Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


51

Isengesho ry’umunyabyaha usaba imbabazi51.1 . . . usaba imbabazi: iyi zaburi, ahari ni imwe mu zirusha izindi ubwiza. Umuhimbyi wayo aremera ibyaha bye n’ububi bw’umutima we, agatakambira Imana ngo imusukure kandi imuhe umutima mushya. Bityo rero, namara gusubizwa ibyishimo, azafashe n’abandi guhinduka bange ibyaha byabo (15). Imirongo ya 20–21 yongeweho nyuma, kugira ngo iyi zaburi izashobore no kuririmbwa mu gihe bazaba baturira ibitambo mu Ngoro i Yeruzalemu, bamaze kuyubaka bundi bushya.

1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. 2Yerekeranye n’ibyabaye igihe umuhanuzi Natani amusanze iwe, Dawudi amaze gusambanya Betsabe.

3Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe;

kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.

4Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,

maze unkize icyaha nakoze.

5Koko nemeye ibicumuro byanjye,

icyaha cyanjye kimpora imbere.

6Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine,

maze ikibi wanga, mba ari cyo nkora!

None rero, nubintonganyiriza ntuzaba undenganya,

n’urubanza uzancira ntirugira amakemwa.

7Dore jyeweho navutse ndi umunyabyaha,

kandi mama yansamanye igicumuro.

8Naho wowe ukunda umuntu utaryarya,

maze ubushishozi ukabunyigishiriza mu mutima wanjye.

9Ntera icyuhagiro, nkire ubwandu bwose,

unyuhagire, maze nererane kurusha amasimbi.

10Ongera unyumvishe impundu z’ibyishimo n’umunezero,

maze amagufwa wajanjaguye ahimbarwe.

11Renza amaso ibyaha nakoze,

ibicumuro byanjye byose ubimpanagureho.

12Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye,

maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.

13Ntunyirukane ngo unte kure yawe,

cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge;

14ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe,

kandi unkomezemo umutima wuje ineza.

15Abagome nzabatoza inzira yawe,

n’abanyabyaha bakugarukire.

16Mana yanjye, Mana ikiza, nkura mu nzigo ndimo,

maze ururimi rwanjye ruzamamaze ubutungane bwawe.

17Nyagasani, bumbura umunwa wanjye,

maze akanwa kanjye gatangaze ibisingizo byawe.

18Igitambo cyanjye si cyo ushaka,

n’aho nagutura igitwikwa, nticyakunezeza.

19Ahubwo igitambo Imana ishima, ni umutima washengutse.

Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana!

20Ku mpuhwe zawe, girira neza Siyoni,

maze wubake bundi bushya inkike za Yeruzalemu.

21Ni bwo rero uzashima ibitambo byategetswe,

ibitwikwa hamwe n’ibiturwa burundu,

maze bazaturire ibimasa ku rutambiro rwawe.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda