Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


66

Gushimira Uhoraho watabaye imbaga ye66.0 . . . watabaye imbaga ye: igice cya mbere cy’iyi zaburi ni igisingizo kirata Imana, yo itegeka isi yose, ikagenga amahanga (1–7). Igice cya kabiri cyo ni isengesho ryo gushimira Imana, yo yatumye umuryango wayo uhonoka ikigeragezo gikaze (8–12). Naho mu gice cya gatatu, umuririmbyi wa zaburi arashimira Imana kubera ineza yose yamugiriye ubwe (13–20).

1Igenewe umuririmbisha. Ni indirimbo. Ni zaburi.

Mahanga yose, nimusingize Imana,

2muririmbe ikuzo ry’izina ryayo,

muyikuze muvuga ibisingizo byayo.

3Nimubwire Imana muti

«Mbega ibikorwa byawe ngo biratera ubwoba!

Abanzi bawe bageze aho kuguhakwaho

kubera ububasha bwawe bukaze.

4Abatuye isi bose bapfukamye imbere yawe,

bakagucurangira baririmba izina ryawe!» (guceceka akanya gato)

5Nimuze mwirorere ibikorwa by’Imana,

yo abantu batinyira imyato:

6yahinduye inyanja ubutaka bwumutse,

n’uruzi barwambuka ku maguru rwakamye kare;

ni yo mpamvu tuyigirira ibirori.

7Ku bubasha bwayo, iraganje ubuziraherezo,

amaso yayo akagenzura amahanga yose,

kugira ngo ibyigomeke bitabyutsa umutwe. (guceceka akanya gato)

8Bihugu mwese, nimurate Imana yacu,

muhanike amajwi muririmba ibisingizo byayo;

9kuko ari yo itubeshejeho,

kandi ntireke ibirenge byacu bidandabirana.

10Nyamara, Nyagasani, ntiwabuze kuduha ibigeragezo,

maze uratuyungurura nk’uko bayungurura feza.

11Watuganishije aho umutego uri,

maze uwo mutego udukobanya ibiyunguyungu.

12Wemeye ko batugira nk’itungo riheka imizigo,

utunyuza mu muriro no mu mazi,

ariko amaherezo ubidukuramo, turahumeka.

13None ninjiye mu Ngoro yawe nzanye ibitambo bitwikwa,

nje kuguhigura nk’uko nabisezeranye,

14nkabyivugira ubwanjye igihe nari ngeze ahaga.

15Ndagutura ibitambo bitwikwa by’amatungo y’imishishe,

hamwe n’impumuro nziza y’inyama z’amapfizi y’intama,

ndetse ngerekeho n’ibimasa n’amasekurume y’ihene. (guceceka akanya gato)

16Abubaha Imana mwese, nimuze mwumve,

mbatekerereze ibitangaza yankoreye.

17Uko umunwa wanjye wamutakiraga,

ni na ko ururimi rwanjye rwamusingizaga.

18Iyo umutima wanjye utwarwa n’ikibi,

Nyagasani nta bwo aba yaranteze amatwi.

19Ariko Imana yaranyumvise,

yita ku isengesho ryanjye riyitakambira.

20Imana iragahora isingizwa,

yo itirengagije isengesho ryanjye,

cyangwa ngo ireke kungirira ubuntu.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda