Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


12

Umugore n’ikiyoka kinini

1Ikimenyetso gikomeye kigaragara mu ijuru: yari umugore12.1 Umugore: abakristu bakunda kugereranya Bikira Mariya n’umugore uvugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Umugore bavuga hano ni umuryango w’Imana Bibiliya ikunda kugereranya n’umugore ukundwa n’umugabo we, ari we shusho y’Imana. Bitwibutsa nyina wa Yezu, ariko ubundi si we uvugwa hano. wisesuye izuba, ukwezi kuri mu nsi y’ibirenge bye, naho ku mutwe atamirije ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri. 2Yari atwite, kandi ariho atakishwa n’ibise n’imibabaro y’iramukwa. 3Nuko ikindi kimenyetso kigaragara mu ijuru: cyari Ikiyoka nyamunini12.3 Ikiyoka nyamunini: mu Isezerano rya kera, ikiyoka gishushanya Sekibi. kandi gitukura nk’umuriro, kikagira imitwe irindwi n’amahembe cumi, n’amakamba arindwi kuri iyo mitwe uko ari irindwi. 4Umurizo wacyo usakuma igice cya gatatu cy’inyenyeri uzihananturira ku isi. Icyo Kiyoka rero gihagarara imbere y’uwo Mugore wari wegereje kubyara, kugira ngo giconcomere umwana ukivuka. 5Nuko abyara umwana w’umuhungu: ugomba kugenga amahanga yose n’inkoni y’icyuma. Maze uwo mwana we ajyanwa ku Mana12.5 ajyanwa ku Mana: Yohani ashaka kuvuga ko Yezu yajyanywe mu ijuru. no ku ntebe yayo y’ubwami. 6Hanyuma Umugore ahungira mu butayu12.6 mu butayu: abatotezwaga bahungiraga iteka mu butayu., aho Imana yamuteguriye umwanya, kugira ngo abe yo agaburirwa mu minsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu.

7Nuko mu ijuru intambara irarota: Mikayeli12.7 Mikayeli: iryo zina risobanura ngo «Ni nde uhwanye n’Imana?» n’abamalayika be barwana na cya Kiyoka; na cyo kirabarwanya hamwe n’abamalayika bacyo, 8ariko ntibabasha gutsinda, kandi ntibongera ukundi kugira umwanya wabo mu ijuru. 9Cya kiyoka nyamunini kirahananturwa: ya Nzoka ya kera na kare, ari yo bita «Sekibi na Sekinyoma», wa wundi uyobya isi yose. Nuko gihananturirwa ku isi hamwe n’Abamalayika bacyo. 10Hanyuma numva ijwi riranguruye rituruka mu ijuru riti «Ngiki igihe cy’ubucunguzi kirageze, igihe cy’ububasha n’ubwami by’Imana yacu, n’ubutegetsi bwa Kristu wayo: kuko Kareganyi, wahoraga arega abavandimwe bacu ku Mana yacu amanywa n’ijoro, ahanantuwe. 11Nyamara bo bamutsindishije amaraso ya Ntama n’ijambo babereye abahamya. Bemeye guhara amagara yabo, kugeza ku rupfu. 12Kubera iyo mpamvu, ijuru niryishime, namwe abarituye munezerwe! Naho mwebwe, isi n’inyanja mwiyimbire, kuko Sekibi yamanutse abasanga n’uburakari bwinshi, kandi akaba azi ko ashigaje igihe gito12.12 igihe gito: Sekibi yatsinzwe mu ijuru, no ku isi izatsindwa ikaba ishigaje igihe gito. Ni ukuvuga igihe kiri hagati y’izuka rya Yezu n’uguhindukira kwe..»

13Ikiyoka rero kibonye ko gihananturiwe ku isi, kiruka gikurikiranye wa Mugore wari wabyaye umwana w’umuhungu. 14Ariko wa Mugore ahabwa amababa abiri nk’aya kagoma nini cyane, kugira ngo aguruke ajya mu butayu kure ya ya Nzoka, ahantu yari yateguriwe ngo ahamare igihe, n’ibihe, n’inusu y’igihe, agaburirwa. 15Nuko ya Nzoka ivundereza ibintu bimeze nk’uruzi rw’amazi12.15 uruzi rw’amazi: ni ubwami bw’Abanyaroma bwatotezaga abakristu (Kiliziya). inyuma ya wa Mugore, kugira ngo atwarwe n’imivu y’ibyo bizi, 16nyamara isi iramutabara; ubutaka burabumbuka maze bumira rwa ruzi ruvunderejwe na cya Kiyoka. 17Kubera uburakari cyari gifitiye uwo Mugore, icyo Kiyoka kijya kurwanya abasigaye mu bamukomokaho, abubahiriza amategeko y’Imana kandi bagakomera ku buhamya bwa Yezu. 18Hanyuma kibunda mu musenyi wo ku nyanja.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda