Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


12

1Bamaze kuhagera ni bwo Miriyamu na Aroni baneguraga Musa ko yashatse umugore w’Umunyekushi12.1 umugore w’Umunyekushi: umugore wa Musa yitwaga Sipora akaba uwo mu gihugu cya Madiyani (reba Iyim 2,21); ariko Kushi ni irindi zina ry’igihugu cya Madiyani. Cyakora icyo Miriyamu na Aroni bahoraga Musa, ni uko yari yarashatse umugore w’umunyamahanga utari uwo mu muryango wabo w’Abayisraheli.. 2Baribazaga bati «Ese ubundi Uhoraho yavugishije Musa wenyine? Twebweho ntiyatuvugishije?» Nuko Uhoraho arabyumva. 3Musa yari umugabo uzi kwiyoroshya, nta muntu n’umwe ku isi wamurushaga kwicisha bugufi.

4Uhoraho atungura Musa, Aroni na Miriyamu, arababwira ati «Mwese uko muri batatu mujye ku ihema ry’ibonaniro.» Nuko bose uko ari batatu bajya ku ihema ry’ibonaniro. 5Uhoraho amanukira mu nkingi y’igicu, ahagarara ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, maze ahamagara Aroni na Miriyamu, bombi bigira imbere ye. 6Arababwira ati «Nimwumve neza amagambo yanjye: Niba muri mwe harimo umuhanuzi, ni uko jyewe Uhoraho mubonekera nkamwibwira, cyangwa nkamuvugisha mu nzozi. 7Nta bwo rero ari nk’uko ngenzereza umugaragu wanjye Musa; we ni umugabo w’inkoramutima nashinze umuryango wanjye wose. 8Muvugisha imbonankubone bitari mu marenga, nkamwiyereka, bityo akabona ishusho y’Uhoraho. None se mutinyutse mute kunegura umugaragu wanjye Musa?»

9Uhoraho arabarakarira cyane maze aragenda. 10Agacu karazimira hejuru y’ihema ry’ibonaniro, naho Miriyamu we aba yasheshe ibibembe byererana nk’urubura. Aroni arahindukira areba Miriyamu asanga yafashwe n’ibibembe. 11Abwira Musa, ati «Shobuja, ndakwinginze, widushyiraho ingaruka z’icyaha twakoze, dusanzwe turi abapfu, tukaba n’abanyabyaha! 12Ndagusabye Miriyamu ye guhinduka nk’umwana wapfuye akivuka, agasohoka mu nda ya nyina umubiri we waraboze igihande kimwe!»

13Musa atakambira Uhoraho, agira ati «Mana, gira impuhwe umukize!» 14Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Iyo se aba yamuciriye mu maso, ntiyari gukorwa n’isoni iminsi irindwi yose? Noneho rero niyirukanwe mu ngando, namara iminsi irindwi hanze yayo azabone kugaruka mu mwanya we.»

15Miriyamu bamwirukana mu ngando mu gihe cy’iminsi irindwi, imbaga y’Abayisraheli na yo ntiyaba ikivuye aho mbere y’uko agaruka mu mwanya we. 16Nyuma y’ibyo, Abayisraheli bavuye i Haseroti, bajya gushinga ingando mu butayu bwa Parani.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda