Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


16

Inkongoro ndwi16.1 Inkongoro ndwi: zitwibutsa ibyorezo birindwi by’igihugu cya Misiri.

1Nuko numva ijwi riranguruye rituruka mu Ngoro, ribwira ba bamalayika barindwi, riti «Nimugende, maze mucubanurire ku isi izo nkongoro ndwi zuzuye uburakari bw’Imana.» 2Uwa mbere aragenda, acubanurira inkongoro ye ku isi. Nuko abantu bari bafite ikimenyetso cya cya Gikoko, n’abasenga ishusho yacyo, bafatwa n’ibisebe bibi by’umufunzo. 3Uwa kabiri na we acubanurira inkongoro ye mu nyanja, maze ihinduka amaraso ameze nk’ay’umuntu wapfuye, n’ikinyabuzima cyose kiri mu nyanja kirapfa. 4Umumalayika wa gatatu na we acubanurira inkongoro ye mu migezi no ku masoko y’amazi, maze ahinduka amaraso. 5Nuko numva umumalayika utegeka amazi avuga ati «Uri intabera wowe Uriho kandi Uwahozeho Nyirubutagatifu, kuko wagaragaje utyo urubanza uciye, 6maze ubwo bamennye amaraso y’abatagatifujwe n’ay’abahanuzi bawe, ukaba ubahaye na bo amaraso ngo bayanywe: bahawe rwose ikibakwiriye! 7Hanyuma numva urutambiro ruvuga ruti «Ni byo koko, Nyagasani Mana, Mushobora byose, imanza uciye ziba zihuje n’ukuri n’ubutabera.» 8Nuko umumalayika wa kane na we acubanurira inkongoro ye ku zuba, maze rihabwa ububasha bwo gutwika abantu. 9Abantu rero batwikwa n’ubushyuhe bwinshi; ni ko gutuka izina ry’Imana itegeka ibyo byorezo, ariko ntibisubiraho ngo bajye bayisingiza.

10Nuko umumalayika wa gatanu na we acubanurira inkongoro ye ku ntebe ya cya Gikoko, maze ingoma yacyo ihinduka umwijima, ububabare butera abantu kwikacanga indimi; 11ni ko gutuka Imana yo mu ijuru, kubera imibabaro yabo n’ibisebe byabo, ariko ntibisubiraho ngo bareke ibikorwa byabo. 12Nuko umumalayika wa gatandatu na we acubanurira inkongoro ye ku ruzi runini rwa Efurati; maze amazi yose arakama, kugira ngo haboneke inzira y’abami baturutse Iburasirazuba. 13Nuko mbona roho mbi eshatu zimeze nk’imitubu, zisohoka mu kanwa ka cya Kiyoka, no mu kanwa ka cya Gikoko, no mu kanwa ka wa muhanurabinyoma. 14Izo roho mbi ni za Sekibi zikora ibintu bitangaje, maze zigasanga abami bo ku isi yose, kugira ngo zibakoranyirize kurwanya umunsi ukomeye w’Imana Mushoborabyose. 15«Ngaha ndaje nk’umujura! Hahirwa uba maso kandi agakomeza kwambara imyambaro ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa, maze rubanda bakabona ubwambure bwe.» 16Nuko za roho mbi zikoranyiriza ba bami ahantu hitwa, mu gihebureyi, Harimagedoni16.16 Harimagedoni: ni umusozi wa Megido; akaba ari ikimenyetso cy’amagorwa kuko ari ho umwami Yoziya yatsindiwe (2 Bami 23,29)..

17Nuko umumalayika wa karindwi na we acubanurira inkongoro ye mu kirere, maze mu Ngoro, ku ntebe y’ubwami haturuka ijwi riranguruye, riravuga riti «Birarangiye!» 18Nuko haba imirabyo, urusaku, imihindagano nk’iy’inkuba, n’umutingito w’isi ukaze cyane kuruta indi yose yigeze kubaho kuva aho umuntu agereye ku isi16.18 imirabyo . . . w’isi: ibyo ni ibimenyetso byo mu ijuru bihora bitwibutsa ububasha bw’Imana, uburakari bwayo n’urubanza rwayo.. 19Umurwa w’icyamamare usadukamo ibice bitatu, n’imigi y’amahanga irariduka. Nuko Imana yibuka ityo Babiloni, wa murwa w’icyamamare, kugira ngo iwuhe ku nkongoro isendereye divayi y’uburakari bwayo. 20Nuko ibirwa byose birahunga n’imisozi yose irazimira; 21urubura ruremereye nk’amatalenta rumanuka mu ijuru, rucocagura abantu, maze abantu batuka Imana babitewe n’icyo cyago cy’urubura, kuko icyo cyorezo ubwacyo cyari gikabije kuba kibi.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda