Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


6

Barangiza gusana inkike, n’ubwo abanzi bababangamiye

1Sanabalati, Tobiya, Geshemu w’Umwarabu n’abandi banzi bacu bamenya ko nongeye kubaka inkike, kandi ko nta cyuho na kimwe kikiharangwa, n’ubwo icyo gihe nari ntarashyira inzugi ku marembo. 2Ni bwo Sanabalati na Geshemu bantumyeho, bati «Uraze, duhurire i Kefirimu mu kibaya cya Ono6.2 mu kibaya cya Ono: Sanabalati watwaraga Samariya, hamwe n’abari bamushyigikiye, batumiye Nehemiya wari umutware wa Yudeya, ngo agende babonanire mu mugi muto wari wubatse ku nkiko, hagati y’izo ntara zombi. Ikibaya cya Ono kiri hagati y’umugi wa Yope n’uwa Lida..» Naho bo bari bacuze inama yo kungirira nabi. 3Nanjye mbatumaho, mbasubiza nti «Umurimo ndimo nkora urakomeye; sinshobora kuwureka ngo nze. Kandi ndamutse nsize imirimo nkaza iwanyu, yose yahagarara; ibyo se naba mbishakiye iki?» 4Bakomeza kuntumaho batyo, babigira incuro enye zose, nanjye igisubizo kikaba cya kindi.

5Sanabalati yongera kuntumaho umugaragu we ubwa gatanu, ambwira kwa kundi. Yari yamuhaye ibaruwa ifunguye6.5 ibaruwa ifunguye: ibyo yabigiriye kugira ngo iyo baruwa izagere kuri Nehemiya imaze gusomwa n’abantu benshi, bityo ibinyoma Sanabalati yashinjaga Nehemiya bizakwire igihugu cyose, maze rubanda bajye bamwishisha kandi banamurwanye., 6yanditsemo ngo «Geshemu aremeza yuko hari inkuru yakwiriye ibihugu, ivuga ko wowe n’Abayahudi mushaka kwivumbagatanya, akaba ari na cyo cyatumye mwubaka inkike; kandi barahamya ko ari wowe uzababera umwami. 7Baravuga kandi ko waba warashyizeho abahanuzi kugira ngo bakwamamaze hose muri Yeruzalemu, bavuga ngo ’Igihugu cya Yuda gifite umwami6.7 gifite umwami: aha ngaha Sanabalati arashinja Nehemiya ko ashaka kwigira umwami muri Yuda; na byo bikitwa kugomera umwami w’Abaperisi.!’ Ibyo byose kandi umwami azabimenya. None rero ngwino tujye inama.» 8Ubwo nanjye mutumaho, nti «Nta na kimwe cyabaye mu byo uvuga; byose ni wowe ubyihimbira!» 9Koko kandi bose babigiraga bashaka kudutera ubwoba, bibwira bati «Bazacika intege barambirwe, maze uwo murimo uhagarare!» Ibiramambu, ahubwo twarushagaho kuwushishikarira dushyizeho umwete.

10Nuko umunsi umwe njya kwa Shemaya, umuhungu wa Delaya mwene Mehetabeli, utari washoboye kwiyizira. Arambwira ati «Tuze guhurira mu Nzu y’Imana, maze twikingiranire imbere mu Ngoro; inzugi z’amarembo tuzifunge, kuko baza kukwica, iri joro nyine ni ho baza kukwica6.10 baza kukwica: Shemaya uwo, twakeka ko yari umuhanuzi cyangwa umuherezabitambo, ariko akaba ashyigikiye abanzi b’Abayahudi. Nuko agerageza kwemeza Nehemiya ngo ninjoro aze guhungira mu Ngoro y’Imana, yikingiranemo, amubeshya ko ari bwo nyine baza kumwica.!»

11Ndamusubiza nti «Umugabo nkanjye yahunga? Ni nde muntu nkanjye wakwihisha mu Ngoro, maze agakomeza kubaho? Reka da, sinjya kuyihishamo6.11 sinjya kuyihishamo: Nehemiya yahise asubiza Shemaya ko umuntu w’intwari nka we adashobora guhunga aho rukomeye; ikindi kandi akaba adashobora kwinjira mu byumba by’Ingoro, kuko bizira ku muntu utari umuherezabitambo, bikaba n’ishyano rihanishwa urupfu (Ibar 18,7). Yumvaga neza ko bashakaga kumugusha mu mutego..» 12Nari namenye ko ibyo ampanuriye atabitumwe n’Imana, ahubwo ko ari Tobiya wamuguriye. 13Bari bamuguriye, kugira ngo nze kugira ubwoba, nimbigenza ntyo mbe ncumuye, maze babone uko bankwiza igihugu, bankoze ikimwaro. 14Ndakwinginze, Mana yanjye, ngo ujye wibuka Tobiya kubera ubwo bugome bwe; kandi uzibuke na Noyadiya w’umuhanuzikazi, hamwe n’abandi bahanuzi bose, bashatse kuntera ubwoba.

15Nuko inkike zuzura ku munsi wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwa Eluli; zari zubatswe mu minsi mirongo itanu n’ibiri. 16Aho abanzi bacu babimenyeye, amahanga yose aradutinya, maze barigaya ubwabo kandi bemera ko iyo mirimo twari tuyirangije tubikesha Uhoraho, Imana yacu.

17Muri icyo gihe amabaruwa abanyacyubahiro b’Abayahudi bandikiraga Tobiya aba urufaya, na we kandi akabasubiza. 18Koko rero, abenshi muri Yuda bari baragiranye na we amasezerano bashyiraho indahiro, kuko yari umukwe wa Shekaniya mwene Arahu; kandi na Yohanani, umuhungu we, yari yararongoye umukobwa wa Meshulamu, mwene Berekiya. 19Bandatiraga ibyiza Tobiya uwo akora kandi icyo mvuze cyose bakakimumenyesha, naho Tobiya akanyoherereza amabaruwa yo kuntera ubwoba.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda