Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa
IJAMBO RY’IBANZE
Iki gitabo ni icya nyuma cya Bibiliya yose. Cyanditswe na Yohani intumwa mu mwaka wa 95 nyuma ya Yezu Kristu. Yohani yacyandikiye abakristu bari bamaze gutotezwa cyane mu gihe cya Kayizari Neroni (64–68) no mu gihe cya Domisiyani (81–96). Abakristu benshi barapfuye, abandi bakuka umutima, bakibaza bati «Kristu yatsinze icyaha aranazuka koko? Niba se yaragitsinze koko, ni iyihe mpamvu ituma dutotezwa bakarinda kutumara?» Baribaza cyane, bagira ubwoba, ndetse bamwe barahakana. Yohani yanditse kugira ngo abakomeze imitima, abereke uko Kristu yatsinze, n’uko abayoboke be na bo bazatsinda. Abereka intambara ikaze yatangiriye mu ijuru igakomeza ku isi, ariko iherezo ryayo rikaba ikuzo ry’abahamya Kristu mu ijuru n’urupfu rw’ingabo za Sekibi. Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa ni igitabo cy’amizero: intungane zizatsinda icyo ari cyo cyose.
Mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa harimo inyigisho nyinshi. Tumenye rero ko izo nyigisho zanditswe ku buryo budasanzwe. Umwanditsi akunda cyane gukoresha amashusho n’ibimenyetso byose bifite icyo bitwigisha, ariko ni ngombwa kumva ijwi ryabyo. Twirinde kubyumva uko byanditswe: inyigisho zivugwa mu magambo, mu bigereranyo, no mu mashusho bishobora kuzihisha iyo tutabyumva neza. Umwanditsi atwereka Imana n’amayobera yayo. Gusa ni ibidashoboka; Imana, Yo iruta byose, ntifatwa mu magambo y’abantu! Ni ko kubumbira hamwe amagambo, amashusho n’ibimenyetso kugira ngo twumve ibyiza by’Imana ubwayo. Tugomba gushaka igitekerezo kirimo, tukareka kwibaza ibyerekeye amashusho. Urugero: igihe umwanditsi atwereka Yezu (1,12–16), amushushanyisha amagambo ashaka kutwereka ko ari umuherezagitambo, uhoraho, ushobora byose. Umuntu usoma igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa agomba kwitonda cyane, kuko byinshi bivugwa mu marenga, mu mibare, mu mabara n’ibindi byinshi, bikaba ibimenyetso n’amashusho. Ni ngombwa kwiga twitonze ubwo buryo bwo kwandika kugira ngo tutumva nabi icyo umwanditsi ashaka kutwandikira.
Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa kitubwira ibizaza mu gihe cy’imperuka y’isi, ahereye ku mpanuka y’i Yeruzalemu yabaye muri 70, no ku yandi magorwa amubereye ishusho ry’ibigomba kuzaza. Muri uko kwandika, ahindura amateka y’abantu liturujiya itangirira hano ku isi ikarangirira mu ijuru, ari yo umwanditsi yita «itsinda ry’intungane».
Uko igitabo giteye:
§ 1 Igice cya mbere: (1–3)
— Intangiriro (1,1–3)
— Yohani abonekerwa n’Umwana w’umuntu (1,9–20)
— Amabaruwa yandikiwe za Kiliziya ndwi (2–3)
§ 2 Kiliziya ya Israheli n’iy’amahanga (4–11)
— Liturujiya yo mu ijuru (4–5)
— Za kashe ndwi (6—8,5
— Uturumbeti turindwi (8,6—9,21; 11,14–19)
— Agatabo (10)
§ 3 Kiliziya n’ibitotezo (12–20)
1. — Umugore n’Ikiyoka (12,1–6)
2. — Abarwanya Imana
Mikayeli — Ntama (12,7–14)
*Ikiyoka — Sekibi.
— Ibinyabuzima bibiri (13,1–18)
— Ntama n’abayoboke be (14,1–5)
3. — Urubanza ruzaza (14,6—19,10)
— Ivanjili y’urubanza (14,6–13)
— Itsinda ry’intungane (14,14–20)
— Impanuka ya Roma
— Babiloni (16–17)
— Inkurikizi zabyo:
* amaganya ya Babiloni (18)
* ibyishimo by’abatowe (19,1–10)
4. Kristu atsinda (19,11—20,15)
§ 4 Yeruzalemu nshya (21–22)
Uwasomye neza ibiri muri iki gitabo, asanga koko ari igitabo cy’amizero. Kristu yaratsinze mu ijuru, agomba no gutsinda ku isi byanze bikunze. Sekibi yaratsinzwe — abantu bararokowe hashize igihe n’ubwo abakristu batotezwa, n’ubwo bagirirwa nabi, bamenye ko Kristu yatsinze Sekibi n’abayoboke be. Na bo rero bazatsinda nk’uko Kristu yatsinze.
