Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


103

Imana ni urukundo103.0 Imana ni urukundo: umuhimbyi wa zaburi aratangarira ubudahemuka n’ineza Imana igirira abantu, kandi ari abanyantege nke n’abanyabyaha. Kubera ibyo byiza bitagira ingano, arashaka gusingiza Imana yifatanyije n’abatuye mu ijuru hamwe n’ibindi biremwa byose.

1Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu!

2Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye!

3We ubabarira ibicumuro byawe byose,

akakuvura indwara zawe zose;

4we warura ubugingo bwawe mu mva,

akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe;

5we uhunda ubuzima bwawe ihirwe,

maze ubuto bwawe bukiyuburura nk’ubwa kagoma103.5 nk’ubwa kagoma: muri ibyo bihe bya kera, bavugaga ko kagoma iramba cyane kurusha umuntu, kandi igakomeza kugira imbaraga, ikaninyakura..

6Uhoraho akoresha ubutabera,

akarenganura abapfukiranwa bose.

7Yamenyesheje Musa imigambi ye,

n’abana ba Israheli abagaragariza ibigwi bye.

8Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe,

atinda kurakara, kandi akagira ibambe.

9Ntatongana ngo bishyire kera,

ntarwara inzika ubuziraherezo;

10ntaduhana bihwanye n’ibicumuro byacu,

ntatwihimura akurikije amafuti yacu.

11Uko ijuru ryisumbuye kure hejuru y’isi,

ni ko impuhwe ze zisagiranira abamutinya;

12uko uburasirazuba butandukanye n’uburengerazuba,

ni ko adutandukanya n’ibicumuro byacu.

13Uko umubyeyi agirira ibambe abana be,

ni ko Uhoraho agirira ibambe abamutinya;

14koko azi neza icyo twabumbwemo,

akibuka ko turi umukungugu.

15Iminsi y’umuntu ni nk’ibyatsi,

akabumbuka nk’ururabo rwo mu murima;

16umuyaga wamuhuhaho akazimira,

akazimira adasize akarari.

17Naho impuhwe z’Uhoraho zikomerezwa abamutinya,

kuva iteka kuzageza iteka ryose,

n’ubutabera bwe bugahora ku bana

18no ku buzukuru b’abakomeza Isererano rye,

kandi bakibuka amatangazo ye ngo bayakurikize.

19Uhoraho yashinze mu ijuru ijabiro rye,

maze ingoma ye ikagenga byose.

20Nimusingize Uhoraho, bamalayika be mwese,

mwe ntwari z’indatwa, mwubahiriza ijambo rye,

mukamwumvira ako kanya akivuga.

21Nimusingize Uhoraho, ngabo ze mwese,

mwe mutunganya icyo ashatse cyose.

22Nimusingize Uhoraho, biremwa bye mwese,

aho muri hose mu ngoma ye.

Mutima wanjye, singiza Uhoraho!

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda