Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


118

Indirimbo yo gushimira Uhoraho nyuma y’amakuba118.1 . . . nyuma y’amakuba: mu gice cya mbere cy’iyi zaburi, barashishikaza imiryango yose ya Israheli, cyane cyane abaherezabitambo n’abatinya Uhoraho bose, kugira ngo bashimire Imana ubuntu n’ubudahemuka byayo (1–4). Igice cya kabiri cyo, kiravuga iby’amakuba n’ibyago umuryango wahonotse (5–18). Dore rero icyo tugomba kwitondera: muri iyi zaburi wakeka ko havuga umuntu umwe gusa, agira ati «Natakiye Uhoraho aranyumva . . . »; nyamara ni umuryango wose uko wakabaye, ukaba waratsinze abanzi bawo ubikesheje Uhoraho, urangururira icyarimwe nk’aho wabaye umuntu umwe. Naho mu gice cya gatatu, ni imbaga nyamwinshi y’abantu bateraniye imbere y’amarembo y’ibikari by’Ingoro i Yeruzalemu, ku munsi mukuru, bakazenguruka urutambiro batambagira, bafite amashami mu ntoki (19–24).

1Alleluya!

Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza,

kandi urukundo rwe rugahoraho iteka!

2Imiryango ya Israheli nibivuge ibisubiremo,

iti «Urukundo rwe ruhoraho iteka!»

3N’inzu ya Aroni nibivuge ibisubiremo,

iti «Urukundo rwe ruhoraho iteka!»

4N’abatinya Uhoraho nibabivuge babisubiremo,

bati «Urukundo rwe ruhoraho iteka!»

5Mu magorwa yanjye, natakiye Uhoraho,

maze Uhoraho aranyumva, anshyira ahantu hagutse.

6Uhoraho turi kumwe, nta cyantera ubwoba:

umuntu wagira icyo antwara yaturuka he?

7Uhoraho turi kumwe, arantabara,

maze abanzi banjye nkabarebana akajogo.

8Ibyiza ni ukwisunga Uhoraho,

aho kwiringira abantu!

9Ibyiza ni ukwisunga Uhoraho,

aho kwiringira abanyamaboko.

10Amahanga yose yari yantangatanze,

ariko ku izina ry’Uhoraho ndayatsemba!

11Bari bantangatanze impande zose,

ariko ku izina ry’Uhoraho ndabatsemba!

12Bari bantangatanze nk’amarumbo y’inzuki,

ariko bazima nk’umuriro w’ibitovu,

kuko ku izina ry’Uhoraho nabatsembye!

13Bashatse kumpirika ngo bangushe,

ariko Uhoraho arantabara.

14Uhoraho ni we mbaraga zanjye n’icyivugo cyanjye;

ni we nkesha agakiza kose!

15Impundu z’ibyishimo n’iz’ubutsinzi,

nizihore zivuga mu ngo z’ab’intungane,

baririmbe bati «Indyo y’Uhoraho yagaragaje ibigwi!

16Indyo y’Uhoraho yarihanukiriye,

maze indyo y’Uhoraho igaragaza ibigwi!»

17Oya, nta bwo nzapfa, ahubwo nzaramba,

maze mpore namamaza ibikorwa by’Uhoraho.

18Ni koko Uhoraho yari yampaye igihano gikaze,

ariko ntiyagejeje aho kungabiza urupfu!

19None nimunkingurire imiryango nyabutungane,

maze ninjire, nshimire Uhoraho!

20Dore irembo rigana Uhoraho aho riherereye:

ab’intungane ni bo baryinjiramo!

21Reka ngusingize, Nyagasani, kuko wanyumvise,

maze ukambera umukiza!

22Ibuye abubatsi bari barajugunye,

ni ryo ryahindutse ibuye ry’insanganyarukuta !

23Uhoraho ni we wagennye ko biba bityo,

maze biba agatangaza mu maso yacu.

24Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye:

nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo.

25Emera, Uhoraho, emera utange umukiro!

Emera, Uhoraho, emera utange umutsindo!

26Nihasingizwe uje mu izina ry’Uhoraho!

Tubifurije umugisha mu Ngoro y’Uhoraho!

27Uhoraho ni Imana, aratumurikira.

Cyo nimukorane, mutambagire mufite amashami mu ntoki,

murinde mugera ku mpembe z’urutambiro.

28Ni wowe Imana yanjye, ndagushimira,

Mana yanjye, ndakurata.

29Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza,

kandi urukundo rwe rugahoraho iteka!

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda