Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi
IJAMBO RY’IBANZE
Umwanya w’iyi baruwa mu buzima bwa Pawulo
Pawulo yagejeje i Bulayi Inkuru Nziza ya Yezu Kristu ayivanye muri Aziya, igihe yakoraga urugendo rwe rwa kabiri, maze agahita ashinga ikoraniro ry’abakristu i Filipi (Intu 16,12–40). Uwo mugi witiriwe Filipo, umwami wa Masedoniya, kandi wari ukomeye. Iyo Kiliziya igihe cyose yabaye inkoramutima kuri Pawulo. Ni yo yonyine yemeye ko imuha imfashanyo, kandi ubusanzwe ishema rye ryari ukwamamaza Inkuru Nziza ku buntu, akirwanaho mu byo akeneye byose akoresha amaboko ye (Fil 4,15–16; 1 Kor 4,12; 2 Kor 11,7–9). Ubwo buntu abakristu b’i Filipi bamugiriye, Pawulo yabubashimiye kenshi abikuye ku mutima, kandi babumugiriye igihe cyose yabaga akennye.
Ubwo rero Pawulo ari mu buroko (nta bwo tuzi neza niba yari afungiye i Kayizareya yo muri Palestina, cyangwa niba ari i Roma, cyangwa se Efezi), Abanyafilipi bamwoherereza umwe muri bo, witwa Epaforoditi, bamushinga kurwana kuri Pawulo. Epaforoditi yiteguraga gusubira iwe, Pawulo aboneraho no kumuha urwandiko azanira incuti ze z’inkoramutima.
Iyi baruwa igamije iki?
Mbere na mbere Pawulo arashaka gushimira Abanyafilipi ubuntu bamugiriye, akanabagezaho amakuru ye, anabashishikariza gukomera ku migenzo myiza ya gikristu, anababurira ibishuko byubikiye ukwemera kwabo.
Inyigisho z’ingenzi zo muri iyi baruwa
Kuva mu nteruro y’iyi baruwa, Pawulo aravuga ikimuri ku mutima, ari cyo ubushyirahamwe muri Kristu, We soko y’ibyishimo. Aho mu buroko, ntazi uko bizamurangiriraho, gusa icyo yizeye ni uko Inkuru Nziza izahakura agatege. Yizeye ko azashobora gukomeza umurimo we wa gitumwa, bityo agakurizaho gusaba Abanyafilipi kudahinyuka ku rugamba (1,3–30).
Kugira ngo abashishikarize gukomeza ubumwe, Pawulo arabaha urugero rwose rugaragara ari rwo rwa Kristu ubwe. Mu gisingizo kitagira uko gisa (2,6–11), arabanza kwerekana ukuntu Yezu n’ubwo yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, yumviye ku buryo bwuzuye, akicisha bugufi bigejeje aho areshya n’umucakara, akageza no ku rupfu rwo ku musaraba. Noneho akerekana ukuntu Imana ishima uko kumvira kwa Yezu imugira Umwami w’isi n’ijuru (2,1–18).
Mu mutwe wa 3 w’iyi baruwa, Pawulo agira atya akaburira Abanyafilipi, ngo birinde «abakozi babi» babajemo, bashaka kubahatira gukurikiza imico ya kiyahudi, nko kugenywa. Akababwira ko ikintu kimwe gihagije ari ukunga ubumwe na Kristu, ukamwishushanya mu rupfu rwe no mu izuka rye. Ni ngombwa ko Abanyafilipi bigarurirwa na Kristu nk’uko byabaye kuri Pawulo wahoze ari Umufarizayi kabuhariwe, maze bakerekeza iyo Imana ibereka n’imbaraga zabo zose (3,1–21).
Iyi baruwa iri mu z’inkoramutima Pawulo yanditse. Aravuga yisanzura, ayobowe n’umutima we gusa. Nyamara uko interuro zigenda zikurikirana, ni na ko inyigisho zikomeye zigenda zumvisha umusomyi ukuntu akwiye kunga ubumwe na Kristu wabambwe, akazuka.
