yasabaga ko mu mpaka zose haba byibura abagabo babiri (Ivug 19,15). Abagabo Pawulo atanga nyabo ni Kristu na Roho Mutagatifu (2 Kor 2,17; Gal 1,20). umutimanama wanjye muri Roho Mutagatifu. 2Mfite agahinda kenshi n’intimba inshengura umutima ubutitsa. 3Koko rero nakwiyifuriza kuba ikivume9.3 ikivume: (reba na Gal 1,8–9). Mu Isezerano rya kera iri jambo barikoreshaga iyo bagombaga gutsemba abanzi n’ibyabo byose kugira ngo umuryango w’Imana utiyanduza, udahumana (Ivug 7,26). Mu Isezerano rishya iri jambo rivuga na none kuvuma ari byo guca umuntu mu muryango (Gal 1,8; 1 Kor 12,3; 16,22). Na none hano Pawulo arakabya kugira ngo yerekane uburyo akomeye ku muryango we. jyewe ubwanjye ngatandukana na Kristu, nigurana abavandimwe banjye dusangiye ubwoko ku bw’umubiri, 4ari bo Abayisraheli. Ni bo batowe, bahabwa ikuzo n’amasezerano, amategeko, imihango n’ubuhanuzi. 5Abasekuruza babo ni bo Kristu akomokaho ku bw’umubiri, We usumba byose, Imana isingizwa iteka ryose. Amen.

6Nyamara ariko ijambo ry’Imana ntiryapfuye ubusa. Koko rero abakomoka kuri Israheli, si ko bose ari Israheli y’ukuri. 7No kuba inkomoko ya Abrahamu, si byo kuba bose ari abana be. Ahubwo «Abakomoka kuri Izaki ni bo bazitwa abawe.»9.7 abawe: reba Intangiriro 21,12 8Ari byo kuvuga ko kuba abana be ku bw’umubiri, atari byo kuba abana b’Imana, ahubwo abana b’isezerano ni bo babarwa mu rubyaro. 9Ngiri rero ijambo ry’isezerano «Igihe nk’iki nzahindukira, kandi Sara azabyara umuhungu.»9.9 umuhungu: reba Intangiriro 18,10.

10Si n’ibyo gusa. Hari na Rebeka wasamye inda imwe kuri Izaki, umubyeyi wacu. 11Igihe abana bataravuka, nta cyiza cyangwa ikibi barakora, kugira ngo umugambi w’Imana ukomeze ushingire ku butore, 12atari ku bikorwa, ahubwo kuri Nyiruguhitamo, yarabwiwe ngo «Gakuru azaba umugaragu wa Gatoya».9.12 Gatoya: mu muco w’Abayahudi, umwana mukuru yagiraga uburenganzira busumbye ubw’umuto, ni na we wahabwaga umurage. Ariko Imana yahisemo umuto, iba ari we igira umukurambere w’umuryango wayo kugira ngo yerekane ko ihitamo uko ishaka, idakurikije imigenzereze y’abantu. 13nk’uko byanditswe ngo «Nikundiye Yakobo, maze ndeka Ezawu9.13 ndeka Ezawu: reba Intangiriro 25,23 na Malakiya 1,2–3..»

14Twabivugaho iki rero? Ko Imana ibera? Oya, ntibikabeho. 15Yabwiye Musa iti «Nzagirira ineza uwo nzashaka kuyigirira, nzagirire impuhwe uwo nzashaka kuzigirira.»9.15 kuzigirira: reba Iyimukamisiri 33,19. 16Nuko rero, si iby’umwete cyangwa ubushake by’umuntu, ahubwo ni iby’Imana igira impuhwe. 17Kuko Ibyanditswe bibwira Farawo biti «Dore icyatumye ngushyiraho, kwari ukugira ngo nzakwerekanireho.»9.17 nzakwerekanirebo: Farawo na we yabaye urundi rugero rwerekana ko Imana igenza uko ishaka. Farawo yashatse gutambamira Imana ariko Yo imukoresha no muri ibyo kugira ngo igaragaze ububasha bwayo bukiza. ububasha bwanjye maze izina ryanjye ribe ikirangirire ku isi yose9.17 isi yose: reba Iyimukamisiri 9,16. 18Nuko rero Imana ibabarira uwo ishaka, ikanangira umutima w’uwo ishaka.

Imana ntishyirwaho agahato

19Ubwo rero wagira uti «Imana iracyadushakaho iki?» Mbese ni nde warwanya ugushaka kwayo? 20Mbe muntu, uri nde wo gushyogoranya n’Imana? Mbese ikintu cy’ikibumbano cyabwira uwakibumbye ngo «Kuki wankoze utya?» 21Mbese umubumbyi ntashobora kuvana mu ibumba rimwe igikoresho cy’agaciro n’igikoresho gisanzwe? 22Bityo rero Imana yashatse kwerekana uburakari bwayo no kugaragaza ububasha bwayo. Yihanganiye bihagije ibibumbano bibi byari bikwiriye kujanjagurwa. 23Ibyo kwari ukugira ngo ibibumbano bikwiriye impuhwe byateganyirijwe ikuzo, ibigaragarize uburumbuke bw’ikuzo ryayo bwite: 24ibyo bibumbano ni twebwe yahamagaye tutavuye mu Bayahudi gusa, ahubwo ndetse no mu Banyamahanga. 25Nk’uko yabivuze muri Hozeya ati «Umuryango utari uwanjye nzawita umuryango wanjye, utari inkundwakazi nzamwita inkundwakazi; 26kandi ahantu babwiriwe ngo ntimuri umuryango wanjye, ni ho bazitirwa abana b’Imana Nyir’ubugingo.»9.26 Nyir’ubugingo: reba Hozeya 2,23; 1,10. 27Izayi na we yavuze ibyerekeye Israheli ati «Naho umubare w’abana ba Israheli wangana n’umusenyi wo ku nyanja, agasigisigi konyine ni ko kazarokoka, 28kuko Nyagasani azasohoza ijambo rye ku isi, ku buryo bunonosoye kandi adatindiganyije.»9.28 adatindiganyije: reba Izayi 10,22–23. 29Ni nk’uko kandi Izayi yabihanuye ati «Iyo Nyagasani Umutegetsi w’ingabo atatuzigamira imbuto, tuba twarabaye nka Sodoma, tukagereranywa na Gomora.»9.29 Gomora: reba Izayi 1,9.

30Twabivugaho iki? Ko abanyamahanga batashakashakaga ubutungane babushyikiriye, ubutungane ariko bukomoka ku kwemera, 31naho Israheli yashakaga itegeko ritanga ubutungane, ntiyarishyikira. 32Ni ku mpamvu ki rero? Ni uko itashakiye ubutungane ku kwemera, ahubwo mu bikorwa. Batsitaye ku ibuye ry’ubutsikire9.32 ibuye ry’ubutsikire: umuhanuzi Izayi (8.14; 28,16) atotera umuryango kwegamira Nyagasani wenyine aho kwitabaza amaboko y’ingabo. Avuga Imana nk’uvuga urutare rukiza uruhungiyeho. Kuko umuryango wiyangiye, ugasuzugura ubwo buhungiro, waraguye. Ubu ngubu Imana yaduhaye urundi rutare rudukiza: Kristu. Umwemera azakira, umwanze azatsikira agwe. 33nk’uko byanditswe ngo «Dore nshyize muri Siyoni ibuye ry’ubutsikire n’urutare rugusha, ariko uzemera akarushingaho ibirindiro ntazakorwa n’isoni.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda