Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Igitabo cy’Ibarura

IJAMBO RY’IBANZE

Iki gitabo ni cyo gihita gikomeza icy’Iyimukamisiri n’icy’Abalevi. Cyitwa icy’Ibarura kuko kidutekerereza ku buryo burambuye ibyerekeye ibarurwa ry’imbaga y’Abayisraheli ryari ryategetswe na Musa (1,1—4,49), mbere yo gutangira urugendo rwabo mu butayu, ruvana Abayisraheli ku musozi wa Sinayi rukabageza mu burasirazuba bwa Yorudani, ahateganye na Yeriko. Nyamara, usibye ibyabereye mu nzira, iki gitabo kirimo n’amategeko menshi yerekeye abaherezabitambo, Abalevi, amaturo, ibitambo, n’ibindi.

Dore rero ibice by’ingenzi bigize iki gitabo:

1. Abayisraheli bitegura kuva kuri Sinayi no kwambuka ubutayu (1,1—10,10)

— Ibarura (1,1—4,9).

— Amabwiriza n’amategeko anyuranye (5,1—6,27).

— Amaturo (7,1—8,26).

— Pasika (9,1–14).

— Imbaga yitegura kugenda (9,15—10,10).

2. Abayisraheli bava kuri Sinayi berekeza mu bibaya bya Mowabu (10,11—24,25)

— Kuva kuri Sinayi kugera i Kadeshi (13,26): ingorane mu nzira n’imyijujuto (10,11—14,45).

— Andi mategeko yerekeye ibitambo, abaherezabitambo, Abalevi; bamwe na bamwe bakomeza kwijujuta (15,1—19,22).

— Kuva i Kadeshi kugera mu bibaya bya Mowabu; imyijujuto n’intambara, Balamu (20,1—24,25).

3. Abayisraheli batinda mu bibaya bya Mowabu (25,1—36,13)

— Basenga ibigirwamana (25,1–18).

— Ibarura rya kabiri (26,1–65).

— Andi mategeko anyuranye (27,1—30,17).

— Batsinda Abamadiyani (31,1–54).

— Uko imiryango 12 izigabanya igihugu cya Kanahani nibamara kukigarurira (32,1—36,13).

Nguko uko igitabo cy’Ibarura kirangira. Ntibatubwira uko Abayisraheli bageze mu gihugu cya Kanahani: kugira ngo tubimenye, tuzagomba gutegereza igitabo cya Yozuwe.

Muri make rero, iki gitabo kivuga imiruho Abayisraheli bagize mu gihe cy’imyaka 40 bamaze mu butayu, n’ingorane bahuye na zo mbere yo kubaho bigenga kandi uko bikwiye nyuma y’aho Musa abavaniye mu bucakara bwa Misiri. Bamaze gutegekeshwa agahato no gukora imirimo y’uburetwa mu myaka nka 400, Abayisraheli bibwiye ko bagiye kubaho mu bwigenge buzira umuruho; nyamara baribeshyaga. Israheli yagombye kwirwanaho ubwayo, kugira ngo ishimishe Imana bari bagiranye Isezerano, kandi ngo igere ku mugambi yahamagariwe. Kenshi bivumbuye ku Mana no kuri Musa, bifuza kwisubirira mu Misiri. Cyakora bari bazi no gusaba imbabazi. Hari ubwo Imana yagombaga kubahana, ariko kenshi yahisemo kubagaragariza ubudahemuka n’ubugiraneza bwayo. Musa na we, yitangiye koko ubutumwa yahawe, kandi yifata nk’umugaragu w’Uhoraho.

Kuri twebwe abakristu, ntibyoroshye kumva iki gitabo. Gusoma umwirondoro wose w’amazina y’ababaruwe birananiza. Byongeye, dushobora gutangazwa n’ibitambo byose n’amatungo, kandi ntitwiyumvishe neza akamaro k’iyo mihango ya kera. Tuzi ko ubu ibyo byose byasimbuwe n’igitambo kimwe rukumbi cyatuwe na Yezu ku musaraba. Nyamara, ntitugasuzugure inyigisho zirimo. Mu by’ukuri tumeze nk’abo Bayisraheli bamaze imyaka mirongo ine mu butayu. Muri icyo gihe cyose, bihatiye kubahiriza Isezerano bagiranye n’Uhoraho kuri Sinayi, n’ubwo byaruhije cyane! N’imibereho ya buri mukristu ni ko imeze: na we agomba kwihatira kubahiriza Isezerano rishya twazaniwe n’Umwami wacu Yezu Kristu, kandi mu mibereho ye akaduha urugero rwo gukurikiza. Ak’Abayisraheli, natwe hari ubwo ducika intege, ariko tumenye ko Umubyeyi wacu wo mu ijuru turi kumwe kandi ko ari Nyir’imbabazi.

mt1 Igitabo cy’Ibarura

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda