Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


45

Igisigo cyahimbiwe ubukwe bw’umwami45.1 . . . ubukwe bw’umwami: ni indirimbo ishimagiza umwami (2–3). Mu gice cya mbere, umusizi aramushimira ubutwari yagize ku rugamba (4–6); akamuha impundu kuko ategekana ubutabera (7–8), akamuhata ibyivugo kubera uburanga yisanganiwe bunogerezwa n’ibyo yambaye, hamwe n’abakobwa b’ibikomangoma bahora bamushagaye (9–10). Mu gice cya kabiri ho, arabwira umwamikazi ukiri umugeni, uhagaze iburyo bw’umwami, akamushishikariza kumenya imirimo ashinzwe no kuyirangiza neza (11–16). Mu magambo asoza, umusizi yongera kubwira umwami amwifuriza urubyaro rwinshi, n’ikuzo ridashira (17–18).

1Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa bakurikije injyana y’iyitwa «Ihogoza». Ni umuvugo w’abahungu ba Kore, ikaba indirimbo y’urukundo.

2Umutima wanjye uratemba amagambo ateye ubwuzu,

reka mvuge ibisigo nahimbiye umwami;

ururimi rwanjye rurabe nk’ikaramu y’umwanditsi w’umuhanga!

3Uri mwiza kurusha bene muntu bose,

igikundiro cyisesuye ku minwa yawe;

ni cyo gituma Imana yaguhaye umugisha uzahoraho.

4Ambara inkota yawe ku itako, wa ntwari we,

maze ugendane ishema n’ubukaka!

5Wurire ifarasi yawe, maze uganze,

urwanira ukuri, ubugwaneza n’ubutabera!

6Indyo yawe izaca ibintu, imyambi yawe iratyaye,

ingabo ziguteye uzazihindura imirara;

bityo abanzi b’umwami ubahuranye umutima.

7Intebe yawe y’ubwami iragahoraho iteka,

mbese nk’iy’Imana ubwayo,

n’inkoni yawe ya cyami irabe iy’ubutabera!

8Ukunda ubutungane, ukanga ubugiranabi;

ni cyo cyatumye Imana, ari yo Mana yawe,

yaragusize amavuta y’ubutore kandi y’ibyishimo,

maze iguhitamo muri bagenzi bawe.

9Imyambaro yawe irahumura imibavu

ya manemane, ishangi, n’ububani;

ukanacurangirwa inanga nziza

mu ngoro itatse amahembe y’inzovu.

10Abakobwa b’abami babarirwa mu nkoramutima zawe,

n’umwamikazi aguhagaze iburyo,

yambaye imyenda itatse zahabu y’i Ofiri.

11Umva mukobwa, itegereze maze utege amatwi:

ibagirwa igihugu cyawe n’umuryango uvukamo,

12maze umwami abenguke uburanga bwawe!

Ni we mutegetsi wawe: emera upfukame imbere ye!

13Nuko rero, mwari w’i Tiri, abakungu bo muri rubanda

bazakugana bitwaje amaturo ngo bagushakeho ubutoni.

14Umukobwa w’umwami, nguyu atungutse arabagirana,

yarimbanye umwambaro utatse zahabu!

15Bamuhingutsa imbere y’umwami bamutatse,

ahagerana n’abakobwa, bagenzi be bamuherekeje;

16Babinjiza mu ngoro y’ibwami,

batambagirana ibyishimo n’ubwuzu.

17Abahungu bawe ni bo bazasimbura ba sogokuruza,

uzabagire ibikomangoma ku isi yose!

18Maze nzarate izina ryawe mu mbyaro zose,

n’imiryango izagusingize ubuziraherezo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda