Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


81

Indirimbo yo ku munsi w’ingando81.0 . . . ku munsi w’ingando: iyi zaburi itangira ishishikariza rubanda gusingiza Imana ku munsi mukuru, bacuranga inanga n’iningiri (2–4). Ku Bayahudi, umunsi w’imboneko y’ukwezi wabaga ari umunsi mukuru (2 Bami 4,23; Iz 1,13; Hoz 2,13; Am 8,5); kandi mu nzora y’ukwezi kwa mbere ni ho bahimbazaga umunsi mukuru wa Pasika (Lev 23,5), naho mu iy’ukwa karindwi bagahimbaza uw’Ingando (Lev 23,34); ni na bwo bibukaga uko Imana yabahereye Amategeko kuri Sinayi (5–6). Mu gice cya kabiri, Imana ubwayo irafata ijambo, ikaburira umuryango wayongo urekere aho kuyihemukira, nk’uko wabikoze kenshi kuva ugisohoka mu Misiri. Umuryango nuramuka wumviye, Imana irawusezeranya kuzabakiza abanzi babo bose, kandi ikanabahundazaho ibyiza (7–17).

1Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’inanga y’Abagati. Ya Asafu.

2Nimuvugirize impundu Uhoraho, we mbaraga zacu,

nimuhimbaze Imana ya Yakobo;

3Ngaho nimuririmbe, muvuze ishako,

mucurange inanga, ijyane n’iningiri;

4nimuvuze impanda ku mboneko y’ukwezi,

no ku nzora yako, umunsi wacu w’ibirori.

5Iryo ni itegeko muri Israheli,

ryishyiriweho n’Imana ya Yakobo,

6itegeko yashinze inzu ya Yozefu,

igihe yibasiye igihugu cya Misiri.

Ndumva imvugo idasanzwe ngo

7«Urutugu rwe naruruhuye umuzigo,

n’ibiganza bye birekura agatebo!

8Igihe untakambiye uri mu kaga, ndagutabara;

ngusubiza nihishe mu bicu no mu nkuba,

nkugeragereza ku mazi y’i Meriba. (guceceka akanya gato)

9Umva, muryango wanjye, nkuburire,

Israheli, iyaba washoboraga kunyumva!

10Iwawe ntihakabe imana yindi,

ntugapfukamire imana y’imvamahanga!

11Ndi Uhoraho, Imana yawe,

yakuvanye mu gihugu cya Misiri;

wasamure cyane umunwa wawe, nzawuzuza.

12Nyamara, umuryango wanjye ntiwumvise ijwi ryanjye,

kandi Israheli ntiyanyumvira;

13nuko mbarekera ubugundire bw’umutima wabo,

ngo bikurikirire ibyifuzo byabo.

14Iyaba ariko umuryango wanjye wanyumvaga!

Iyaba Israheli yagenderaga mu nzira zanjye,

15mu kanya gato nakubita abanzi bayo,

ngacyamurira ikiganza ku bayirwanya,

16abanga Uhoraho bagatangira kumukeza,

bagahora bakangaranye ubuziraherezo!

17Naho umuryango wanjye nkawutungisha ingogore y’ingano,

maze nkawuhaza ubuki bwo mu rutare!»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda