Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


14

Gufasha abanyantegenke

1Mujye mwakira ugifite intege nke mu kwemera, mwoye kumugisha impaka mu byo ashidikanyaho. 2Kuko hari uwemera ko ashobora kurya ibibonetse byose, naho uw’intege nke yibwira ko agomba kurya imboga gusa. 3Uwirira ibibonetse byose, ntagasuzugure utabirya; utabirya na we ntazacire ubirya urubanza, kuko Imana yamwakiriye. 4Uri nde mbese, wowe ucira urubanza umugaragu utari uwawe? Yahagarara cyangwa yagwa, ibyo bireba shebuja; nyamara azagumya ahagarare kuko Nyagasani afite ububasha bwo kumushyigikira. 5Hari usumbanya umunsi umwe n’indi, hari n’ubona yose ari kimwe. Buri wese ajye akurikiza icyo umutima we wemera. 6Usumbanya iminsi ayisumbanyiriza Nyagasani; uwirira ibibonetse byose, abirira Nyagasani kuko aba ashimira Imana. Utarya na we, ni Nyagasani abigirira, na we ashimira Imana. 7Koko rero nta n’umwe muri twe ubereyeho we ubwe, kandi nta n’umwe upfira we ubwe. 8Niba turiho, tubereyeho Nyagasani; niba kandi dupfuye, dupfira Nyagasani. Twabaho, twapfa, turi aba Nyagasani. 9Koko rero ni cyo cyatumye Kristu apfa akazuka, kwari ukugira ngo abe ari we ugenga abapfuye n’abazima. 10Wowe rero, ni iki gituma ucira umuvandimwe wawe urubanza ? Cyangwa ni iki gituma usuzugura umuvandimwe wawe ko twese tuzashyikirizwa urukiko rw’Imana ? 11Kuko byanditswe ngo «Ndahiye ubuzima bwanjye— uwo ari Nyagasani ubivuga — icyitwa ivi cyose kizampfukamira, n’icyitwa ururimi cyose kizamamaze Imana.»14.11 Imana: reba Izayi 45,23. 12Nuko rero, umuntu wese azisobanurira ibye imbere y’Imana.

13Ntitukongere rero gucirana imanza; ahubwo twitondere icyabera umuvandimwe intandaro14.13 intandaro: ikigereki gikoresha ijambo rivuga gutega aho umuntu aza kunyura ikintu cyamugusha cyangwa kikamutsitaza (Mt 5,29; 1 Kor 8,13). yo kugwa cyangwa gucumura. 14Nzi neza, rwose sinshidikanya muri Nyagasani Yezu, ko nta kintu gihumanya ku bwacyo; nyamara hagize utekereza ko ikintu gihumanya, kuri we koko kiba gihumanya. 15Niba rero umuvandimwe wawe atewe agahinda n’icyo uriye, ntuba ukigengwa n’urukundo. Irinde kugira icyo urya cyagusha uwo Kristu yapfiriye. 16Ikiri cyiza kuri mwe ntikigasebe. 17Kuko Ingoma y’Imana itagizwe n’ibiribwa n’ibinyobwa, ahubwo irangwa n’ubutungane, amahoro n’ihirwe muri Roho Mutagatifu. 18Ukorera Kristu atyo, anyura Imana kandi agashimwa n’abantu. 19Nuko rero niduharanire ibishyigikira amahoro n’ibidufasha guterana inkunga.

20Ntugasenye igikorwa cy’Imana ku mpamvu y’ibyo kurya. Ibintu byose ntibihumanya, ariko ni bibi ko umuntu arya icyatera undi gucumura. 21Ibyiza ni ukutarya inyama no kutanywa divayi, mbese ni ukwirinda icyabera umuvandimwe impamvu yo kugwa. 22Wowe rero, icyo wabwirijwe n’ukwemera ufite ugihorane mu mutimanama wawe no mu maso y’Imana. Hahirwa utigaya ubwe mu byo yahisemo yabisuzumye. 23Naho urya kandi agishidikanya, uwo yatsinzwe n’urubanza kuko ibyo akora biba bidaturutse ku kwemera, kandi rero icyo umuntu akoze kidaturutse ku kwemera, kiba ari icyaha.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda