Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


2

Ibaruwa yandikiwe Kiliziya ya Efezi

1Andikira umumalayika wa Kiliziya ya Efezi, uti «Ufashe inyenyeri ndwi mu kiganza cy’iburyo, akagenda rwagati mu matara arindwi ya zahabu, aravuga ati 2’Ibikorwa byawe, umuruho wawe n’ubwiyumanganye bwawe ndabizi, kimwe n’uko utashobora kwihanganira abagome. Wagerageje abiyitaga intumwa kandi atari zo, maze usanga ari ababeshyi. 3Ufite ubwiyumanganye koko: warababaye ku mpamvu y’izina ryanjye, kandi ntiwacika intege. 4Nyamara mfite icyo nkugayaho: ni uko utakinkunda nka mbere. 5Ibuka rero aho wahanantutse ukagwa. Gira wisubireho kandi ukore ibikorwa nk’ibya mbere. Naho ubundi, ngiye kuza, maze niba utisubiyeho nzakure itara ryawe mu mwanya waryo. 6Nyamara hari icyo ngushima: ni uko wanga ibikorwa by’Abanikolayi2.6 Abanikolayi: ni abantu bashakaga kuvanga ubukristu n’imihango y’idini yabo ya kera. Reba na 2,15., nk’uko nanjye ubwanjye mbyanga.’ 7Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nzamuha kurya ku giti cy’ubugingo, kiri mu busitani bw’Imana.»

Ibaruwa yandikiwe Kiliziya y’i Simirina

8Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Simirina, uti «Uwibanze n’Uwimperuka, wa wundi wapfuye, none akaba ari muzima, aravuga ati 9’Nzi neza amagorwa yawe n’ubukene bwawe — nyamara uri umukungu —, kandi nzi ko uvugwa nabi n’abiyita Abayahudi; nta bwo ari bo rero, ahubwo ni ikoraniro rya Nyakibi. 10Ntutinye ibigiye kukubabaza. Dore Sekibi agiye kujugunya mu buroko bamwe muri mwe kugira ngo abagerageze, maze muzagire amagorwa y’iminsi cumi2.10 iminsi cumi: ni ukuvuga igihe kigufiya. Ni ngombwa kwibuka ko mu gitabo cy’Ibyahishuwe imibare ikoreshwa nk’ibimenyetso. Urugero: 7 = ibyuzuye, ibitunganye; 6 (7–1) = ibituzuye; 3 ½ = ibituzuye, ibidatunganye, ububabare, ibitotezo. Igihe, ibihe n’igice cy’igihe = imyaka itatu n’igice, amezi 42, iminsi 1,260. 12 = Israheli yo mu Isezerano rya kera n’irishya; 12x12x1000 = 144,000 = umuryango mutagatifu w’Imana. 4 = isi n’impera zayo uko ari enye; 1000 = imyaka myinshi cyane cyangwa igihe kirekire cyane.. Urabe indahemuka kugeza ku rupfu, maze nzakwambike ikamba ry’ubugingo.’ 11Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nta bwo azigera ababazwa n’urupfu rwa kabiri.»

Ibaruwa yandikiwe Kiliziya y’i Perigamo

12Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Perigamo, uti «Wa wundi ufite inkota ityaje amugi yombi, aravuga ati 13’Nzi neza aho utuye: ni ho hari intebe ya Sekibi2.13 intebe ya Sekibi: aho hantu hasengerwaga cyane umwami w’Abanyaroma, ari we bita Sekibi.. Ariko kandi, wakomeje kwizirika ku izina ryanjye, ntiwanyihakana, kabone no mu gihe cya Antipasi, umugaragu wanjye udahemuka wiciwe iwanyu, aho Sekibi atuye. 14Nyamara mfite icyo nkugayaho: ni uko iwawe hari bamwe bakihambira ku nyigisho za Balamu, wa wundi wagiraga inama Balaki ngo ashuke Abayisraheli, ngo barye inyama zatuwe ibigirwamana, kandi ngo bohoke mu buhabara2.14 mu buhabara: ni uguhemukira Imana imwe, ugasenga ibigirwamana.. 15Iwawe na none, hari abakihambira ku nyigisho z’Abanikolayi. 16Gira wisubireho rero, bitabaye ibyo ngiye kuza bidatinze, maze mbarwanye n’inkota y’akanwa kanjye.’ 17Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nzamuha manu yahishwe2.17 manu yahishwe: ni manu Abayahudi bahishe bava mu Misiri, kugira ngo ijye ibibutsa ibyiza byose Imana yabagiriye, ikanabakiza. Iyo manu yashushanyaga kandi Ukaristiya., muhe akabuye kererana, kandi kuri ako kabuye hazaba handitseho izina rishya2.17 akabuye kererana . . . izina rishya: ako kabuye kererana gashushanya ibyiza, amahirwe n’ugutsinda. Iryo zina ryanditseho rero rikaba iry’Imana ubwayo cyangwa Kristu. ritagira undi urizi, uretse urihawe.»

Ibaruwa yandikiwe Kiliziya y’i Tiyatira

18Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Tiyatira uti «Umwana w’Imana, wa Wundi ufite amaso arabya nk’umuriro ugurumana, n’ibirenge bisa n’umuringa w’agaciro gakomeye, aravuga ati 19’Nzi neza ibikorwa byawe, urukundo rwawe, ukwemera kwawe, ukwitangira abandi kwawe n’ubwiyumanganye bwawe. Ibikorwa byawe biheruka, bishumbije ibya mbere ubwinshi. 20Nyamara mfite icyo nkugayaho: ni uko worohera Yezabeli, uwo mugore wiyita umuhanuzikazi, maze akayobya abagaragu banjye, abigisha kohoka mu buhabara no kurya inyama zatuwe ibigirwamana. 21Namuhaye igihe kugira ngo yisubireho, ariko ntashaka kwisubiraho ngo areke ubuhabara bwe. 22None dore ngiye kumujugunya ku buriri bw’amagorwa akaze, we na bagenzi be bafatanije ubuhabara, keretse niba bisubiyeho bakareka ibyo bikorwa byabo. 23Abana be nzabagabiza urupfu, maze Kiliziya zose zimenye ko ari jyewe usesengura imitima n’impyiko, kandi ko nzitura buri wese nkurikije ibikorwa bye. 24Ariko kandi mbibabwire, mwebwe ab’i Tiyatira, mutigeze muyoboka iryo dini, ntimunamenye ibyo bita ’amabanga ya Sekibi’, sinzabagerekaho undi mutwaro. 25Gusa rero, ibyo mutunze mubikomereho, kugeza igihe nzazira. 26Uzatsinda, akazaba yarakomeje kugenza uko nshaka kugeza ku ndunduro, nzamuha ububasha ku mahanga, 27ayategekeshe inkoni y’icyuma, ayajanjagure nk’umena ibibindi by’ibumba, 28mbese nk’uko nanjye ubwo bubasha nabuhawe na Data; kandi nzamuha n’inyenyeri yo mu rukerera2.28 inyenyeri yo mu rukerera: ni ikimenyetso cy’izuka..’ 29Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda