Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


6

Za kashe esheshatu za mbere zihamburwa6.1 za kashe esheshatu za mbere: ikashe enye za mbere (6.1–8) zivuga Abapariti bagiye ku rugamba; ikashe ya gatanu (6.9) ikerekana abahowe Imana bo mu Isezerano rya kera, naho ikashe ya gatandatu (6.12) igashushanya ukuntu isi yose izababazwa n’urubanza izacirwa.

1Hanyuma mbona Ntama ahambuye iya mbere muri za kashe ndwi; numva icya mbere muri bya Binyabuzima giteye hejuru mu ijwi nk’iry’inkuba, kiti 2«Ngwino!» Ngo ndebe, mbona ifarasi y’umweru6.2 ifarasi y’umweru: iryo bara ry’umweru kimwe n’andi turi bubone ni ibimenyetso bifite icyo bitubwira: umweru (6.2) ni ikimenyetso cy’umutsindo n’ukutagira inenge; umutuku (6.4) ni intambara, ubwicanyi cyangwa kumena amaraso; umukara (6.5) ni inzara, urupfu, ubugome; icyatsi (6.12) ni ibyorezo gica by’amoko yose., uwari uyicayeho afite umuheto, nuko ahabwa ikamba maze agenda ari umutsinzi, kandi ngo azahore atsinda.

3Igihe ahambuye ikashe ya kabiri, numva Ikinyabuzima cya kabiri giteye hejuru, kiti «Ngwino!» 4Maze hasohoka indi farasi itukura nk’umuriro. Uwari uyicayeho ahabwa ububasha bwo gutsemba amahoro ku isi, kugira ngo abantu bamarane; nuko ahabwa inkota ndende cyane.

5Igihe ahambuye ikashe ya gatatu, numva Ikinyabuzima cya gatatu giteye hejuru, kiti «Ngwino!» Ndebye, mbona ifarasi y’umukara, uyicayeho afite umunzani mu kiganza. 6Nuko numva rwagati muri bya Binyabuzima bine, ikintu kimeze nk’ijwi ryavugaga riti «Idenari imwe ku ndengo y’ingano, n’indengo eshatu z’ingano za bushoki ku idenari imwe. Naho amavuta na divayi byo ntubikoreho.»

7Nuko igihe ahambuye ikashe ya kane, numva Ikinyabuzima cya kane giteye hejuru, kiti «Ngwino.» 8Maze ndebye, mbona ifarasi isa n’icyatsi; uwari uyicayeho bamwitaga «Rupfu», kandi na Kuzimu yari amukurikiye. Nuko bahabwa ububasha ku gice cya kane cy’isi ngo bagitsembeshe inkota, inzara, urupfu n’inyamaswa z’inkazi zo ku isi.

9Igihe ahambuye ikashe ya gatanu, mbona mu nsi y’urutambiro roho z’abishwe bahowe ijambo ry’Imana n’ubuhamya batanze. 10Bavugaga mu ijwi riranguruye, bati «Nyagasani, Nyirubutagatifu na Nyirukuri, uzahereza he kudacira urubanza abatuye isi no guhorera amaraso bamennye?» 11Nuko buri wese muri bo ahabwa ikanzu yererana6.11 ikanzu yererana: ni ikimenyetso cyo gutsinda. Abo batsinze bakaba ari bo bapfiriye muri Nyagasani, baruhutse imibabaro yabo yose (14.13)., kandi basabwa kuba bihanganye igihe gito, kugeza ubwo umubare wa bagenzi babo n’abavandimwe babo bagiye gupfa rumwe uzuzurira.

12Hanyuma mbona ahambuye ikashe ya gatandatu; maze haba umutingito w’isi ukaze cyane, izuba ririjima nk’umwenda wirabura, n’ukwezi uko kwakabaye guhinduka amaraso. 13Inyenyeri zo ku ijuru zihanantuka zigwa ku isi, boshye imbuto mbisi z’umutini zihungabanyijwe n’umuyaga w’inkubi. 14Ijuru riribumba nk’igitabo bazinze, imisozi yose n’ibirwa bitirimuka mu mwanya wabyo. 15Abami b’isi, abatware, abagaba b’ingabo, abakire n’ibikomerezwa, abacakara n’abantu bigenga, bose bihisha mu buvumo no mu masenga yo mu gasozi, 16bakabwira imisozi n’ibitare, bati «Nimutwubarare hejuru, muduhishe uruhanga rw’Uwicaye ku ntebe y’ubwami, na kure y’uburakari bwa Ntama.» 17Koko rero, umunsi ukomeye w’uburakari bwe wageze; ni nde noneho uzabasha kuwurokoka?

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda