Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


94

Imana ni Umucamanza w’intabera94.0 . . . Umucamanza w’intabera: iyi zaburi na yo igenewe kwigisha kandi irasubira kuri cya kibazo cy’uko abagiranabi ari bo bene amahirwe. Bakandamiza rubanda rugufi bibwira ko Imana itababona, kuko idaherako itabara abayo (1–7); ariko gutekereza gutyo ni ubusazi (8–11). Mu by’ukuri, Imana ntitererana umuryango wayo, ahubwo ihora iwutera inkunga mu byago ugira; kandi igihe nikigera, abo bagiranabi izabaryoza ibibi byose bakoze (12–23).

1Uhoraho, Mana ihora inzigo,

Mana ihora inzigo, igaragaze!

2Haguruka, mucamanza w’isi,

uhimure abirasi!

3Uhoraho, abagiranabi bazahereza he,

bazahereza he kwitera hejuru?

4Bihaye kuvuga bihandagaje,

abo bagizi ba nabi, bafite uruvugiro.

5Uhoraho, umuryango wawe barawutsikamira,

umurage wawe barawisha agahato;

6barica umupfakazi n’umusuhuke,

impfubyi bakazihotora.

7Kandi ni ko bavuga ngo «Uhoraho ntabibona,

Imana ya Yakobo ntibyitayeho!»

8Muritonde, mwebwe biburabwenge mu bandi bose!

Mwa bipfapfa mwe muzumva ryari?

9Mbese nyir’uguhanga amatwi, ni we utumva?

Uwahimbye amaso se, ni we utabona?

10Ukosora amahanga se, ni we udashobora guhana?

Uwigisha muntu ubuhanga se, ni we mubura bwenge?

11Uhoraho azi neza ibitekerezo bya muntu,

ko ari ubusabusa.

12Uhoraho, hahirwa umuntu wowe ukosora,

maze ukamwigishisha amategeko yawe,

13kugira ngo ahorane ituze mu minsi y’amakuba,

igihe umugiranabi acukurirwa imva.

14Kuko Uhoraho adatererana umuryango we

akaba atareka umurage we;

15ubucamanza buzakurikiza ubutabera,

ab’umutima ugororotse bose bazabuyoboke.

16Ni nde uzamvuganira akankiza abagome,

akandenganura imbere y’abagiranabi?

17Iyo Uhoraho ataza kuntabara,

hari hato nkiturira mu gihugu cy’abanumye!

18Iyo mvuze nti «Nta ho mpagaze!»

ubuntu bwawe, Uhoraho, burandamira;

19igihe impagarara zinyuzuye umutima,

ubuhumurize bwawe burampimbaza.

20Mbese waba icyitso cy’urukiko rurenganya,

rutera amakuba runyuranya n’amategeko?

21Bibasira ubuzima bw’intungane,

bagacira urwo gupfa umuziranenge.

22Ariko Uhoraho yambereye nk’ubuhungiro butavogerwa,

Imana yanjye ni Urutare nikingamo;

23yabituye ububisha bwabo,

maze abarimbuza ubugome bwabo,

Uhoraho, Imana yacu, arabatsemba!

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda