Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


9

1Nuko umumalayika wa gatanu aherako avuza akarumbeti ke: maze mbona inyenyeri ihanantutse ku ijuru, yituye ku isi, ihabwa urufunguzo rw’inyenga. 2Iyo nyenyeri ikinguye inyenga, hacucumukamo umwotsi umeze nk’uwo mu itanura rinini, maze izuba n’ikirere birijima. 3Nuko muri uwo mwotsi hasohokamo inzige zikwira ku isi; zihabwa ububasha nk’ubwa za manyenga9.3 manyenga: ni udukoko twihisha mu mukungugu, tukagira imirizo irimo ubumara bushobora kubabaza cyane uwo turumye, ndetse no kumwica. Za manyenga zigira uburebure bwa santimetero eshatu cyangwa enye. zo ku isi, 4ariko zibuzwa kugira icyatsi cyo ku isi zikoraho, ku kimera cyose cyangwa ku giti icyo ari cyo cyose, keretse gusa ku bantu badafite ku gahanga ikashe y’Imana. 5Icyakora ntizahabwa uruhushya rwo kubica, ahubwo zemererwa gusa kubababaza amezi atanu yose. Ububabare bw’urumwe n’inzige bukababaza nk’ubwa manyenga, iyo irumye umuntu. 6Muri iyo minsi rero, abantu bazashakashaka urupfu ariko barubure; bazifuza gupfa, ariko urupfu rubahunge.

7Izo nzige zari zimeze nk’amafarasi yambariye urugamba, zikagira ku mitwe yazo ibintu bimeze nk’amakamba ya zahabu, naho mu maso hazo hagasa n’ah’abantu. 8Zari zifite imisatsi nk’iy’abagore, amenyo yazo ari nk’ay’intare. 9Zari zimeze kandi nk’izambaye umwambaro w’icyuma, urusaku rw’amababa yazo ari nk’urw’amagare akururwa n’amafarasi menshi yiruka agana urugamba. 10Zikagira imirizo nk’iya za manyenga, ikabamo imbori, kandi muri iyo mirizo hakabamo n’ububasha bwo kugirira nabi abantu mu mezi atanu yose. 11Umwami wazo akaba umumalayika w’ikuzimu, mu gihebureyi akitwa Abadoni, naho mu kigereki akitwa Apoliyoni. 12Icyago cya mbere kirarangiye. Dore rero ibyago bibiri na byo bikurikiyeho.

13Nuko umumalayika wa gatandatu avuza akarumbeti ke: numva ijwi riturutse mu mahembe y’urutambiro rwa zahabu ruri imbere y’Imana. 14Ryabwiraga umumalayika wa gatandatu wari ufite akarumbeti, riti «Rekura abamalayika bane baboheye ku ruzi rwa Efurati.» 15Nuko arekura ba bamalayika bane bari biteguye bategereje iyo saha, uwo munsi, uko kwezi n’uwo mwaka, bagombaga kwica igice cya gatatu cy’abantu. 16Umubare w’ingabo zarwaniraga ku mafarasi ni igihumbi n’uduhumbagiza ukubye kabiri. Ni wo mubare wabo numvise. 17Dore uko nabonye, mu ibonekerwa ryanjye, amafarasi n’abayagenderaho: bari bambaye imyambaro y’icyuma igurumana nk’umuriro, ifite ibara ry’ikigina n’iry’ubujeni. Amafarasi yari afite imitwe nk’iy’intare, ibinwa byayo bikaruka umuriro, umwotsi n’ubujeni. 18Nuko igice cya gatatu cy’abantu kirarimbuka, kizize ibyo byorezo uko ari bitatu: umuriro, umwotsi n’ubujeni, byarutswe n’ayo mafarasi. 19Koko rero ububasha bw’amafarasi buba mu minwa no mu mirizo yayo, kandi iyo mirizo yayo imeze nk’inzoka, ikagira amasonga atuma ibasha kugira nabi. 20Abantu rero bari basigaye badahitanywe n’ibyo byorezo, ntibisubiraho ngo bareke ibikorwa byabo bibi, bakomeza gusenga ingabo za Sekibi, ibigirwamana bya zahabu cyangwa ibya feza, iby’umuringa, iby’amabuye cyangwa iby’ibiti bidashobora kureba, kumva cyangwa kugenda. 21Banze kwisubiraho ngo bareke ubwicanyi bwabo n’ubupfumu, ubukozi bw’ibibi n’ubujura bwabo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda