Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


77

Mu byago by’ubu ngubu Imana izatabara Israheli, nko mu bihe bya kera77.0 . . . nko mu bihe bya kera: mu gice cya mbere (2–11), umuhimbyi w’iyi zaburi arinubira ibyago byagwiririye umuryango we, ndetse akibaza niba Imana itakibitayeho. Mu gice cya kabiri (12–21), arazirikana ibyiza byose Imana yabakoreye kuva kera, cyane cyane ubwo yabambutsaga inyanja y’Urufunzo (17–20), noneho agakurizaho kwizera.

1Igenewe umuririmbisha, na Yedutuni. Iyi zaburi iri mu iza Asafu.

2Imana ni yo niyambaza, ndayitabaza,

Imana ni yo niyambaza, kandi iranyumva.

3Igihe ndi mu kaga, ndangamira Uhoraho,

mutegera amaboko ijoro ryose, ubutarambirwa,

mbona ko nta kindi cyampoza.

4Iyo nibutse Imana, nsuhuza umutima,

nakomeza kubizirikana, ngacika intege. (guceceka akanya gato)

5Nyagasani, ntutuma ngoheka,

mfite igishyika, nabuze icyo mvuga;

6ndibuka iminsi ya kera,

n’imyaka yo mu gihe cyahise;

7ijoro ryose nkarara nibaza,

ntekereza nshaka uko nabyumva.

8Mbese Uhoraho yadutererana burundu,

bigatuma atazongera kudutonesha ukundi?

9Mbese impuhwe ze zaba zarakamye,

akaba nta cyo agifite kutubwira?

10Mbese Imana yibagiwe impuhwe zayo?

Uburakari se bwatumye idukuraho umutima?

11Ndibwira nti «Umubabaro wanjye,

ni uko Nyir’ijuru yatuzinutswe!» (guceceka akanya gato)

12Ndibuka ibikorwa byose by’Uhoraho,

nkiyibutsa ibitangaza byawe bya kera,

13nkazirikana ubutwari bwawe,

maze nkagarukira ibigwi byawe.

14Mana, mbega uko inzira zawe ziboneye!

Nta yindi mana yindi yagusumba!

15Ni wowe wenyine ukora ibintu by’agatangaza:

wagaragarije amahanga yose ububasha bwawe.

16Umuryango wawe wagobotowe n’ukuboko kwawe,

ari bo nkomoko ya Yakobo na Yozefu. (guceceka akanya gato)

17Mana, amazi yarakurabutswe,

amazi yarakurabutswe maze arihinda,

aribirindura kugeza no hasi ikuzimu!

18Ibicu byavubuye amazi menshi,

ari na ko inkuba zikubita,

n’imyambi yawe inyuranamo.

19Uko inkuba yawe yoromaga,

n’imirabyo ikamurika hose,

ni na ko isi yatigitaga, igahinda umushyitsi.

20Wihangiye inzira mu nyanja,

uca ikirari mu ndiri yayo,

ntihagira n’umwe umenya aho unyuze.

21Umuryango wawe wawuyoboye nk’ishyo,

ukoresheje ikiganza cya Musa na Aroni.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda