Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


139

Uhoraho aba hose kandi akamenya byose139.0 . . . akamenya byose: umuhimbyi w’iyi zaburi arasingiza Imana, agatangarira ubuhangange bwayo n’ukuntu imenya byose kandi ikaba hose. Nta na kimwe kiyisoba kuri muntu, bityo igahora imurinze aho aba ari hose.

1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

Uhoraho, undeba mu nkebe z’umutima, ukamenya wese;

2iyo nicaye n’iyo mpagaze, byose uba ubizi,

imigambi yanjye uyimenya mbere y’igihe;

3iyo ngenda n’iyo ndyamye, byose uba ubiruzi neza,

mu migenzereze yanjye yose nta na kimwe kigusoba.

4Ijambo riba ritarangera ku rurimi,

woweho, Uhoraho, ukaba warimenye kare ryose.

5Ari imbere, ari n’inyuma yanjye, hose uba uhari,

maze ukantwikiriza ikiganza cyawe.

6Bene ubwo bumenyi bumbera urujijo bukandenga;

burajimije by’ihabu ku buryo ntabasha kubushyikira.

7Najya hehe kure y’uruhanga rwawe?

Nahungira hehe kure y’amaso yawe?

8N’aho nazamuka ku ijuru, uba uhari!

N’aho narigita nkaryama ikuzimu, uba uhari!

9N’aho namera amababa nk’ay’umuseke weya,

maze nkajya kwiturira ku mpera y’inyanja,

10n’aho ngaho ukuboko kwawe ni ko kuhanjyana,

indyo yawe ntigire ubwo indekura.

11Wenda nava aho nibwira nti «Nibura umwijima wo uzantwikira,

maze amanywa ahinduke nk’ijoro rinkikije!»

12Nyamara kuri wowe, n’ahatabona ntihakubera umwijima,

n’ijoro ubwaryo rirabonesha, uboshye amanywa.

13Ni wowe waremye ingingo zanjye,

umbumbabumbira mu nda ya mama.

14Ndagushimira ko wandemye ku buryo buhimbye,

ibikorwa byawe biratangaje:

umutima wanjye urabizi neza rwose.

15Amagufwa yanjye ntiyakwikinze,

igihe naremerwaga mu ibanga,

nkaremwaremwa mu nda ya mama.

16Nkiri n’urusoro, amaso yawe yarambonaga;

iminsi wangeneye yose yari isanzwe yanditse mu gitabo cyawe,

na mbere yuko umwe muri yo utangira kubaho.

17Mana yanjye, mbega ngo ibitekerezo byawe birandenga,

n’umubare wabyo ukambera urujijo!

18Iyo niyumije ngo ndabibarura,

nsanga biruta umusenyi ubwinshi;

nakeka ko mbirangije, ngasanga ukindenze!

19Mbe Mana, wakuyeho umugiranabi,

n’abamena amaraso bakigira kure yanjye!

20Dore abanzi bawe bitwaje izina ryawe bagamije kubeshya,

bakarivuga bagambiriye kugira nabi.

21Uhoraho, nabura nte kwanga abakwanga?

Nabura nte kuzinukwa abakurwanya?

22Dore mbanga urunuka,

babaye abanzi banjye bwite.

23Mana yanjye, ngenzura ugeze mu nkebe z’umutima wanjye;

nsuzuma, maze umenye ibyo mpirimbanira.

24Urebe niba ntari mu nzira mbi,

maze ungarure mu nzira wigishije kuva kera!

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda