Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


132

Indirimbo mu birori byo kwimura Ubushyinguro butagatifu132.1 . . . Ubushyinguro butagatifu: ubwo iyi zaburi yahimbwaga, mbere y’ijyanwabunyago, yari isengesho risabira umwami. Uwayihimbye arasaba Imana ngo ijye yibuka ibyo Dawudi yayikoreye kera byose, cyane cyane ishyaka yayirwaniye igihe yimuriye Ubushyinguro bw’Isezerano i Yeruzalemu, akifuza no kuyubakira Ingoro. Ni na bwo Imana yamusezeranyije kuzamuha umugisha, we n’urubyaro rwe (2 Sam 6–7). Umuhimbyi w’iyi zaburi ashingiye kuri ayo masezerano, arasaba Uhoraho ngo ahe umwami uriho umugisha (10), awuhe n’umuryango wose (15–18). Naho nyuma y’ijyanwabunyago, birashoboka ko iyi zaburi bayivugaga basaba Imana ngo iboherereze umukiza yabasezeranyije, ari we Mwami‐Mucunguzi, mbese nk’uko banabisabaga muri zaburi ya 72 n’iya 89.

1Indirimbo y’amazamuko.

Uhoraho, ibuka Dawudi,

n’ubuyoboke bwe bwose,

2we warahiriye Uhoraho,

agasezeranya Nyir’Ububasha wa Yakobo,

3ati «Nta bwo nzinjira mu ihema ryanjye,

ngo ndambarare ku buriri bwanjye,

4ngo amaso yanjye ahumirize,

n’ingohe zanjye zitore agatotsi,

5ntarabonera Uhoraho ikibanza,

ntarabonera Nyir’ububasha wa Yakobo aho atura!»

6Twari twumvise ko buba i Efurata

twabusanze mu mataba y’i Yahari!

7Nimuhogi twinjire aho atuye,

dupfukame imbere y’umusego w’ibirenge bye!

8Haguruka, Uhoraho, uze mu buruhukiro bwawe,

wowe, n’Ubushyinguro bw’ububasha bwawe!

9Abaherezabitambo bawe nibambare ubutungane,

maze abayoboke bawe bavuze impundu.

10Girira umugaragu wawe Dawudi,

woye gutererana umwami wisigiye amavuta.

11Uhoraho yarahiye Dawudi,

ni indahiro atazivuguruzaho,

ati «Nzitoranyiriza umwe mu bahungu bawe,

nzamugire umwami uzakuzungura!

12Abahungu bawe nibakomeza isezerano twagiranye,

n’amatangazo nabamenyesheje,

abahungu babo na bo bazicara

ku ntebe yawe y’ubwami ubuziraherezo.»

13Kuko Uhoraho yihitiyemo Siyoni,

ashaka ko imubera ingoro,

14ati «Ni yo buruhukiro bwanjye iteka ryose,

ni ho nzatura kuko nabyifuje!

15Nzayiha umugisha, nyigwizemo ibiyitunga,

abakene bayo mbahaze umugati;

16abaherezabitambo bayo mbasesureho umukiro,

n’abayoboke bayo bazavuze impundu.

17Ni ho nzaturutsa inkomoko ya Dawudi,

nzahakomeze urumuri rw’intore yanjye.

18Abanzi be nzabakoza ikimwaro,

maze ikamba rye rizamubengeranireho.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda