Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


42

Amaganya y’umulevi utuye kure y’Ingoro y’Uhoraho42.1 . . . kure y’Ingoro y’Uhoraho: zaburi ya 42 n’iya 43 zigomba gusomerwa hamwe, kuko mu by’ukuri ari zaburi imwe abanditsi ba kera bagabanyijemo kabiri kubera kwibeshya (reba uko inyikirizo dusoma muri 42,6.12 ihuje n’iyo muri 43,5). Ni indirimbo y’umulevi wahoze ashimishwa no gukorera Imana mu Ngoro yayo (42.5); ariko ubu akaba yarajyanywe bunyago kure ya Yeruzalemu, mu karere k’amasoko ya Yorudani (42.7), rwagati y’abantu badashobotse, b’abasekanyi n’abagomeramana (42.4 na 11; 43,1–2). Agahinda karamuzonze, ariko akagerageza guhorana icyizere: umunsi n’ijoro agakomeza gusenga, asaba Imana ngo izamukomorere agaruke i Yeruzalemu, kuyihasingiriza no kuyishimira. (igice cya mbere)

1Igenewe umuririmbisha. Ni umuvugo w’abahungu ba Kore.

2Uko impara yahagira ishaka amazi afutse,

ni ko umutima wanjye ugufitiye inyota, Mana yanjye.

3Umutima wanjye ufite inyota y’Imana, Imana Nyir’ubuzima;

mbese nzajya ryari kureba uruhanga rw’Imana?

4Nsigaye ntunzwe no kurira umunsi n’ijoro,

ari na ko bambwira ngo «Imana yawe iba hehe?»

5Ndabyibuka, bigatuma nsuhuza umutima,

uko najyaniranaga n’inteko z’abantu,

nyoboye umutambagiro ugana Ingoro y’Imana,

mu rwamu rw’impundu n’ibisingizo,

by’imbaga yakereye ibirori.

6Mbe mutima wanjye, ni iki kiguciye intege,

kandi ukangiriramo amaganya?

Izere Imana, kuko nzongera kuyisingiza,

yo mukiza wanjye n’Imana yanjye!

7Umutima wanjye waguye agacuho, Mana yanjye;

ni cyo gituma nzirikana ka gasozi gato,

kari hagati y’imisozi ya Yorudani n’ibitwa bya Herimoni.

8Imivumba y’amazi magari, ngiyo irasukiranya,

ikurikiwe n’urusaku rw’insumo ziruruma;

maze imivu n’imihengeri bikantemba hejuru.

9Ku manywa, Uhoraho agaba ineza ye,

nijoro sintuze kumuririmba,

bityo ngasenga Imana nkesha ubuzima.

10Ndashaka kubwira Imana, yo rutare rwanjye,

nti «Kuki wanyibagiwe?

Kuki nagomba kugenda nijimye, umwanzi ansumbirije ?»

11Dore ingingo zanjye zatagaranye,

abanzi barantuka buri gihe,

bambaza ubudatuza ngo «Imana yawe iba hehe?»

12Mbe mutima wanjye, ni iki kiguciye intege,

kandi ukangiriramo amaganya?

Izere Imana, kuko nzongera kuyisingiza,

yo mukiza wanjye n’Imana yanjye.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda