Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


144

Imana ni yo iha abayo gutsinda no kugira amahoro144.0 . . . no kugira amahoro: mu gice cya mbere cy’iyi zaburi, haravuga umutware, agasaba gutsinda ku rugamba (1–11). Naho mu gice cya kabiri, ni umuryango usaba Imana kumererwa neza, no kugira urubyiruko rushimishije, hamwe n’amatungo menshi, ndetse n’umutekano (12–15).

1Iri mu zo bitirira Dawudi.

Nihasingizwe Uhoraho, rutare rwanjye,

we utoza amaboko yanjye ibyo kurwana,

n’intoki zanjye ibyo kurema urugamba.

2Ni we mbaraga zanjye, n’ubuhungiro bwanjye,

ibirindiro byanjye n’umukiza wanjye;

ni we ngabo inkingira, nkihugika iruhande rwe;

ni na we ucogoza amahanga ngo nyategeke.

3Uhoraho, umuntu ni iki ngo abe yagushishikaza?

Mwene muntu ni iki ngo ube wamwitaho?

4Umuntu ameze nk’umwuka uhumekwa rimwe,

n’iminsi ye ikamera nk’igicucu gihita.

5Uhoraho, bogeka ijuru umanuke;

kora ku misozi, icumbe umwotsi!

6Ohereza imirabyo, utatanye abanzi;

rasa imyambi yawe ubakwize imishwaro.

7Ramburira ukuboko kwawe mu ijuru,

maze undohore mu mazi magari,

unkize amaboko y’abanyamahanga,

8bo bafite umunwa uvuga ibinyoma gusa,

n’ukuboko kwabo kw’indyo kukavuguruza indahiro yabo.

9Mana yanjye, nzakuririmbira indirimbo nshya,

ngucurangire inanga y’imirya cumi,

10wowe uha abami kuganza,

ugakiza Dawudi, umugaragu wawe.

11Urankize inkota kirimbuzi,

umvane mu maboko y’abanyamahanga,

bo bafite umunwa wo kuvuga ibinyoma gusa,

n’imvugo yabo ntijyane n’ibikorwa.

12Abahungu bacu barabe nk’ingemwe,

zakuze neza kuva zikiri nto.

Abakobwa bacu barabe beza,

nk’inkingi zitakishijwe Ingoro.

13Ibigega byacu birakuzura no hejuru,

bisesekare imbuto z’amoko yose.

Intama zacu zizororoke incuro ibihumbi,

zibe uduhumbagiza mu bikingi byacu.

14Inka zacu zirakagwira,

nta cyuho, nta bushimusi,

nta n’induru ikivugwa iwacu.

15Hahirwa umuryango wifitiye ibyo byose,

hahirwa umuryango Uhoraho abereye Imana!

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda